Umunyamakuru Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu Ikinamico URUNANA aratanga inama ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko

Muri iki gihe isi igenda itera imbere ninako imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga igenda izamuka kandi bikabasha gutunga benshi by’umwihariko urubyiruko.
Ku rundi ruhande kandi ninako izi mbuga nkoranyambaga zirushaho gukwirakwiza ibihuha mu gihe zikoreshejwe nabi.
Umunyarwanda akaba n’umunyamakuru umaze kubigira umwuga, Bwana Sibomana Emmanuel yemeza ko abamaze gusobanukirwa n’akamaro k’imbuga nkoranyambaga ubu bageze kuri byinshi kandi bakomeje kwiteza imbere.

Nyuma yo kuzuza 1 million followers kuri Instagram, Sibomana mu kiganiro yagiranye na TOP AFRICA NEWS yemeje ko ubu icyo ashyize imbere ari ukubaka social media platforms zikomeye, gukoresha social media kinyamwuga, gutanga inama ku rubyiruko ku mikoreshereze myiza y’imbuga nkoranyambaga mu buryo bubyara amafaranga, kurwanya amakuru y’ibihuha ndetse no guhishura dark secrets za Social hagamijwe gufasha urubyiruko kwirinda Cyber crimes ndetse no gukomeza gufasha abashoramari kwamamaza ibikorwa byabo.
Yemeza ko muri ikigihe itangazamakuru ryibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi batangaza amakuruy’ibihuha hagamijwe kubona amafaranga.
Ati “Ibi ni bimwe mubikomeje kubangamira imikorere y’Itangazamakuru ry’umwuga. Ku ruhande rwanjye icyo ngamije akaba ari ugukora ibishoboka byose, uri kuri social media platfoms zanjye akabona amakuru yizewe kandi amufite akamaro”
Avuga ko muri iki gihe usanga bamwe bava mu itangazamakuru bakajya gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ariho bakura inyungu nini ugereranyije n’umushahara bakura mu bitangazamakuru.
Ati “Nyamara benshi usanga iyo bageze kuri social media bahita barekera gukoresha ubunyamwuga ahubwo ugasanga baratanga Content zigamije gukurura views birengagije ko bigira ingaruka mbi kuri audience”

Bwana Sibomana avuga ko ku ruhande rwe yahisemo gukora mu buryo bwa kinyamwuga kuko icyo ashyize imbere ari iterambere rikomoka ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ariko mu buryo budahonyora amabwiriza y’Itangazamakuru cyangwa indangagaciro za sosiyete.
Kuri ubu Sibomana amaze kumenyekana ku rubuga rwa Instagram aho amaze kugira aba-followers bagera kuri miliyoni.
Yemeza ko gukoresha uru rubuga neza bimutunze kandi akaba nta numwe abangamira inyungu ze.
Ati “Turebye nko ku mibereho yanjye, ntuye mu mujyi wa Kigali. Nta nzu mpafite yanjye bwite. Inyungu nkura ku mbuga nkoranyambaga inshoboza gukodesha inzu yo kubamo ndetse no kubona ikintunga.”
Asobanura ko uretse kubona inyungu mu mafaranga yinjiza binyuze kuri Social media, ubusanzwe ajya anatambutsa ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko kubyaza amahirwe imbuga nkoranyambaga mu buryo bunoze ndetse no kwirinda kugwa mu makosa y’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga.
Uretse imbuga nkoranyambaga, Bwana Sibomana azwi mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze ku maradiyo na Televiziyo nka Radio/TV10, Isango Star, Hot FM, Isibo TV n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Ati “Aha hose niho nagiye nkura ubunararibonye mu itangazamakuru bituma ninjira ku mbuga nkoranyambaga njyanye experience nungutse, akaba ari nabyo bikomeje ku mfasha mu Iterambere ryanjye.”
Ashishikariza abakoresha imbuga nkoranyambaga kudacika intege bitewe ahanini nuko uko umuntu agenda amenyekana ari nako ahura n’abamurwanya bifuza ko ibikorwa bye byasubira inyuma.

Ati “Iyo nza gucika intege ntabwo nari kuba mfite followers miliyoni kuri Instagram. Ubu muri iki gihe hari abagamije kundwanya ariko sinacika intege. Icyo nshyize imbere ni ugukora kinyamwuga nkafasha abifuza ko namamaza ibikorwa byabo bityo nanjye nkabasha kubaho nkagera ku iterambere.”
Uretse imbuga nkoranyambaga, Sibomana kandi azwi no mukino w’Ikinamico Urunana ifasha abanyarwanda kumenya amakuru menshi by’umwihariko ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima rusange ndetse n’Iterambere rusanjye.
Ashima ubuyobozi bw’igihugu by’Umwihariko Perezida Paul Kagame ku bwo kuba aharanira ko buri munyarwanda agerwaho na Internet ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu guhangira urubyiruko imirimo.
Ati “Ibi byose tubigeraho kuko dufite amahoro n’umutekano. Iyo bitahaba ntabwo tuba tubasha gukoresha imbuga nkoranyambaga ngo zidutunge cyangwa tuzungukireho ubumenyi muri rusange.”
Bwana Sibomana aboneka kuri Instagram kuri @sibomana.emma