TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ndi Umunyapolitiki sindi Umupasiteri-Kagame

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amashengesho yahuje abayobozi barenga 700 bari bateraniye muri Kigali Convention Centre basengera igihugu ndetse banashima Imana kubyo igihugu cyagezeho umwaka ushize.

Ni amasengesho ngarukamwaka ahuza abayobozi b’igihugu agategurwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Perezida Kagame yatangiye asobanura ukuntu amaze iminsi ari mu rugendo ariko Madamu we yahoraga amwibutsa ko agomba kuzirikana ko hari amasengesho yo gusabira igihugu, ariko agakomeza kumwizeza ko abyibuka kandi azabyubahiriza, ati “Twaje kumugoroba ariko byashobotse” amasengesho turayitabira.

Perezida Kagame yahise akomereza ku nyigisho yatanzwe na Pasiteri Rutayisire wagarutse kugushishikariza abayobozi gukorera mu ikipe imwe.

Ati “Nk’ibyo Rutayisire yavugaga ko Atari Umunyapolitiki, Nanjye Ndi Umunyapolitiki sindi Umupasiteri ariko turi mu Ikipe imwe.”

Yagarutse ku bintu bitatu bikwiye kuba biranga igihugu cy’u Rwanda ahamya ko byose bikomoka mubyo Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze.

Ibyo bintu ni’ ubumwe, ugutekereza ku buryo bwagutse no kubazwa no gusubiza ibijyanye n’inshingano

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ibi bintu bigomba kuranga ikipe y’abayobozi basenyera umugozi umwe bashaka impinduka nziza.

Perezida Kagame yanasobanuye uko yumva imikorere yabayobozi yakwiye kuba imeze aho yavuze ko niba abayobozi bavuye mu masengesho bakwiye kwiha umwanya bakibaza mu by’ukuri icyo bakuye mu nyigisho zatanzwe maze bagukuramo imbaraga zo kugira icyo bakora ndetse no kuba hari icyo banenga.

Yanagarutse ku kuntu ahora afite impungenge zo kuzashorera abantu bameze nabi barwaye bwaki abajyana ati “Mana dore abantu mwandagije….Njye ntabwo nakwemera kujyana abantu bameze batyo”

Yashimangiye ko Abayobozi bakwiye kugira indangagaciro zo guharanira ko abantu bamera neza. Ati “Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikoranire hagati y’abayobozi n’abo bayobora

931

2 thoughts on “Ndi Umunyapolitiki sindi Umupasiteri-Kagame

  1. Great post. I used to be checking constantly this blog and I am impressed! Very useful information particularly the ultimate part 🙂 I maintain such information a lot. I used to be seeking this particular info for a long time. Thanks and best of luck.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa News Digest Ltd | Newsphere by AF themes.