March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Uruhare rwa RUB mu burezi bw’Abafite ubumuga bwo kutabona nyuma y’Imyaka 25 uyu muryango uvutse

Mu gihe buri mwaka Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) wifatanya n’isi yose mu kuzirikana Umunsi  wahariwe Inkoni yera yifashishwa  n’abafite Ubumuga bwo kutabona mu kugenda , uyu mwaka wa 2019, hatekerejwe uburyo uyu munsi wakwizihizwa ariko bikaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyo uyu muryango wagezeho by’umwihariko mu rwego rw’Uburezi bw’Abafite Ubumuga bwo kutabona.

Mu Rwanda uyu munsi ukaba warizihijwe ku ncuro ya 11 mu birori byabereye mu Karere ka Nyagatare tariki ya 14 Ugushyingo 2019

Kuva uyu muryango washingwa  muri Kanama 1994, wabaye nk’igisubizo ku bantu bafite Ubumuga nk’uko bigaragazwa n’Umubare munini w’Abafite ubumunga bwo kutabona batandukanye.

Zimwe mu ntego z’Uyu muryango harimo no guharanira ko Abatabona bagira uburenganzira busesuye kandi mu ngeri zose ndetse no kubakorera Ubuvugizi hagamijwe kugira umuryango udaheza ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ imibereho yabo.

Mu gihe Isi igenda Itera imbere kandi nta gushidikanya ko Uburezi n’Uburere buhabwa abatuye Isi ari nabwo buzakomeza kugira Uruhare mu Iterambere rya muntu n’isi atuyemo.

Kimwe n’Ibindi bihugu mu Rwanda umuntu Ufite Ubumuga bwo kutabona akwiye Uburenganzira bwose kandi busesuye.

Mu banyeshuli bagiye bafashwa na RUB, hafi 100% bemeza ko mu bihe byabanjirije ishingwa rya RUB na nyuma yaho, umuntu Ufite Ubumuga bwo Kutabona yitwaga amazina amutesha agaciro bikagera naho umuryango mugari wiyumvishaga ko bene abo bantu nta kintu bashobora gukora na kimwe.

Bizimana Faustin, Uhagarariye Abanyeshuli ba HVP Gatagara/Rwamagana

Bizimana Faustin, ahagarariye abandi babanyeshuli biga mu ishuli rya HVP Gatagara riherereye mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba, yemeza ko Uyu muryango wabaremyemo Icyizere cy’ejo hazaza heza binyuza mu bikorwa bitandukanye birimo no gushyigikira Uburezi bwabo.

Bizimana Ukomoka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana ari kwiga mu mwaka wa Gatandatu mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo mu Ishuli rya HVP Gatagara.

Avuga ko ubumuga bwo kutabona yabuvukanye ariko uko yagiye akura bukagenda bwiyongera kurushaho.

Bimaze gukomera yahisemo guhagarika Ishuli risanzwe ajya muri HVP Gatagara i Rwamagana aho abafite ubumuga bwo kutabona bahererwa Uburezi ku buryo bw’Umwihariko ndetse bakanabifashwamo n’Umuryango Ubahuza RUB n’abandi bafatanyabikorwa.

Ati “Mvuka bambwiye ko barebaga mu maso yanjye bakabonamo ibintu  bimeze nk’Ibihu…bakavuga bati uyu mwana uko byagenda kose azagira Ikibazo cy’Amaso.”

Yongeraho ko mu by’ukuri akiri  muto atamenyaga ko afite ikibazo cyo kutabona ariko amaze kugera mw’Ishuli nibwo yatahuye ko icyo cyibazo agifite.

Ati “Iyo nageraga mu Ishuli nibwo nabonaga ko ntari kureba. “

Intangiriro Igaragaza Uko RUB yamusubije mu Ishuli bigakuraho kwiheba yarafite

Mu 2007, ubwo Bizimana yarageze mu mwaka wa Kane ishuli ryaje kumunanira aricara ategereza ko hari icyazahinduka.

Mu mpera za 2007 nibwo yaje kugaruka mu Ishuli nyuma y’uko Abakozi b’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabonaa (RUB) bamusangaga mu rugo bakamwumvisha ko agomba gusubira mu Ishuli.

Ati “Baje ari kuwa Gatandatu baratubwira bati ‘Kuwa Mbere muzaze tujye I Kigali niho tuzahurira n’abantu kugira ngo babajyane ku Ishuli. Ubwo babibwiraga Mama. “

Yemeza ko atiyumvishaga ko ashobora gusubira mu Ishuli ariko nyuma y’ubukangurambaga bwa RUB yarisubiyemo none ubu ari gusoza Umwaka wa Gatandatu w’Amashuli yisumbuye mu Ishami ry’indimi n’Ubuvanganzo.

Kimwe n’abandi bagenzi be bafite Ubumuga bwo kutabona, RUB yakomeje kubafasha hagamijwe guhindura Imibereho y’abo ariko Uburezi bukaba Ipfundo ry’impinduka z’Ubuzima bwabo.

Aba banyeshuli bahuriza ku kuba baribazaga uko ubuzima bwabo buzamera mu bihe biri imbere mu gihe baba batabonye uburenganzira bwo kugana Ishuli nk’Umusingi w’Iterambere ku hazaza.

Kuba aba banyeshuli bigishirizwa ahajyanye n’Ubushobozi bwabo ndetse bakabona n’ibikoresho bibafasha mu masomo ngo ni ibintu byabongerereye icyizere ku buzima bwabo.

Bizimana ati “Wenda ikintu cyabanje kungora ni ukumenya Braille (Inyandiko y’Abafite Ubumuga bwo kutabona) ariko narayize, kuko naringeze mu wakane nsubira inyuma ntangirira mu wa Mbere, ariko gutangirira mu wa mbere byanyongereye imbaraga kuko nazamukanye ubumenyi buhagije.

Ati “Mu Ishuli ntabwo mpagaze nabi kuko ntabwo njya munsi y’amanota 75%, urwego ndiho rurashimishije.”

Usibye kuba RUB ikomeza gukora ubuvugizi ngo abafite ubumuga bwo Kutabona bahabwe agaciro ndetse hakaba Ubwo yifashisha inkunga ishobora gutangwa n’abafatanyabikorwa Ikagira abo irihira amashuli, uyu muryango uvuga ko utazahwema gukomeza guharanira uburezi bufite ireme mu bafite ubumuga bwo kutabona.

Mukamusonera Fortune wiga mu wa Kane, Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi,

Uretse uyu Bizimana nk’mugenerwabikorwa wemeza ko uruhare rwa RUB asanga ari nk’umuntu ushobora kuza akagukura nko mu rupfu, mugenzi we Mukamusonera Fortune wiga mu wa Kane, Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, yemeza ko Iyo atagira Uyu muryango yisangamo yari kuzicwa n’agahinda nkuko yari yagakuriyemo.

Ati “Navutse mbona nk’abandi bana. Mfite amaso yombi ariko mfite utwiso dutoya, nyuma y’umwaka umwe nibwo naje kugira ikibazo cyo kutabona, bambwira ko byatangiye kera ubwo batangiye babona ko mfite ikibazo cyo kutabona, baramvuza biranga kugeza ubwo baje gupfa bakimvuza nuko bibaho ikibazo kirakomeza. Nguko uko ubumuga bwo kutabona bwaje.”

Asobanura ko yakuriye mu gahinda n’ubwigunge ndetse yiyumvishaga ko ntacyo amaze bityo bigatuma n’ubundi aguma kuba wenyine.

Byiyongeragaho ko yumvaga abandi bahora bamuvuga bati ntabona n’impumyi n’ibindi byakomezaga ku muca intege.

Ibi kandi ni bimwe mu bibazo bikomeye byakomeje kugaragara mu muryango nyarwanda aho ufite Ubumuga yakunze guteranwa ndetse agateshwa agaciro mu buryo bugaragara.

Mukamusonera avuga ko nyuma y’Igihe amaze no gukura yaje nawe gufashwa na  RUB nyuma y’Urugendo rutari rworoshye.

Ati “Mu by’ukuri mu gihe cya mbere njye n’ibyishuli sinanabitekerezagaho cyane bitewe nuko usibye nanjye nta nuwo mu muryango wanjye wari warize, njyewe ubwanjye ntabwo numvaga ko nzagera mu Ishuli.”

Mu 2008, biciye muri RUB, yajyanywe kwiga mu Kigo kigisha imyuga Itandukanye Abafite Ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka aho yize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko nyuma RUB iza gusanga nawe akwiye kujya mu Ishuli rya HVP Gatagara aho ashobora kwihitiramo Ishami yifuza kwigamo.

Ati “Uyu munsi ubuzima mfite bwose mbukesha kuba nicaye mu Ishuli. Uyu munsi nishimira ko ndi mu Ishuli kubera ko byampaye no gusobanukirwa ngira ikintu menya ku buzima bw’umuntu utabona nkumva ko nanjye nabashije kwiyakira. Ndetse no mu Ishuli ngerageza gutsinda amasomo ashoboka ku buryo mbona amanota 60 gusubiza hejuru.”

Yongeraho ati “Sinatinya kuvuga ko RUB ari we mubyeyi mfite mu buzima bwanjye bwose. Kubera y’uko RUB yankuye kure cyane, urumva ko iyo utaza kubaho ntabwo mu by’ukuri…nari kugira amahirwe yo kuba ngeze aha.”

Uganiriye n’abanyeshuli bose bakubwira amateka yabo ndetse ugasanga ubuzima bahuye nabwo bujya gusa tutitaye ku amikoro ya buri wese n’aho akomoka.

Uwiringiyimana Kaberuka Placide, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo mu Kigo cya HVP Gatagara/ Rwamagana

Uwiringiyimana Kaberuka Placide, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo mu Kigo cya HVP Gatagara/ Rwamagana yemeza ko Uburezi bw’Abana bafite Ubumuga bwo kutabona ari uburezi bwihariye kuko bisaba kubigisha ku buryo bwihariye bitewe n’Ubumuga bafite.

Uburezi bwabo mu by’ukuri avuga ko bugeze ahantu hashimishije kuko iyo urebye abana muri buri cyiciro (Primaire na Secondaire) babona amanota meza mu Kizamini cya Leta ndetse abandi bagakomeza muri Kaminuza.

Gusa asobanura ko nabo babona Imbogamizizibangamiye imyigire yabo ariko Leta Ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Abafrere b’Urukundo bageraza guhangana nazo

Ku ikubitiro:

¨ Usanga bamwe mu banyeshuli batifitiye Icyizere bitewe nuko  umuryango ubafata, 

¨ Mu kazi usanga abatanga akazi badaha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona, aho usanga n’abategura Ibizami by’Akazi babitegura mu nyandiko zisanzwe batitateye ku bafite ubumuga bwo kutabona

¨ Hakwiye guhindurwa imyumvire bihereye mu nzego za  Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo abafite ubumuga bwo kutabona bahabwe agaciro nk’abandi.

¨ Ibikoresho by’aba bana birahenda, ibyinshi ntibiboneka mu Rwanda, ibi bikoresho ntabwo wabituma umubyeyi, umwana wiga muri ibi bigo agomba kugira Impapuro zihariye, imashini zihariye ndetse ukageza no kuri Printer/Imashini isohora impapuro nayo yihariye.

Gusa avuga ko Leta n’abafatanyabikorwa barimo abafrere b’Urukundo bagerageza gukora ibishoboka byose ibyo bikoresho bikaboneka n’ubwo bidahagije.

Uburezi bw’Abafite Ubumuga bwo kutabona mu mboni ya bagenzi babo bageze mu mashuli makuru

Nubwo RUB atariyo yarishye amafaranga yo kwiga amashuli makuru na za Kaminuza, Uyu muryango wakomeje kubakorera ubuvugizi no gukomeza kubahuriza hamwe hagamijwe ko imbaraga n’ubumenyi bunguka budatatana ahubwo bugakomeza kwifashishwa mukongerera imbaraga uyu muryango binyuze mu nama n’Ibitekerezo ndetse no kuba abambasaderi ku Ihinduramyumvire ku bafite Ubumuga bwo kutabona.

Ntawiha Marie Chantal, yarangije  Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza kuri ubu akaba ari Umukozi wa RUB.

Avuga ko kuba yarabashije kwiga akageza aho ageze Ubu byatewe n’ubuvugizi bwa RUB.

Ati “RUB itaravuka ntitwari twarigeze tugera kuri urwo rugero rwo Kwiga. N’amashuli yisumbuye ntitwayageragamo.”

Yongeraho ati “Ikintu cya mbere RUB yakoze ni Ubuvugizi bwo Kugira ngo twisange mu burezi budaheza kuko ntitwari tubuze Ubwenge ahubwo imyumvire yariho icyo gihe yatumaga Abafite ubumuga bwo kutabona batagerwaho n’uburezi.”

Sévérin Ingabire, akaba Umujyanama wa Komite nyobozi ya RUB nawe ni umwe mubafashijwe na RUB akaba nawe yararangije amashuri makuru ndetse akaba ari n’umukozi w’Ihuriro ry’imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda  (NUDOR).

Ashima imbaraga zose Umuryango RUB umaze gushyira ku mibereho y’Abafite Ubumuga bwo kutabona by’umwihariko mu burezi aho yemeza ko mbere Umuntu utabona yigaga amashuli ariko ntarenge amashuli abanza.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nyuma y’Umwaka Umwe RUB ivutse, haje gukorwa ubuvugizi ku burezi bw’Abatabona benshi barabyumva ariko babyemera bigoranye, banashidikanya ariko bituma bwa mbere mu mateka abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakora ikizamini cya Leta gisoza amashuli abanza hakaba hari mu Ukuboza 1995”.

Nkumwe mubakoze icyo kizamini cya mbere cyabayeho mu Rwanda avuga ko byari ibintu bikomeye cyane dore ko na Minisiteri ubwayo yaritarabona abakozi babyumva ndetse yemwe no mu barezi ntabari barimo.

Gusa nawe nk’umuntu usobanukiwe n’Imibereho y’Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona ashima Leta ku bufasha ibagenera ariko agashimangira ko hakwiye izindi mbaraga muguteza imbere Uburezi budaheza Abafite ubumuga ku buryo burambye.

Ati “Mu nteganya nyigisho za Minisiteri y’Uburezi ni hatekerezwe Integanya nyigisho y’Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona haba mu biga Siyansi cyangwa haba mu biga amasomo asanzwe…ibyo ngibyo biramutse bigezweho byaba byiza mu bigo bitandukanye by’umwihariko ku bafite Ubumuga bwo kutabona bakiga hafi yabo”.

IMIBARE Y’ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA MU MASHULI

Ku nkunga y’Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona bo muri Denmark(  Danish Association of the Blind,)  mu mwaka wa 2007,  RUB yashakishije abana batatabona bageze igihe cyo kwiga cyangwa se bacikirije amashuri mu turere twose, abo yabashije kubona bageraga ku 120  kuko ntabwo yabashije kujya mu rugo ku rundi ndetse kubera imyumvire hari bamwe batabonaga kubera ko imiryango yabo yabaga yabahishe.

2008: Nyuma y’isuzuma ryakorewe abana bari bamaze kubarurwa,  88 muri bo boherejwe kwiga mu ishuri rya HVP Gatagara Rwamagana ndetse na G.S Gahini aho RUB ku bufatanye n’umuryango w’abatabona muri Denmark (Danish association of the Blind) bafashije abo banyeshuri batabona kubarihira ibyasabwaga byose kugirango umwana yicare mu ishuri.

Umwe mubafite Ubumuga bwo kutabona wihangiye umurimo w’Ubudozi

 Kugeza ubu abenshi barangije amashuri yisumbuye abandi baracyari ku ntebe y’ishuri. Ubu RUB ifasha abanyeshuri 19 irihira amafaranga y’ishuri, amatike abajyana/abakura ku ishuri, kwiyogoshesha, umwambaro w’ishuri, n’ibindi.

RUB kandi imaze gufasha abatabona barenga 70 mu mashuri y’ubumenyi ngiro aho biga kuboha imyenda iboshywe mu budodo.

Imbogamizi zikomeye Abafite Ubumuga bwo kutabona bari mu mashuli bahura nazo

Ubuvugizi, Uburezi, Guhuza abafite Ubumuga bwo Kutabona, kubakura mu bwigunge no kubagarura mu muryango ni ibyibanze byakozwe kugira ngo utabona agarure agaciro.

Gusa mu nzego zose z’Umuryango wa RUB kugera ku munyamuryango wo mu mashami ya RUB  buri wese usanga agaragaza imbogamizi zikibangamiye umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Amakuru yose atangwa na RUB, Abarezi n’abanyeshuli agaragaza ko Imbogamizi zikurikira zibangamiye Ireme ry’Uburezi bw’Abafite Ubumuga bwo kutabona.

 

¨ Ikibazo cyo kutagira Ibitabo byanditse mu nyandiko Isomwa n’abafite Ubumuga bwo Kutabona.

 

¨ Abiga amasomo ya Siyansi n’Imibare hari Ibishushanyo n’ibimenyetso batabasha kumenya kuko bitagaragara mu nyandiko ya Braille

 

¨ Ibura ry’Abarimu bafite Ubumenyi buhagije mu kwigisha Abana n’abakuru bafite Ubumga bwo kutabona

 

¨ Ibura ry’Ibibuga bihagije by’Imyidagaduro n’indi mikino ikinwa n’abanyeshuli babafite Ubumuga bwo kutabona

¨ Ibura ry’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga bishobora gufasha abanyeshuli kumva cyangwa gusoma Ikigishwa hakoreshejwe Uburyo bw’Amajwi.

 

 

¨ Ibura ry’Isomero ry’Ikoranabuhanga rishobora gufasha Abafite ubumuga bwo kutabona kubasha kubona Inyandiko bifuza hifashishijwe Ikoranabuhanga

 

¨ Imitegurire y’Ibizami by’Akazi itorohereza Abafite Ubumuga bwo kutabona kubona Ikizami cyanditse mu nyandiko babasha gusoma

 

¨ Imfashanyigisho Idaha agaciro gakwiye Uburezi bw’Abafite Ubumuga bwo Kutabona

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB, Dr KANIMBA Donatilla

Umuyobozi  Nshingwabikorwa wa RUB, Dr. Donatilla Kanimba yongeraho ko nubwo byinshi byakozwe mu gusubiza agaciro Abafite Ubumuga bwo kutabona, hari byinshi bibangamiye kandi bikwiye kwitabwaho by’Umwihariko ibyagaragajwe hejuru.

Afite impunge ko igihe icyo ari cyose inkunga bahabwa n’abaterankunga bigenga ihagaze abafite ubumuga bwo kutabona basubira mu kaga.

Ati “Twebwe dukora ubuvugizi kandi turi Umuryango wigenga Utegamiye kuri Leta, Igihe icyo ari cyose abaterankunga bahagarara, RUB yasa nayo nkaho ihagaze kuko ntiyaba igifite imbaraga zo gukora nkuko yakoraga ndetse ntiyabona Ubushobozi bwo gukomeza gukorera ubuvugizi abanyeshuli n’abandi bagenerwabikorwa.”

Asaba Leta gukomeza kwita ku bafite Ubumuga bose ikabashakisha ikanabashyiriraho uburyo buhamye bwo kubaho no kwiga.

Ati “Nubwo tuvuga ngo abantu bose bafashirizwe mu miryango ariko niyo miryango ikeneye ubufasha bwo kubafasha.”

Dr. Kanimba kandi akomeza asaba abanyarwanda kwirinda icyatuma Utabona ata agaciro mu muryango nyarwandanda ndetse no mu nzego zose zaba iza Leta n’Iz’abikorera.

ENGLISH VERSION

 

 

 

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.