April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Tunga Website Yawe bitakugoye cyangwa Uvugurure iyo Usanganwe nabyo bitakugoye

Tunga Website Yawe bitakugoye cyangwa Uvugurure iyo Usanganwe nabyo bitakugoye

Muri iki gihe biragenda bigaragara ko imikorere y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho igenda itera imbere kandi n’Umubare munini wabakoresha Itumanaho rijyanye ni Igihe baragenda biyongera.

Uko byiyongera rero ni nako dukomeza gushakisha uburyo tujyana nabyo mu mirimo yacu ya buri munsi.

Iyo bavuze itumanaho baba bavuze ihererekanya butumwa cyangwa Ihererekanya makuru mu majwi, amashusho cyangwa Inyandiko.

Ibi byose ni bimwe mu bitakigoranye. Uretse kuba abantu benshi bari gukoresha Smartphones mu buzima bwabo bwa buri munsi abandi nabo bakomeje gukoresha Imbuga za Internet mu gusakaza amakuru ajyanye n’ibyo bakora byaba Itangazamakuru, Ubuhinzi, Ubworozi, Ubucuruzi butandukanye, Ibijyanye n’amadini n’imiryango itegamiye kuri Leta, abbifuza gutangaza ibyo bakora mu myuga Itandukanye ndetse ari nako bashakisha abakiliya dore ko kuri ubu umuntu ufite business ariko ntigire Website afatwa rimwe na rimwe nk’aho adahari.

Uyu munsi rero twagerajeje kubashakira Uburyo bwizewe bwatuma uhita utunga website yawe cyangwa Ikigo cyawe ndetse n’Ishyirahamwe, Koperative, Ishuli cyangwa umuntu ku giti cye.

Mbere yo kugufasha kumenya ahantu hanyaho watangiriza website yawe mbanza ku kwibutsa ko ugomba kuba n’ubundi ufite Internet, computer ndetse n’Ikarita ya Viza Card cyangwa ubundi buryo wishyuriraho kugira ngo Uhabwe Serivisi. Aha kandi abantu bakomeza gushikarizwa kwiga kwishyura hakoreshejwe Ikoranabuhanga kuko Umuvuduko Isi iriho iyo witegereje usanga Ikoranabuhanga rigenda ryigarura Urwego rw’Ubucuruzi cyane.

 

Hari imbuga zitandukanye zitanga serivisi yo kwitungira website y’amahitamo yawe. Muri zo uzasanga imbuga nyinshi ari iza WordPress kuko kugeza ubu nibo batanga serivisi za Website usanga zinogeye benshi nk’uru rwa TOPAFRICANEWS.COM.

Dutangiriye kuri uru rwa Namecheap Inc, aha baguha amahitamo wifuza, ushobora guhita utangira ugakora website yawe, bakayikorera Hosting (Kuyibika n’amakuru yayo), Ugahitamo Domain name ushaka nka .com, .biz, .org, n’izini. Ibi byose kandi iyo ubikora Itsinda ry’abatekinisiye riba rigufasha ku buryo nta kibazo wahura nacyo nakimwe byaba mu kwishyura cg kuboba icyo wishyuriye, uhita ugihabwa nawe ukabasha kwitungira urubuga rwawe aho urukoresha mu bucuruzi, kwamamaza, gutangaza amakuru n’ibindi.

Free Domain & 50% off Shared Hosting

Noneho rero ufite website ariko ubona hari Ikibura ngo ijyane n’Igihe. Urugero wenda ubura aho ushyira banner/kwamamaza, cyangwa amashusho agenda yinduranya, cyangwa Ubuhamya bw’abagana serivisi zawe, cg se uburyo abantu bajya bakwishyura ku bicuruzwa byawe bakoresheje urubuga rwawe, n’izindi paji nyinshi zingirakamaro kuri website?

Aha ho biroroshye kuko nka WordPress twavuze ruguru, igira serivisi nk’izo zo kuvugurura urubuga rwawe bagashyiraho ibyo wifuza byose. Ibyo nibyo bita kugura Theme bundle bakaguha izitwa Widgets ari zo zigufasha kunononsora neza urwo rubuga usanganywe. Ibi ni byiza kuko iyo ufite website nziza nabyo ni kuvuga ko akeza kigura.

Tangira none rero ujyana n’ibigezweho. Wifuza Ubufasha waduhamagara kuri 0787105131 cg ukatwandikira kuri vickange@gmail.com

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.