April 26, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Perezida Kagame asoza Itorero ry’Urubyiruko yakomoje ku kamaro k’ “UBUTASI”

Perezida Kagame aganira n'Intore

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018, Perezida Paul Kagame yasoje Icyiciro cya 11 cy’Itorero ry’Indangamirwa, mu muhango wabereye i Gabiro ho mu Karere ka Gatsibo; Perezida Kagame akaba yaragaragiwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, ab’itorero ry’Igihugu n’abasore n’Inkumi 568 b’Indangamirwa zishoje Itorero.

Mbere y’Ijambo n’Impanuro za Perezida Kagame, habanje morale yashyushywaga n’abo basore ariko Kagame nawe akabafasha.

Hari aho baririmba bati “Rwanda itajengwa na nani vijana?” Bakisubiza bati “Rwanda itajengwa na sisi wenyewe!”. Gusa benshi mubakurikiye ijwi rya Paul Kagame risohoka mu ndangururamajwi, we yasubizaga ati “Rwanda itajengwa na nanyi wenyewe”. Bishatse kuvuga ko yabibutsaga ko aribo bazubaka Iki gihugu ndetse ntawatinya kuvuga ko Imbaraga z’abakuru zagize icyo zikorera u Rwanda bityo ku bato “Umupira uri mu Kibuga” ahasigaye n’ah’ibikorwa.

Kera Perezida Kagame yigeze gusoza irindi torero nk’iri ry’Icyiciro cya Cyenda abwira Urubyiruko ko ibintu by’Ibipindi bigomba kugabanyuka mu Itorero abatojwe bakava mu bipindi bakajya mu “Vitendo”, “Ibikorwa”.

Perezida Paul Kagame icyo gihe yabasobanuriye ko ubutaha bazongera gutumirwa mu itorero maze ibipindi bigishwa n’abayobozi bikagabanywa bakigishwa igisirikare.

Icyo gihe Kagame yagize ati: “Ndumva ari byo tugiye kuzakurikizaho, bitegurwe neza ndetse babakoreshe bya bindi mukunda cyane… Ubwo ndibwira ko mwamenye ibyo navugaga, ariko reka mbibabwire ku bashobora kuba batabyumvise… Tuzagabanya ibipindi; ntabwo tuzagabanya agaciro kabyo, tuzagabanya volume (ingano) yabyo, uko bingana gusa. Hanyuma tuzamure the real things (ibintu byanyabyo), tubigishe igisirikare.”

Kuri iyi nshuro Kagame yongeye kwerekana ko hagamijwe na none kubona Intore zitari ibigwari cg imfabusa.

Hari n’aho yagize ati “Mwabana mwe reka mbabwire, nako intore….”

Perezida Kagame yabasabye kudasobanya mu byo bakora bishatse kuvuga ko bagomba gusenyera umugozi umwe bubaka u Rwanda mu bikorwa byabo byose.

Perezida Kagame yitsagamo akababwira ati “Sibyo?” nabo bati “Yes Sir”

Mu ntangiriro y’Ijambo rye nyuma y’aho yari yihereye ijisho ry’Ibikorwa batojwe, birimo kurwanisha imbunda nini ni into bahashya umwanzi, Kwirinda nta ntwaro Ufite “Martial arts”, Kwiyereka n’Ibindi, ariko yahise atangirira ku ijambo “Ubutasi”.

Asubiramo ati “Gutata”

Nibwo yahise akomerezaho arasobanura ati “Gutata bivamo kumenya icyo ushingiraho ukora ibikorwa wize ariko mu buryo bwo kurinda igihugu.”

Akomeza agira ati “Uramenya, ugahera ku bumenyi, ku biriho noneho ukajya mu bikorwa uhereye aho ngaho.”

Yahise agana ku “Inkera”

Kagame ati “Inkera ubundi ntabwo iba kumanywa, abantu barara inkera. Ni iby’ijoro. Abantu barara inkera bahiga Ibikorwa, ibyutunze, ukigamba

Akomeza agira ati “Ariko iyo uhize cyane cg bikakuviramo kurara inkera nyinshi ugomba kubyitondera. Inkera yubakira ku byishimo, ushobora kwishima cyane rero ukibagirwa bya bindi bituma wishima.”

Yashimiye ko ibyo bize bimeze neza kandi ko hari icyizere ko bizatanga Umusaruro.

Hari abiyita abasirikare bakumva rikomye ntumenye iyo baciye

Yagize ati “Kera bavugaga ko ari icy’abantu batize, banywa inzoga n’Ibindi. Ariko icyo mutazi, Igisirikare cyigibwamo n’abantu bazima. “

Akomeza agira ati “Kubumva babikunze uyu wari umusogongero”

Ati “Kandi igitangaje kukijyamo ntibikubuza gukora akazi wakoraga. Niba wari Engineer, niba wari Umuganga, umwarimu, …ntibikubuza kugakora”

Perezida Kagame yananenze abasirikare b’Igipindi bumva “rikomye” (Isasu) ntumenye aho bahungiye. Asobanura ko abo ari babandi bakunda kwambara Uniform isa neza ariko “ryakoma rimwe gusa ntumenye aho bahungiye.

Amaze kubaha Impanuro bahise batera indirimbo igira iti “Tuzazikurikiza Inama mutugira, aho tuzajya hose Tuzazikurikiza.”

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yasobanuriye Kagame ko Itorero ry’indangamirwa Icyiciro cya 11, ryahuje Abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu mahanga no mu Rwanda, Abakozi b’Uturere n’Ibigo ariko b’Indashyikirwa.

Intore zindangamirwa 568 nizo zashoje itorero

138 zaturutse mu bihugu 20 bitandukanye hirya no hino ku isi.

Kabarebe ati “Kuba baritabiriye iri torero iki ni ikimenyetso cy’uko bakunda u Rwanda rwababyaye.

Yashimiye n’intore zishoje urugerero zakoreye mu ntara zitandukanye.

Bari hagati y’Imyaka 24-35 na  18-23

Batojwe imyitozo ngorora mubiri, kwiyereka, gukoresha Ikarita, Kurwanya Ibiyobyabwenge n’Ibindi…

Bamenye uburyo bwo kurinda igihugu cyacu, kandi biyubatsemo Ingufu z’Umubiri n’Umutima.

Iri torero ryateguwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’U Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

 

Print Friendly, PDF & Email
TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.