Ishuli Don Bosco Nursery and Primary School-Kimuhurura mu cyerekezo cyagutse
Ubuyobozi bw’Abasaleziyani ba Don Bosco burizeza ababyeyi bafite abana biga mu Ishuli rya Don Bosco Nursery and Primary School-Kimihurura kimwe n’abandi bifuza kurerera muri icyo kigo ko buzakomeza gukora ibishoboka byose abana bagakomeza guhabwa uburere buboneye kandi bakanigira heza kandi hatekanye.
Ni nyuma y’aho ababyeyi bari basabye ko ikigo abana babo bigiramo cyakwagurwa bityo abana bashaka kwiga muri icyo kigo bakabona aho bigira kandi hujuje ibisabwa.
Ubu busabe bw’ababyeyi bwarumviswe kuko uretse kuba Ishuli ryari rito ugereranyije n’umubare w’abana, ubu iri shuli riri kwagura inyubako aho biteganyijwe ko muri Nzeri uyu mwaka abana bazagaruka ku ishuli bafite aho kwigira hagutse kandi hatekanye.
Ubwo hasozwaga Umwaka w’Amashuli wa 2023, Umuyobozi w’Ishuli rya IFAK ribarizwamo Don Bosco Nursery and Primary School yavuze ko kwagura ibikorwaremezo biri muri gahunda y’Icyerekezo kirambye ubuyobozi bw’abasaleziyani bwihaye hagamijwe kwimakaza uburezi bufite ireme kandi bugendera ku ndangagaciro za gikirisitu mu rwego rwo gutegura abanyagihugu beza barangwa no gukunda Imana n’igihugu.
Padiri Jean Bosco Ntirenganya yagize ati “Muri byinshi twagezeho usibye umusaruro w’ubumenyi abana bungukira ku Ishuli rya Don Bosco Nursery and Primary School, murabizi neza ko Ishuli ryacu ryatangiye rihindurirwa mu ishuli ry’Inshuke rya Kimihurura, ryagiye rihabwa iyindi sura ndetse hongerwamo n’izindi mbaraga kugira ngo rigere aho riri ubu.”
Ati “Nkuko twabisabwaga, twashatse icyangombwa ndetse umwaka ushize twahawe icyangombwa gitangwa na NESA (National Examination and School Inspection Authority) cyo gukora nk’Ishuli ryemewe akaba ari ibyo kwishimirwa nabyo”.
Mu bindi biri gukorwa kugira ngo abana babone aho bigira hagutse kandi hatekanye, harimo inyubako y’ishuli iri mu mishanga migari ndetse ikaba igeze ahashimishije bityo nta gihindutse iyi nyubako ikazakira abana bari mu cyiciro cy’amashuli abanza mu mwaka w’amashuli 2023-2024.
Padiri Ntirenganya ati “Ubusanzwe abana bari muri iki cyiciro bifashishaga ibyumba by’abiga mu cyiciro cy’inshuke, bityo mu Kwezi kwa Nzeri bazaba bigira mu mashuli yabagenewe kuko inyubako izaba yuzuye.”
Akomeza agira ati “Muri iyi nyubako harimo ibyumba by’amashuli bigera kuri bitandatu, icyumba cyagutse cy’isomero, icyumba cyagutse cya Computer Lab, n’ibindi bice bijyanye n’ubwiherero n’isuku.”
Ibi bikorwaremezo avuga ko ari umusingi wa mbere ugezweho hagendewe ku byifuzo biri mu mushinga mugari w’Iki kigo.
Ati “Turashimira ubuyobozi bwiza bw’iri shuli burangajwe imbere na Soeur Directrice ndetse n’abamufasha, ndetse tukanashimira namwe babyeyi kubera ubufatanye bwiza mutugaragariza. Mudahari hari byinshi tutageraho.”
Asoza agira ati “Ntabwo ari ibi gusa kuko inzozi zacu ni nyinshi kandi nidukomeza gufatanya tuzazigeraho.”
Umushinga wo kubaka Ishuli rya Don Bosco Nursery and Primary School ni umushinga mugari w’Abasaleziyani ba Don Bosco mu Karere k’Afrika y’Ibiyagari n’Inkunga ya Fondazione Opera Don Bosco Nel Mondo-Lugano, Suisse.