Kinyinya: Hasanzwe Umurambo w’Umusore umanitse mu giti
Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gasharu mu Mudugudu w’Agatare mu Karere ka Gasabo hasanzwe Umurambo w’umusore warukibyiruka umanitse mu gite.
Jean Marie Vianney waruzwi ku Izina rya FILO yasanzwe yapfuye muri Iki gitondo cyo ku wa 10/11/2018.
Abo mu muryango we barakeka ko yaba yishwe akamanikwa mu gihe hari n’abakeka ko yaba yiyahuye.
Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste adutangarije ko bagiye gukurikirana hakamenyekana icyo yazize.
Filo yigaga ku Rwunge rw’Amashuli rwa Kinyinya mu mwaka wa Gatatu yiteguraga gukora Tronc Commun mu cyumweru gitaha.
Imana imuhe iruhuko ridashira
Comment:Imana ifashe ubuyobozi kumenye icyo yazize nicya muhitanye
Ntakundi!