Congo yahisemo kwimura abahoze ari abarwanyi ba FDLR ibegereza u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo kwimura abahoze ari abarwanyi ba FDLR ibavana ahitwa Lubero muri Kanyabayongo ibazana I Goma, umujyi uhana imbibe n’u Rwanda.
Leta ya Congo yavuze ko ibaye ihabashyize mu gihe bategereje gucyurwa mu Rwanda.
Aba barwanyi n’Imiryango yabo bari bamaze imyaka irenga 3 bacumbikiwe I Lubero muri Kanyabayonga.
Intumwa ya Guverineri, Heri Vutseme yemeje aya amakuru ahamya ko bose ubu bari mu nzira berekeza I Goma.
Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje abaturage ba Kanyabayonga bishimiye igenda ry’abo banyamahanga bari babangamiye.
Vutseme ati “Ni ibyishimo by’abatuye Kanyabayonga kuko kuhaguma kwabo cyari nk’igisasu kizaturika isaha n’isaha.”
Abandi barwanyi ba FDLR bacumbikiwe I Kisangani ahitwa Tshopo
Amakuru atangazwa aravuga ko abo bahoze ari abarwanyi ba FDLR bacumbikirwa ahitwa Munigi, muri Kilometero esheshatu ujya mu majyaruguru ya Goma mu gace ka Nyiragongo ahacumbikiwe abandi barwanyi 500 bahoze mu nyeshyamba za Sudani y’Epfo kuri ubu bose barinzwe na MONUSCO
Hi! This is my first visit to your blog! We are a group of
volunteers and starting a new project in a community in the same niche.
Your blog provided us useful information to work on. You have done a outstanding job!