MUSANZE: Abantu bafite ubumuga bahagurukiye umurimo aho gusabisha ubumuga bwabo
Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth
Bamwe mu bantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge bagaragaza ko biteje imbere binyuze mu mirimo itandukanye bakora, bikabafasha gutunga imiryango yabo bavuga ko byabarinze gusaba no guhera mu rugo bibaza uko bazabaho.
Uwimana Pierre ni umugabo ufite umugore n’abana bane, afite ubumuga yavukanye bw’ingingo z’amaguru, aganira na Topafrikanews.com ubwo yamusuraga aho akorera amasaha, yavuze ko kugira ubumuga ataribyo byamutera kwicara ku muhanda asabiriza, ahubwo ko yahisemo kuhicara akora ibimuteza imbere.
Yagize ati” Ibyo Nkora birantunze bikanamfasha kwita ku muryango wanjye nkabasha no kurihira abana amashuri. Ndagira inama abantu bafite ubumuga kwitinyuka no kudaheranwa nabwo ahubwo begere abandi bashake umwuga wabafasha kwiteza imbere badategereje gutega amaboko basaba.”
Akomeza ati” Ndi umubyeyi, mfite abana bane, sinkodesha, ntuye mu nzu niyubakiye mu mafanga navanye muri aka kazi nkora. Nirinze gusabiriza niga uyu mwunga wo gukora amasaha mpitamo kwicara hano mbyaza umusaruro ubumenyi bwanjye, nkabona amafaranga amfasha kubaho n’umuryango wanjye”.
Undi witwa Uwiringiyimana Olivier w’imyaka 36 afite ubumuga bwo kutumva ariko akaba abasha kuvuga. Ubu bumuga bwamufashe afite imyaka 6, akaba akora akazi ko kudoda inkweto nawe avuga ko ibyo akora bimufasha kwiteza imbere binyuze mu kwikorera.
Yagize ati:”Ntabwo navutse mfite ubu bumuga bwo kutumva bwaje mfite imyaka 6 mbanza kumugara ingingo zose bigenda bikira amagauru arongera aratambuka, kuvuga biragaruka ariko nsigara ntakibasha kumva, ubu numvikana n’umuntu ari uko ndebye kumunwa we nkamenya icyo ambwiye”.
Akomeza ati: “Narize ndangiza amashuri yisumbuye niga, imyunga yo gukora amashanyarazi mbura akazi ntangira kwiga kudoda inkweto, maze kubimenya ntangira kubikora nk’akazi ubu rero birantunze niteje imbere ku buryo ndamutse mbonye imashini ikora inkweto narushaho kwagura ibyo nkora. Abakiriya banjye bangana bashima ibyo mbakorera, ndetse bakunda service mbaha kuko mbakorera neza, rero ndamutse mbonye ibikoresho narushaho kunoza umurimo”.
Uwitonze Hesron umuyobozi ukorera mu Karere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’igihugu, avuga ko muri gahunda Leta ipangira abanyarwanda n’abantu bafite ubumuga bagomba kwisangamo muri izo gahunda zose bityo abikorera ku giti cyabo akaba abagira inama zo kwibumbira hamwe kuko byakwihutisha iterambere ryabo.
Uwitonze yagize ati” Akarere gafasha urubyiruko rw’abantu bafite ubumuga kakabigisha imyunga itandukanye binyuze mu bafatanyabikorwa bakayishingiraho bagatangira kwiteza imbere. Tubashishikariza kwibumbira hamwe nk’abazi umwuga umwe bagatangira gukorana mu matsinda kuko gukora ku giti cy’umuntu biragorana ariko iyo umuterankunga abasanze ahantu hamwe biramworohera kubaha ubufasha”.
Uwitonze Hesron umuyobozi ukorera mu Karere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’igihugu,
Asoza avuga ko abantu 18 bafite ubumuga bakora, ariko ubu bakaba bari mu ibarura ry’abantu bafite ubumuga rizamara amezi 4 kugira ngo haboneke amakuru ahagije ndetse ngo bazagera kuri buri muntu ku buryo n’abazaza nyuma bazajya bongerwa muri sisiteme.
Kugeza ubu imibare yerekana ko abantu bafite ubumuga bangana na 391.775 mu Rwanda, muri bo abagabo ni 174.949, abagore ni 216.826 bose hamwe ni 3.4% by’abanyarwanda bose nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage.