Dream Boyz mu marembera: Ibimenyetso bigaragaza ko iri tsinda riri gucikamo ibice bucece
Yanditswe na
,Niba warakunze ‘Sinzika’, ‘Magorwa’ n’izindi ndirimbo za Dream Boyz zakoze ku mitima ya benshi mu myaka yo hambere, mu minsi mike ushobora kuzatungurwa iri tsinda riri muri kera habayeho.
Dream Boyz ni itsinda riri mu kiragano gishya cy’abahanzi nyarwanda bazanye umuziki ugezweho, ryamenyekaniye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande (Butare) mu biha bya Tom Close ubwo yari ku isonga mu njyana ya R&B mu Rwanda.
Ribarizwamo intiti ebyiri zaminuje, Mujyanama Claude uzwi nka TMC na Nemeye Platini. Kimwe n’andi matsinda menshi, ni abasore bafite impano zitandukanye ariko zuzuzanya. Platini yakunze kuba umusore w’amafiyeri ku rubyiniro agashimisha abafana bigeze kure mu gihe TMC we yabaga ari mu kugorora ijwi.
Urugero rw’imikorere ya Dream Boyz ni P Square, aho Paul Okoye yabaga yatwawe mu kuririmba, Peter we yabyinnye byacitse. Ni iturufu ikomeye ku matsinda kuko icyo gihe abakunda imbyino barizwihirwa n’abakunda kumva amajwi bakagererwa ku ngingo.
Uyu ni umwaka wa 11 Dream Boyz imaze ikora, gusa ubu umwuka wo gutandukana uri gututumba kuva mu mpera z’umwaka ushize aho aba basore bari bamaze igihe bagenza gake umuziki wabo ndetse no gukora indirimbo bigatangira kugabanuka.
Indirimbo aba bahanzi baheruka guhuriramo ni iyo bise “Sinkiri Muto” yasohotse ku wa 14 Ukwakira.
TMC ubwo yamurikaga igitabo gisoza icy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Nzeri 2019, yabwiye IGIHE ko yifuza gukomeza amasomo byaba na ngombwa akayakomereza hanze y’u Rwanda.
Amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bahanzi, ni uko nyuma y’iki cyemezo cya TMC cyo kujya gukomeza amashuri hanze y’u Rwanda, cyatumye Platini amwicaza akamubaza niba koko akomeje.
Bivugwa ko TMC atigeze abera indyarya Platini ahubwo ko yamubwije ukuri ko ashaka kujya kwiga nubwo atazi igihe ariko ko abonye uburyo yajya kwiga hanze. Gusa ngo icyo gihe yongeyeho ko atari ibintu biri vuba.
Ibi byateye Platini gutangira gutekereza uko yakora umuziki mu gihe TMC yaba adahari, ndetse kuva ubwo itsinda ritangira kubaho risa n’iridahari.
Nta ndirimbo nshya bongeye guhuriramo ahubwo bakoze ibitaramo nabyo byiganjemo iby’amasezerano basinye cyera.
Ikindi kandi Platini yahinduye umuvuno atangira gukorana indirimbo n’abandi bahanzi wenyine na TMC yigeze kujya abikora cyane cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ntizabaye nyinshi.
Platini yateye benshi amakenga ubwo yafataga inzira ye agahindura izina aho kwitwa Platini akiyita P, ibi bigaragazwa n’indirimbo yakoranye na Nel Ngabo bise ‘Ya Motema’.
Ibi ntabwo ari ibintu byari bisanzwe cyane kuri uyu musore cyane ko mu gihe bari bamaranye nta na rimwe yigeze ajya ku ruhande ngo akaze umurego atangire gukora ibihangano bya wenyine.
Amakuru yizewe avuga ko Platini aherutse gukorana indirimbo na Safi Madiba ndetse ubu ari muri Tanzania aho yagiye gukorana indi na Rayvanny wo muri Wasafi.
TMC yatunguwe no kubona mugenzi we muri Tanzania
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na TMC yavuze ko ibyo gusenyuka kwa Dream Boyz ntabyo azi nawe ari kubibona ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Dream Boyz irahari, ayo makuru nanjye ari kungeraho gutyo nyine.”
Abajijwe niba nta kibazo ari kubona mu kuba Platini ari gukora wenyine yavuze ko ntacyo.
Ati “Mwamubaza impamvu ari kwikorana, naho ubundi nta kindi kirenze icyo. Kuba yarahinduye izina nta makuru mbifiteho. Aya makuru yose uri kumbaza uko ubibona nanjye niko mbibona nta kintu mbiziho, yagiye no muri Tanzania ntabizi.”
“Nta kintu mbiziho ibintu byose. Si ikibazo cy’umubano ahubwo buri muntu aba afite ubuzima bwe bwihariye. N’ubwo muba muri itsinda umuntu aba afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka.”
Abajijwe ibikorwa bya Dream Boyz biri imbere, yavuze ko bihari ariko ntiyavuga ukwezi bishobora kuzagira hanze.
Ku byo kwiga PhD muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TMC yavuze ko atari byo we ahari kandi n’ibikorwa bya Dream Boyz bigikomeje.
Platini yayobotse inzira ya Safi Madiba
Muri Kamena 2017 nibwo hatangiye gukwira amakuru yavugaga ko Safi Madiba yatangiye kwiyomora kuri bagenzi be, ariko bose bakabyamaganira kure bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Gusa mu Ugushyingo uwo mwaka yahise agaragaraza ko ari mu nzira zo kuva muri Urban Boyz ndetse bidatinze mu Ukwakira yifashishije Producer Sacha Vybz utunganya amashusho atangaza ko yavuye muri Urban Boyz mu buryo bweruye.
Ishimwe Clement usanzwe akorera ibihangano bitandukanye aba bahanzi muri Kina Music, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisanzwe kuba aba bahanzi buri wese akora indirimbo ye ku ruhande.
Ati “Bamaze iminsi bakorana ibitaramo bizenguruka mu ntara zitandukanye. Nta kintu kidasanzwe kuko buri wese ajya akora indirimbo ye ku giti cye. Niyo baba bari mu itsinda ntabwo bikuraho ko buri wese agira ibikorwa bye.”
IBINDI WABISOMA KU IGIHE.COM