Ubuzima bushaririye: Yabyaye abana 7 badahuje ba se, abakobwa be bageze ikirenge mu cye bakiri bato
Nyirahirwa (si ryo zina rye ry’ukuri), utuye mu Kagari ka Nyirabirori, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, abayeho mu buzima bw’ubukene bukabije yabyayemo abana barindwi badahuje ba se, kuri ubu abakobwa be babiri na bo babyaye bakiri bato.
Ku myaka 46, afite abahungu bane n’abakobwa batatu. Umugabo bashakanye ntazi aho aherereye nyuma y’imyaka igera kuri 14 batabana.
Intandaro yo guta urugo ni amakimbirane hagati ya Nyirahirwa n’umugabo we avuga ko yajyanaga mu kabari amafaranga yose yabaga yakoreye yirengagije ko abo muri uru rugo biciraga isazi ku jisho.
Ngo umugabo yagiye gupagasa i Kigali mu myaka ya 2006, akomereza mu Bugesera, amakuru ye umugore ayaheruka ubwo.
Nyirahirwa avuga ko yasigaye mu rugo rutagira itungo na rimwe rworoye, nta sambu yo guhinga cyangwa ikindi kintu na kimwe cyatuma rugira imibereho myiza.
Avuga ko yakomeje kugorwa no kubona ibimutungana n’abana be; rimwe yabikeshaga imirimo yo gusoroma icyayi ibyo bita ‘kunoga’ muri aka gace, avuga ko yakuragamo amafaranga y’intica ntikize ndetse ukwezi kwajyaga gushira yarashize byatumye ayoboka guhingira amafaranga kugeza n’ubu aracyabikora aho ku mubyizi acyura amafaranga y’u Rwanda 800.
Mu mibereho nk’iyi niho avuga ko yahuye n’ibishuko bivanze n’ihohoterwa byamuviriyemo kubyara abandi bana biyongera ku bo umugabo yamusigiye nk’uko abisobanura.
Ati « Hari igihe inzara ikujujubya umuntu akagushuka ngo ‘ndaguha iki’, yaguha icyo kurarira hakaba igihe muryamanye ugahita usama inda. Uguteye inda muri ubwo buryo iyo amaze kumenya ko wasamye ntiyongera no kugusuhuza, ntacyo yagufasha uba wabaye umwanzi, ntimwongera kumvikana. »
Avuga kandi ko ku mbyaro ya karindwi yabonyemo umwana w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka itanu n’igice, yahohotewe dore ko yanabyaranye n’umugabo atazi.
Ati « Ihohoterwa na ryo ntiribura iyo uri mu buzima nk’ubwo. Umunsi umwe ntashye bwije mvuye guca incuro, nahuye n‘umugabo amfata ku ngufu, sinabashije no kumumenya. »
Umwana w’umuhungu wavutse icyo gihe afite imyaka itanu n’igice naho undi wavutse mu buryo bujya gusa n’ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Bidatinze abakobwa be babiri na bo basambanyijwe bafite imyaka 16 buri umwe; umukuru wanafunzwe azira guta umwana yari amaze kubyara ariko akaza kurekurwa arangije igihano, ubu amaze kubyara kabiri naho murumuna we yabyaranye n’umusirikare umwana aramutwara.
Nyirahirwa akomeza agira ati « Abana bahagurutse mu rugo bagiye gushakisha imibereho ahandi bahahurira n’ibishuko babatera inda, batahuka bazanye inda, bombi bari bafite imyaka 16. »
Itegeko ryo gukuramo inda ryavuguruwe ryitezweho umuti
Kuva mu mwaka wa 2012 mu Rwanda hagiyeho itegeko ryerekeye gukuramo inda, ryaje kuvugururwa mu 2018, byagiye bigaragara ko hari abantu batarisobanukiwe bigatuma ritubahirizwa.
Iteka rya Minsitiri w’Ubuzima (N°002/2019 ryo ku wa 08/04/2019) riteganya ibigomba kubahirizwa ngo umugore akurirwemo inda rigena ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera ko utwite ari umwana ; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya bugufi cyangwa kuba inda yarashoboraga kugira ingaruka kuri nyirayo bikemezwa na muganga.
Ahanini mbere yuko iri tegeko rivugururwa hari abantu bahitagamo gukuramo inda mu buryo bwa magendu hakaba ubwo bikorwa nabi maze bigakururira ibyago ubikoze.
Ibi nibyo byatumye Nyirahirwa agira ubwoba bwo gukuramo inda cyangwa kugira abana be iyo nama.
Agira ati « Hari igihe natekerezaga kuyikuramo nkagira ubwoba bw’uko nahwana nayo noneho n’uwo mbyaye ntabone umurera, nahisemo kurekera aho. Itegeko ryari ritari ryasobanuka, ubu niho turi kubyumva babisobanura. »
Kuva iri tegeko ryasohoka, hirya no hino mu gihugu, imiryango yita ku buzima nka HDI, irimo kwigisha abakobwa babyaye bakiri bato, ababyeyi bafite abana babyaye imburagihe, abakora uburaya, abayobozi mu nzego z’urubyiruko n’abandi basobanurirwa ko gukuriramo inda kwa muganga byemewe nta yandi mananiza igihe ubikeneye arebwa n’ibyo itegeko riteganya.
Nyirahirwa akomeza ati « Iyo menya iby’itegeko mbere nari kuzikuramo; kubyara umwana ntazabonera ibimutunga ngo muvuze yarwaye, mugurire imyambaro ntabwo binshimisha. Nyuma yo kurimenya nzajya nsobanurira abandi begere muganga abakemurire ikibazo. Abana bacu tuzajya tubagira inama kuko kubyara abo badashoboye kurera ntabwo tubyishimiye. »
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018 rigakuraho icyemezo cy’urukiko, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku bihumbi 150.