April 26, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kubera Iki Akarere ka Nyaruguru kagomba kuguma ku Isonga mu Iterambere ry’Abaturage

Citizens are given cows as part of Community and the well-being of the family.

Akarere ka Nyaruguru mu ntara y’ Amajyepfo y’u Rwanda ni kamwe mu turere tw’u Rwanda twakunze kurangwamo ikibazo cy’Ubukene ndetse hakiyongeraho nuko katagiraga ibikorwaremezo bigamije amajyambere rusange y’Abaturage.

Nyuma haje kubaho igitekerezo cyo guteza imbere aka karere ku Ikubituro hubakwa Umuhanda Huye -Kibeho-Munini -Ngoma tarmac road, uyu ukaba waramaze guhindura isura y’ aka karere kabereye ubuhinzi n’Ubukerarugendo.

Aka karere kandi ni ko kabitse amateka yihariye ku mabonekerwa matagatifu ya Bikiramariya ndetse kuri ubu Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo kiriziya Gatulika bakomeje gukora ibishoboka byose ngo aha hantu habe ahantu h’ubukerarugendo nyobokamana bubereye icyerekezo u Rwanda rufite mu Iterambere.

Mu cyumweru gishije, ubwo hamurikwaga ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru kutirara ngo nuko bari ku mwanya wa mbere mu iterambere ry’abaturage.

Ibi Kayitesi yabivuze ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo abajyanama b’akarere mu gikorwa cyo gusura ibikorwa abaturage bagezeho mu iterambere ryabo.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice

Basuye imirenge itatu ariyo Munini , Rusenge, Kibeho na Cyahinda. Muri urwo ruzinduko, akarere ka Nyaruguru kashimiwe ko umuturage ari ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere rimugenewe.

Yaboneye kugira inama abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ko batagomba kwirara ahubwo iki ari igihe cyo kongera imbaraga.

Guverineri Kayitesi yagize ati” Ntabwo twabura kuvuga ko akarere ka Nyaruguru gahagaze neza mu ngeri nyinshi , haba ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage,”

Atanga urugero rw’uko ariko karere kari mu majyepfo gafite abaturage benshi bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, ibi bigashimirwa cyane Leta y’u Rwanda ikomeza kwita ku Karere ka Nyaruguru.

Yongeraho ati “Ikindi Akarere ka Nyaruguru karacyafite igikombe cyo kwesa imihigo neza.”

Akomeza avuga ko no mu gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza wa 2022/2023 uzatangira muri Nyakanga, aka karere kari imbere mu gihugu hose mu gutangira uwo musanzu ku gihe.

Ati “ Kubona intsinzi biragora ariko kuyigumana bigora kurushaho , nimutirukanka barabasatira bababatware umwanya wa mbere. Iki ni igihe cyo kongera imbaraga rero”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel aganira n’itangazamakuru yagize ati” Umukoro baduhaye ni akazi kacu ka buri munsi, icyo tugomba kureba mbere na mbere ni ukureba ese ibyo bibazo turabyumva n’uburemere bwabyo, nkuko rero babiduhayemo tugomba gukora ibishoboka byose tukagera ku musaruro dusabwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel ageza ijambo ku bashyitsi n’abaturage

“Muri make ibyo guverineri yatugaragarije dufite umurongo wo kubikemura tugafatanya n’abafatanyabikorwa n’abakozi b’Akarere na buri muturage. Nidushyiramo imbaraga twese nkuko uyumunsi ari umunsi w’ubufatanye, ari umunsi wo kwisungana kugira ngo turebe aho twageza umuturage nibyo bizatuma wa muturage tumukemurira ibibazo afite kandi tumuha service nziza”

By Ms. Isabella IRADUKUNDA Elisabeth

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.