Ababyeyi barasabwa guha abana babo ‘Agakoti k’ubuzima” mu nzira igana Imana
Yanditswe na Ange de la Victoire DUSABEMUNGU
Antoine Cardinal Kambanda, Archbishop wa Kigali, arasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo babafasha gukunda Imana, kuyiyoboka hagamijwe kubaha umusingi w’Ubuzima bwiza.
Yabigarutseho ku Cyumweru Tariki ya 7 Mutarama 2024 mu gitambo cya Misa yaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis i Remera.
Cardinal Kambanda yashimiye abana bakomeje kugaragara mu bikorwa by’iyogezabutumwa yemeza ko uyu muco mwiza ababyeyi bose bakwiye kuwigisha abana babo.
Iki gitambo cya misa cyari cyahariwe abana by’umwihariko.
Mu ijambo rye, Cardinal Kambanda yagize ati “Mumfashe dushimire cyane aba bana, baraduha ubutumwa bukomeye yuko twese tuza mu kiriziya hano kuramya Yezu, twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi bwu’mwana w’Imana, umuremyi w’ijuru n’isi wemeye kuza muri twe, agahera hasi ku bato bo hasi cyane, agasamwa, akavuka, akarerwa, akaduha urugero rw’ibyiciro byose by’ubuzima. Twaje kumuramya rero kandi duhore tumuramya mu buzima bwacu.”
Yakomeje ashimira abana ati “Ndagira ngo bana mbashimire kandi ngira ngo mukomereze aho ngaho, uyu muco mwiza wo kuramya Yezu, gukunda Yezu, kumubera indahemuka, muwukomeze kandi muwutoze nabagenzi banyu, bagenzi banyu bataramenya Yezu Kristo n’urukundo rwe, namwe mu bibatoze.”
Yakomeje asaba ababyeyi gufasha abana mu nzira yo kugana Imana.
Ati “Abantu bagenda ku mazi magari, mu bwato, barabizi iyo ugiye mu bwato cyane mu bwato buto mu mihengeri, hari igihe ubwato bushobora kurohama, gutoboka cyangwa se imihengeri ikaza ikabuhubanganya, rimwe na rimwe abantu bakaba babuvamo cyangwa se barohama, utazi koga bikaba biramurangiranye, nuzi koga kandi iyo ari amazi magari ashobora koga akananirwa.”
Akomeza agira ati “Hari rero agakote bambika abantu bagiye mu bwato bita Jacket life, gatuma iyo ukambaye utarohama, ukomeza kureremba ku mazi nturohame, niyo waba utazi koga kakagufasha nturohame, niyo uzi koga wananirwa ukaruhuka ugakomeza kureremba ku mazi.”
Ati “Babyeyi rero barezi, gutoza umwana iyobokamana, gutoza umwana gukunda Imana no kuyiragiza, kuyiringira, uba umuhaye ako gakoti kazamuramira ntazarohame mu nyanja y’ubuzima.”
Yongeraho ko “Umuntu agera aho bimukomerana mu buzima, imihengeri y’ubuzima ikaba yatuma arohama iyo adafite ikintu kimuramira. Umwana watojwe rero hakiri kare gukunda Imana, kuyiragiza, kuyiringira, kuyiyambaza, kuyubaha, uba umuhaye ikiramiro kizamufasha ubuzima bwe bwose. “