November 9, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Barifuza ko imbogamizi ziri mu itegeko ryo gukuramo inda ku bangavu zakuryaho

Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth 

Kuva mu kwezi ‘Ugushyingo, 2022, Umuryango Réseau des Femmes Œuvrant pour le Développement Rural (Réseau des Femmes) ku bufatanye na AMIE CANADA ku nkunga ya Affaires Mondiales Canada uri gushyira mu bikorwa umushinga w’imyaka 5 w’Ubuzima bw’imyororokere “Santé et Droits Sexuels et Reproductifs au Rwanda (SDSR-Rwanda) ukaba warasesenguye itegekoo ryo gukuramo inda ku bangavu binyuze mu munyamategeko wayo usanga harimo imbogamizi zikwiye kuvamo.

Umuyobozi w’umuryango Reseau des Femmes avuga ko Kimwe mu bikibangamiye urubyiruko ari ukugera ku makuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Harimo kandi na zimwe mu ngingo ziri mu itegeko ryo gukuramo inda bikigoye abangavu kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi mu gihe bagiye gusaba iyo serivise.

Xaveline Uwimana, Uhagarariye Réseau des Femmes ati” Turakora Ubuvugizi ku mategeko areba ubuzima bw’imyororokere, icyo twifuzamo ni uko hari ingingo zimwe na zimwe zikwiye guhinduka kuko usanga hari izirimo imbogamizi.”

Aho amabwiriza ya Minisitiri w’ubuzima avuga ko umwana ushaka service yo kuboneza urubyaro n’iyo gukuramo inda ku mwana wahohotewe agomba kugenda aherekejwe n’umubyeyi biracyari imbogamizi.

Ati “Niba umwana hari aho agera akagira inshingano kuri we kuki iyo bigeze ku mubiri we usaga agomba gufatirwa icyemezo n’umubyeyi.”

Akomeza avuga ko Ubuvugizi basaba nka Reseau des Femmes ari ugukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibi bakazabigeraho binyuze mukwigisha ababyeyi ibiganiro bagomba guha abana no kwigisha Urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bamenye ko hari imiti yabarinda kwandura indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina no kwirinda inda zimburagihe.

Impuguke mu mategeko Rose Mukantabana ashimangira ko mu itegeko ryo gukuramo inda rifitemo imbogamizi gusaba umubyeyi guherekeza umwana gukuramo inda kuko ngo imibonano mpuza bitsina iba yabaye mu ibanga.

Rose yagize ati” Mu itegeko ryo gukuramo inda mu ngingo ya 126 riteganya ko iyo Ari umwana utwite aherekezwa n’umubyeyi cyangwa undi umufiteho ububasha bwa cyibyeyi, ni imbogamizi kuko iyo umwana yasambanijwe rimwe na rimwe usanga byakozwe mu ibanga ariko uwo mwana ugasanga atisanzura ku mubyeyi we ngo Abe yamubwira ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere bikagorana kuba umwana yabwira umubyeyi ngo amuherekeze kuyikuramo”.

Uretse kuba serivise yo gukuramo inda bavuga ko irimo imbogamizi no kuba ahatangirwa iyi serivise hakiri hacye mu bitaro bifuza ko byakorerwa no mubigo nderabuzima kugira ngo abaturage babone iyo serivise hafi bityo Nabajya kuzikuriramo ahatemewe biborohere. 

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.
Verified by MonsterInsights