Ubuhamya bwa Cyuma n’uburyo yahishe mu ndaki uwahigwaga muri Jenoside akarokoka
Mujawingeri Jeanne afata Cyuma Aaron nk’umubyeyi kuva yamuhisha mu ndaki yamwubakiye iwe mu rugo, ubu ni mu Murenge wa Rusiga w’Akarere ka Rulindo, byatumye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mujawingeri ni umwe mu bavandimwe batanu bakiriho muri 12 bavukana kwa se na nyina kuko barindwi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’ababyeyi babo.
Jenoside igitangira yatandukanye n’abo mu muryango we ahunga atazi iyo agana aza kwisanga ageze mu rugo kwa Cyuma Aaron wamwakiriye mu bandi bana bamushakagaho ubuhungiro nubwo bo baje kwicwa nyuma.
Ibikorwa by’ubwicanyi ndengakamere byabereye ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga (hari urusengero rwa ADEPR) birangiye, abicanyi batangiye guhiga abihishe mu bihuru hakurikiraho gusaka mu ngo z’abantu zakekwagaho kugira abo zihisha.
Ni nako byagendekeye Cyuma. Asobanura ko batangiye kujya kumusaka mu nzu kubera ko babonaga atifatanyaga na bo mu bitero by’ubwicanyi.
Amaze kubona ko Mujawingeri, wari ugeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bazamumwicana ngo yigiriye inama yo gucukura indaki mu gikari aba ariho amuhisha.
Yagize ati “Nakoze icyobo umuntu yicaramo akumva yisanzuye hejuru nshyiraho ibiti, amabati n’igitaka nsiga ahantu ho kumuhera ibyo kurya. Ndagije ndenzaho ibishingwe ku buryo abantu bazaga mu rugo babonaga ari ifumbire irunze nyamara hiberegamo umuntu.
Nari mfite umuhungu w’umusore uretse ko ubu atakiriho, ni we wamfashije, tuyubaka umunsi umwe, igitaka twakuragamo twajyaga kukimena kure kugira ngo hatazagira umenya ibyo aribyo.”
Mu mezi atatu Mujawingeri yamaze mu ndaki ngo yafashwaga n’umukobwa wa Cyuma akamushyira ibyo kurya, akamufasha gukaraba ariko bigakorwa nijoro nta muntu urabutswe.
Cyuma yagabweho ibitero byiciye abantu bane iwe mu rugo
Kuva mu buto bwa Cyuma ngo umuntu wese yamubonaga nk’undi atifuza ko hari ikibi cyamubaho.
Nicyo cyatumye agira umutima wo kurokora abana bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse Mujawingeri wabaga mu ndaki hari akandi kana gato kabaga mu nzu iwe kimwe n’abandi batatu bihishaga mu bihuru ariko bakaba barajyaga bajya mu rugo iwe bakabaha ibyo kurya.
Abo mu rugo rwe yari yarabasabye kutazamena ibanga ko hari abantu bahishe kuko byari kumugiraho ingaruka dore ko yahoraga agabwaho ibitero.
Ati “Nari mfite umwana w’umuhungu w’imyaka 18, namubujije kujya mu bikorwa by’ubwicanyi aranyumvira, abandi bato na bo nababujije kumena ibanga ko iwacu hari umuntu baranyumvira birinda birangira nta wumvuyemo; mvuga ko ari Imana yabikoze.”
Akomeza agira ati “Nagize ubwoba ko nanjye nzicwa. Nagabweho ibitero inshuro eshatu. Igitero cyavumbuye abana batatu iwanjye mu masaka kibakuramo babicira mu rugo iwanjye. Hari n’uwo bakuye mu nzu naramuhishe, naramwomoye inguma zimaze gukira. Bamaze kubica bategeka ko mbahamba jyenyine, bahita bigendera. Abantu bari barabaye ibisimba.”
Ubuzima bwa Mujawingeri mu ndaki Cyuma yarahunze
Mujawingeri Jeanne, kuri ubu utuye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, ni umubyeyi w’abana batatu n’umugabo bashakanye mu 1995.
Mu kiganiro twagiranye yavuze ko nubwo ubuzima bwo mu ndaki butari bworoshye yahaboneye amahoro.
Ati “Kwa Aaron nahagiriye umugisha mwinshi, nahaboneye amahoro mu gihe cya jenoside, sinigeze nicwa n’inzara cyangwa inyota, nta wigeze ambwira amagambo ankomeretsa, nahagiriye amahoro atangaje kuko wabonaga umuryango wa Aaron ari umurinzi wanjye.”
Mu gihe cyo guhunga Cyuma Aaron na we yarahunze ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariko aramusiga kuko yatekerezaga ko aramutse amuhunganye n’ubundi abashaka kumwica batamubabarira baramutse bamubonye.
Mbere yo guhaguruka ngo yabanje gusiga ateguye ibishoboka bizafasha umukobwa we gukomeza ubuzima nk’uko Mujawingeri abisobanura.
Ati “Yarambwiye ati ‘Igumire aha inkotanyi niziza zizagutabara. Yasize ataze ibitoki ku rusenge arambwira ati ‘bizashya uzarye imineke; bakuye ibijumba babisiga mu gikoni; bacana umuriro barawuvumbika, basiga n’ijerekani y’amazi bati ‘uzajye ucunga neza usohoke, urebe ukuntu wabaho.’
Hari n’undi mwana wari mu rugo rw’abaturanyi na we baramuzana tubana muri ya ndaki yanjye. Twabayemo nk’icyumweru nta kindi twumva hanze uretse inyoni; abantu bari barahunze. Ubuzima bwaroroshye kubera ko nakomeje kujya nganira n’uwo mwana.”
Ubuzima bwo mu ndaki bwarangiye ari uko abantu bo mu rugo wa mwana wundi yabagamo bari barahunze, bageze ku Gisenyi inkotanyi zikabagarura maze basubira kureba niba abo bakobwa bakirimo.
“Kubera ko twari tuzi amajwi yabo twarabumvise tubabwira ko tukirimo. Baratubwira ngo muvemo Jenoside yarangiye, abantu baragenda, nimuze tujye kubereka inkotanyi. Ubwo nibwo buryo twavuye mu ndaki.”
Nyuma yo kuvamo Mujawingeri avuga ko yagize amahirwe yo gusanga hari abavandimwe be bakiriho baramwakira ubuzima bukomeza butyo.
Mu 1995 yahise ashaka umugabo babyarana abana batatu maze asubira gusubukura amasomo mu 2004 asoza amashuri yisumbuye mu 2006. Mu 2011 yinjiye mu kazi akora ubu nka SEDO (Socio-Economic Development Officer of Cell) w’Akagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Mu 2013 yagiye kongera ubumenyi muri kaminuza asoza amasomo mu 2016.
Mujawingeri na Cyuma babayeho mu buzima nk’ubw’umwana na se
Nyuma y’ubuzima bw’ubuhunzi Cyuma n’umuryango we bamazemo imyaka ibiri n’igice muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baje kugaruka mu gihugu.
Mujawingeri wari waramaze gushaka umugabo amenye ko Cyuma yatahutse yagiye kumureba ndetse amugenera iby’ibanze byo gufasha umuryango we.
Cyuma ati “Aho duhungukiye uwo mwana yamenye ko twahungutse ahita aza kundeba, ampa ibigomba kumfasha nk’umuntu wari uhungutse, ubu turasurana, Mujawingeri ni umwana mu bandi.”
Mujawingeri na we ati “Aaron mu by’ukuri ni Papa wanjye. Narabyaye njya kumwereka abana. Yambereye umuntu w’ingirakamaro mu buzima bwanjye kandi yabaye icyitegererezo mu gihe cya jenoside. Nta mutima w’urwango nigeze mubonana ngo abe yahisha umuntu umwe ariko ajye kugirira nabi abandi benshi.
Abana be baransura, bagira ubukwe bakantumira nka mukuru wabo mukuru. Yatumiye abantu buzuye imodoka nini ati ‘nimuze njye kubereka aho umwana wanjye ari’ nanjye ntumira abo duturanye ‘nti nimuze murebe uwo nkesha kubaho.’ Mu by’ukuri ntabwo umuntu yabona icyo amwitura.”
Cyuma watoranyije nk’Umurinzi w’igihango, we avuga ko kuba yarahunganye n’abantu icyenda bo mu muryango we akabagarura bose nubwo umuhungu we mukuru yaje gupfa mu 2001, abifata nk’ingororano z’imirimo myiza Imana yamuhaye.
Ati “Imana igororera umuntu akiri no kuri iyi si. Abantu icyenda nahunganye bose narabagaruye kandi Congo twasanzeyo urupfu rukomeye. Hari imiryango yagiye igenda ikazima bikarangira, Imana ahari yarandebye iravuga ngo reka murwaneho abantu be azabasubize mu Rwanda.”
Intambwe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye, Abanyarwanda bakeneye gukomeza kubana neza kandi intambwe yatewe irashimishije nk’uko Mujawingeri abibona.
Ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni ngombwa cyane kandi aho bigeze umuntu abona ari byiza. Iyo butabaho nta munyarwanda uba ukiriho, abiciwe na bo baba barihoreye ugasanga inzangano zifashe indi ntera.
Ariko kugeza ubu dushingiye ku miyoborere myiza, ‘Ndi Umunyarwanda’ aho dushishikarizwa kubana n’abantu bose amahoro bituma n’abagize ibikomere bikomeye bagenda babikira.
Ibyo nibyo bituma nanjye uyu munsi mfite umuryango, nkabona ko Aaron na we ari umuntu. Iyo bitaba ibyo yari kureberwa mu ndorerwamo y’abahutu kuko abishe bari bo. Abanyarwanda twese turenze ibyo, icyo dupfana ni ubunyarwanda kandi icyo twimakaje ni ugukora kugira ngo ibyasenywe na jenoside twebwe abasigaye tubyubake.”
Cyuma we ahamya ko ubumwe n’ubwiyunge butajegajega ashingiye ku kuba ‘abahutu n’abatutsi’ bashyingirana bagahurira mu manza zitandukanye bafite ibyishimo.