April 20, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

VIDEO: Umuryango FPR Inkotanyi wungutse Amaboko mashya

Abanyamuryango bashya ba FPR Inkotanyi biyemeje kuba Umusingi wa Demokarasi n'Amajyambere Arambye

Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda wungutse Amaboko mashya mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019 nibwo urubyiruko rw’Abasore n’Inkumi bagera kuri 34 barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya.

Barahiye kandi Ubwo urubyiruko rusanzwe muri Uwo muryango rwari rwahuriye mu Nteko y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi muri Uwo murenge.

Ni igikorwa cyaranzwe no gutanga ubutamwa butandukanye buhamya Ibigwi bya FPR Inkotanyi ndetse no gutegura Urubyiruko kwinjira mu cyerecyezo cya 2050.

Hanabayeho Kwerekana Ibikorwa by’urubyiruko mu Murenge wa Kinyinya birimo Ibikorwa by’Ubukorikori ndetse no Kwerekana Imyambarire Igezweho.

Byasojwe n’umudiho n’Ubusabane ababyitabiriye biyemeza gutera Intambwe idasubira Inyuma nkuko bikubiye mu mahame agenga FPR Inkotanyi.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “VIDEO: Umuryango FPR Inkotanyi wungutse Amaboko mashya

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.