Urutonde rw’abo umusanzu wabo watumye TOP AFRICA NEWS ihangana n’ibihe bitoroshye bya 2020
Mu gihe dusoza umwaka wa 2020 ni ngombwa ko dushimira buri wese wagize uruhare mu bikorwa bya TOP AFRICA NEWS kuko iyo hataba umusanzu wa buri umwe muri aba ntacyo twari kubashaka kugeraho dore ko n’ibihe bitari bimeze neza kubera icyorezo cya COVID 19.
Ntitwarondora ngo buri wese yakoze iki cyangwa kiriya, ahubwo muri rusange uruhare rw’aba tugiye kubabwira rukubiye ahanini mu mahugurwa yahawe abanyamakuru bacu ngo babashe gukora kinyamwuga, inkunga yo mu bitekerezo no kubakira ubushobozi Ikinyamakuru TOP AFRICA NEWS binyuze mu bufatanye butandukanye bushingiye kukuganisha Ikinyamakuru ku muyoboro utanga amakuru afite ireme, inkunga yo kubasha kwishyura Internet yakoreshejwe mu kazi ko gutara no gutangaza amakuru kuko byari bigoye kuyibona ndetse n’ababashije gutambutsa amatangazo cyangwa inkuru z’amamaza kuri TOP AFRICA NEWS nubwo batari benshi ariko turabashimiye.
Muri aba bakurikira buri wese yumve ko yagize uruhare rufatika mu bikorwa bya TOP AFRICA NEWS mu buryo bwavuzwe hejuru cyangwa ubundi.
Imana ikomeze kubafasha mu mirimo yanyu ya buri munsi mwaguke mubikorwa byanyu bifitiye igihugu akamaro kandi Ubufatanye no kugira inama Ikinyamakuru TOP AFRICA NEWS bizarusheho kwiyongera mu mwaka wa 2021.
Muri abo gushimirwa.