COP31: U Rwanda rwasangije Côte d’Ivoire ubunararibonye bwa FONERWA
ANTALYA, Türkiye — Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Bernadette Arakwiye, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibidukikije wa Côte d’Ivoire, Abou Bamba, baganira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu micungire y’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), n’uburyo bwakoreshwa nk’icyitegererezo mu gushaka inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi biganiro byabereye i Antalya muri Türkiye, ahateraniye inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, izwi nka COP31.
Abaminisitiri bombi baganiriye ku miterere ya FONERWA, imikorere yayo n’amasomo u Rwanda rwakuye mu bikorwa by’icyo Kigega.
Iki kigega-FONERWA ni kimwe mu bigega bya mbere byihariye mu bihugu bya Afurika, bigamije gukusanya no gukoresha umutungo ukomoka kuri Leta n’abikorera mu mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije.
Côte d’Ivoire iri kureba uburyo yashyiraho ikigega gisa na FONERWA, kugira ngo kijye gifasha gushyira mu bikorwa gahunda zayo zijyanye n’imihindagurikire y’ikirere. Ibiganiro byibanze ku buryo ikigega nk’iki cyashyirwaho, uko imishinga yakwemerwa, n’uburyo umutungo ukomoka imbere mu gihugu wahuzwa n’inkunga mpuzamahanga.
U Rwanda rumaze gushyira FONERWA ku rwego rw’icyitegererezo ibindi bihugu bya Afurika bishobora kwigiraho mu kongera ubushobozi bwo gushaka no gukoresha neza inkunga igenewe ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iki kigega cyafashije gushyigikira imishinga itandukanye ya Leta n’abikorera, irimo irengera ubutaka n’umutungo kamere, kongera ikoreshwa ry’ingufu zisukuye, guhanga imirimo no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Kinatanga urubuga ruhuza ibikorwa n’ishoramari rinini bigamije kugera ku ntego z’igihugu z’iterambere ritabangamira Ibidukikije.
Dr. Bernadette Arakwiye, wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije muri Nyakanga 2025, yabwiye mugenzi we wa Côte d’Ivoire ubunararibonye u Rwanda rwungutse mu gushyiraho no gucunga FONERWA kuva cyatangira gukora. Mbere yo kujya muri Guverinoma, yari yarayoboye gahunda zirebana no gusana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika mu kigo World Resources Institute.
Ku ruhande rwa Côte d’Ivoire, Minisitiri Abou Bamba, ufite ubumenyi mu by’ubukungu n’uburambe mu bijyanye na politiki y’ibidukikije n’ubukungu bushingiye ku mutungo wo mu mazi, yagaragaje ko ashishikajwe no kureba uko ubunararibonye bw’u Rwanda bwafasha igihugu cye gushyiraho uburyo bwo gutera inkunga gahunda zacyo z’ibidukikije.
Uretse ibiganiro yagiranye na Côte d’Ivoire, Minisitiri Arakwiye yanagiranye ibiganiro bitandukanye na Fabio Arjona, Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye wa Colombia, ndetse na Tim Christophersen, Visi Perezida ushinzwe ibikorwa by’imihindagurikire y’ikirere, na Margaret Kim, Umuyobozi Mukuru wa Gold Standard.
Ibyo biganiro byibanze ku mahirwe y’ubufatanye mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, harimo uruhare rw’abikorera n’amahame agenderwaho mu mishinga ijyanye n’’ikirere’imihindagurikire y’Ibihe.
Inama ya COP31 iri kubera i Antalya muri Türkiye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, iyobowe ku bufatanye bwa Türkiye na Australia. Iyi nama yibanda ku buryo ibihugu byashyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe isi ihanganye n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ibiganiro hagati y’ibihugu, nk’ibyahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi biranga iyi nama. Bituma ibihugu bisangira ubumenyi n’ubunararibonye mu gushaka inkunga y’ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Minisiteri y’Ibidukikije y’u Rwanda yatangaje ko ibyo biganiro biri mu mbaraga igihugu gikomeje gushyira mu gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye gifite mu iterambere rirengera ibidukikije.
Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo gukusanya, gucunga no gukoresha umutungo ugenewe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER