July 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Gasabo:  Abana b’abangavu 900 batewe inda imburagihe basoje kwiga imyuga bahawe ibikoresho

Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth

Ubuyobozi bw Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano , sosiyete sivile n’abakora mu burezi mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafatanyije guha  abana b’abangavu batewe inda imburagihe ibikoresho nyuma yo gosoza kwiga imyuga kugira ngo barusheho guharanira kwigira biteza imbere.

Ibi byabaye kuri uyu wa kane mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana aho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko muri rusange imibare y’abangavu babyaye imburagihe igenda igabanuka.

Ni muri urwo rwego abagera kuri 900 bafashijwe kwiga imyuga itandukanye kugira ngo bashobore kwiteza imbere bibafashe kuva mubwigunge no kurera abana babyaye badategereje inkunga iva hanze baharanira kwigira.

Madamu Umwali yagize ati”Kuba dufite abana b’abakobwa 900 batewe inda zimbura gihe ni ukuvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari, nk’Akarere twabafashije kwiga imyuga itandukanye y’ubumenyi ngiro ariyo ubukanishi, gukora inkweto, ubudozi, kubaza, gusudira, amashanyarazi bizabafasha gutera imbere niyo mpamvu twabahaye ibikoresho bifashisha mu murimo twizeye ko bazabibyaza umusaruro nk’uko bagize umuhate wo gusubira kwiga nyumo yo kubyara ari bato.”

Akomeza agira ati “Tunabasaba kudatezuka hagira nakamukoma munkokora amenye guhakana mu gihe bibayeho batugane tubagire inama nk’inshuti zabo batwiyumvemo batwisanzureho ndetse bajye batanga amakuru ku gihe n’ ababyeyi babe hafi y’abana babigishe indangagaciro n’uburyo bakwirinda ibishuko bakirinda gutererana ababyaye bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

UMUTONI Elisabeth umwe mu bangavu batewe inda akabasha kwiga umwuga w’ubwubatsi akaba yahawe ibikoresho by’ubwubatsi yavuze ko kwiga imyuga byabagaruriye icyizere cy’ubuzima kuko bakimara guhohoterwa bumvaga bamaze kwiheba.

Yagizea ati” Ndashimira cyane ubuyobozi bwadufashije kwiga bukaduha n’ibikoresho bigiye gutuma tujya kumurimo mbere nabonaga ibiraka nkabura uko mbikora kubera kutagira ibikoresho bigiye kumfasha guhindura ubuzima narimbayemo kuko ari umugisha gusubira kwiga nyuma yo guterwa inda nkabyara nanjye ndi muto.”

Akomeza avuga ko iyo umaze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugaterwa inda ukabyara ,habaho kwiheba ariko nyuma yaho bahujwe hamwe na bagenzi be bakaganirizwa bakagirwa inama byabafashije kureka kwiheba akaba afite intego yo kuganiriza abandi abagira inama yo kudaceceka ibyababeye n’uburyo bwo kubyirinda mbere yuko bibabaho.”

Xaveline Uwimana, Umuyobozi w’umuryango witwa Reseau des Femmes Oeuvrant pour le developpement Rural, avuga ko inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’abana baterwa inda zikwiye kukigira icyabo bikaranduka burundu.

Yavuze ko Reseau des Femmes bafite umushinga ujyanye no kwigisha ubuzima bw’imyororokere aho bigisha abana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 24 ndetse n’ababyeyi babo bityo bikabafasha gukumira ko habaho ihohoterwa nugiye guhohoterwa akamenya uko yabyitwaramo akurikije uko yabyigishijwe.

Yagize ati”Uwo mushinga wariyongereye dushingiye ku busabe w’Umujyi wa Kigali aho tujya mu bigo by’amashuri, mu miryango, mu nteko z’abaturage kugira ngo twigishe ababyeyi bamenye ibyo baganira n’abana babo tukabaha imfasha nyigisho k’ubuzima bw’imyororokere ndetse dukorana n’abakora umwuga w’uburaya duharanira kubagarura mu buziama busanzwe.

Muri gahunda y’ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hakinwe umupira w’amaguru w’abakobwa biga mumashuri abanza ya GS Gisozi bakinnye na GS Kagugu nyuma yawo habo urugendo rwo kwamagans ihohoterwa rishingiye ku gitsina ruva mu Gakiriro rwerekeza kuri FAWE GIRL’S SCHOOL ubukangurambaga bwatangiye kuwa 25-11 buzarasozwa kuwa 10-12-2023.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.
Verified by MonsterInsights