April 26, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Byinshi Utamenye ku Bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Nitwa Dusabemungu Ange de la Victoire. Nize Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’U Rwanda.

Kuva ndi muri Kaminuza kugeza Ubu nkunda gusoma cyane ariko nkunda no gutekereza cyane nkandika.

Mu myaka maze nandika mu Itangazamakuru nkunda kwandika ku nkuru zivuga u Rwanda cyane haba ku rwego rw’Igihugu cyangwa Mpuzamahanga kuko numva bimfasha.

Ikinzinduye si Ukuvuga ko nzi kwandika cyangwa iki, ahubwo nifuje kugusangiza Inkuru namenye ku bumwe n’Ubwiyunge birangwa mu banyarwanda kandi nkasanga hari n’abo bitera ubwoba.

Mvuze ku gutera ubwoba ntibiguhangayikishe kuko abo bitera ubwoba ni abadashaka kubona abanyarwanda basenyera umugozi umwe, bamwe bahora bifuza kubona nta munyarwanda uhuza nundi abo bakaba bafatwa nka ba rusahurira mu nduru n’abanzi b’abanyarwanda.

Mu minsi Ishize nagize amahirwe ntoranywa mu bantu Magana nanjye mba umwe mubitabiriye kandi bagasoza neza Amasomo yatanzwe n’Ishuli ry’Amahoro riherereye ku rwibutso rwa Genoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Mu minsi nahamaze nize byinshi ku masomo yari afite Umutwe ugira uti “Genocide and Mass atrocities: Causes, Actors and responses.”

Aya masomo yatanzwe n’Impuguke zitandukanye kuva ku rwego Mpuzamahanga kugeza ku rwego rw’Igihugu barimo abarimu ba Kaminuza n’abashakashatsi batandukanye.

Mu by’ukuri ni njye munyamakuru njyenyine waruri mu bantu 30 baturutse mu bihugu bitandukanye bose bagamije gukura amasomo mu Rwanda.

Ni muri Iyo minsi nasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwose kandi niyoboye “Self-guide” bitandukanye na kera najyanaga n’abandi bakatuyobora mu bice by’urwibutso badusobanurira.

Aha mbonereho nsabe nundi wumva abishaka kuzajyayo nawe akiyobora agasoma akumva agasesengura maze agataha, icyo azasigarana ku mutima we nicyo azaba yifuza.

Umuhanga yaravuze ati “We visit Genocide Memorials to become agents of Peace.”

Nyuma rero nabashije Gusura Umudugudu w’”Munsi y’Igiti cy’Umuvumu” uherereye mu Karere ka Bugesera ukaba utuwemo n’Abanyarwanda.

Inkuru ya Zakayo

Abenshi muzi cyangwa mwumvise Inkuru ya Zakayo iba muri Bibiliya si nyigarukaho cyane.

Abaturage batuye muri uwo mudugudu navuze haruguru biyunze bahinduka abanyarwanda bamaze kumva no gucengerwa n’Inkuru ya Zakayo uvugwa muri Bibiliya.

Nyuma y’Iyo nkuru Abishe muri Jenoside basabwe gusaba Imbabazi z’abo biciye n’abiciwe basabwa gutanga Imbabazi ku babiciye.

Igitangaje ariko abiciwe n’Ubundi bari basanganywe Imbabazi ariko barabuze abazibasaba

Nyuma yo gusaba no gutanga Imbabazi aba bantu bombi batangiye gukorera hamwe ariko “Kwizerana” byari kure nk’Inyenyeri imuritse.

Gahunda yo guhingira hamwe no kubumbira amatafari hamwe

Aba banyarwanda bombi bazaniwe gahunda yo guhingira hamwe ndetse no kubumbira hamwe amatafari yubatse Inzu batuyemo.

Iki gikorwa bagifashwagamo n’Umuryango Prison Fellowship ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Icyo gihe bakoraga amasaha abiri atatu bakayamara mu biganiro byimakaza Imbabazi no kuzitanga.

Nyuma y’Igihe rero abantu batangiye kujya ahagaragara bagatanga ubuhamya kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ibyo hiyongeragaho na Gacaca yaje igamije kunga abanyarwanda.

Umwe ati “Nibwo uwo wakekaga ko yakwiciye wasangaga atariwe, abishe batangira kugaragaza aho abo bishe babajugunye.”

Barongera bati “Ubumwe n’Ubwiyunge bwacu bwariyongereye kugeza aho Umuhutu n’Umututsi bashyingiranwa.”

Uyu mudugudu wahawe Igihembo na Unity Club kubera Ubumwe buwugaragaramo.

Abana bato batabibonye bafite Umugambi wo kubibigisha kugira ngo Ibyabaye bitazasubira.

UBUHAMYA BW’UWAROKOTSE

“Iyo nabaga mfite agahunda nikanga ko abanyiciye ko bagaruka naricaraga nkaririmba nkumva ngaruye amahoro.

“Amateka ya Jenoside ni maremare ariko kuba dufite amahoro uretse Yezu wenyine nta kindi twari kugeraho.

“Abana banjye batanu n’Umugabo barabishe, Nyuma yo kubica njye nagiye I Burundi ntaziko abana banjye babishe kuko numvaga barabahishe kuko Umugabo wanjye yabahaga Inka nyinshi kuri uyu musozi yitwaga “Mbaraga z’Abahungu.”

“Nagiye i Burundi ngarutse nibwo nasanze barabishe.

NABONAGA UMUHUTU WESE NKAMUBONAMO UMWICANYI

Arongera ati “Iyo nabonaga Umuhutu wese namubonagamo Umwicanyi,

“Aba bagabo bafunzwe babaye Intwaro zo gusaba imbabazi,

“Batanze ubuhamya hanyuma n’abo nakekaga ko banyiciye nsanga ataribo.

“Batanze Ubuhamya bw’Ibyobo batayemo abantu bacu, nyuma baza kubitereka tubashyingura mu Cyubahiro.”

KUBAKA AMAZU BATAREBANA

Akomeza agira ati “Twatangiye kubaka aya mazu ariko tutarebana.

“Nyuma rero baje kunsaba Imbabazi, ariko bari babikuye ku mutima, nanjye nazibahaye ku buryo ntasubira Inyuma niwo mwanzuro nafashe mbifashijwemo na Yezu.

“Ibikomere byararangiye Ubu ndi Umukozi ukorera abandi mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi y’Izuba muri uyu mudugudu.

“Ubu narabohotse pe, mfite amahoro.

“Ntutekereze ko twageze kuri iyi ntambwe mu buryo bworoshye. Rwari urugendo rurerure rwuzuye ibibazo”

UBUHAMYA BW’UWISHE

Ntezirizaza Philbert: “Nagize Ibyago mvukira muri Guverinma y’urwango

“Muri Jenoside rero byaranyoroheye cyane kwinjira muri Jenoside kuko numvaga ko umututsi ari Umugome.

“Kuri njye kwica byari inshingano zanjye nagombaga kubahiriza ngo nuzuze ibyo nasabwaga na Guverinoma.

“Ubu rero nagize Uruhare mu rupfu rw’Abana babiri ba Maria n’Umugabo we.

Guverinoma Itsinzwe twakwiye Imishwaro

“Urwo rwango twagiraga, Guverinoma Imaze gutsindwa dukwira imishwaro twerekeza mu bihugu by’abaturanyi.

“Ubwo rero haje politiki ya Leta yo gucyura abanyarwanda bose bari hanze y’Igihugu.

“Ubwo rero naratashye ndafungwa ariko nsanga hari gahunda ya Prison Fellowship yo kwigisha abantu kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi ariko n’Abatutsi bigishwaga gutanga Imbabazi.

“Twanditse Ibyo twakoze byose muri Jenoside dusaba imbabazi Guverinoma n’abarokotse.

IMBABAZI ZA PEREZIDA WA Repubulika

“Nyuma y’Imyaka ibiri twahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika kuva icyo gihe kugeza ubu twatangiye urugendo rwo kubaka igihugu cyacu.

Gahunda ya Prison Fellowship yakoraga ite?

“Batangiye badushyira hamwe, abishe n’abiciwe, tugakorera hamwe tubumba amatafari twifashishije twubaka izi nzu.

“Njye ubwanjye najyaga kubonana na Maria kubera isoni n’Ubwoba nahoranaga ipfunwe.

“Buhoro buhoro nahura n’uyu mukecuru nkamusuhuza mwereka ukuri kose uko byagenze.

“Ntabwo wari Umurimo woroshye kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi.

“Narabimubwiye ariko Maria ntiyahise ambabarira ariko ibikorwa twakoranaga byanyeretse ko yambabariye.

Gusangira na Maria, Imbarutso yo kubana mu mahoro

“Umunsi nasangiriyeho na Maria bwa mbere n’Umunsi navuye muri Gereza.

Ibibazo byacengeye mu bana

“Ikibazo nticyarangiriye aho kuko byagiye mu bana

“Abana banjye biyumvishaga ko Mariya atadushaka.

“Ubu abana ba Mariya bambona nk’Inshuti y’Umuryango, abana banjye bagafata Mariya nk’Umubyeyi.”

Umwana wa Maria umwe warokotse w’Umukobwa yakoze Ubukwe, Maria atumira Uwamwiciye mu bukwe bw’umwana

Ati “Ese uri Maria utaracengewe n’ubumwe n’Ubwiyunge wantumira mu bukwe bw’Umwana wawe warokotse? Ese ubaye njye wajyayo?”

Batisisimu y’Umwana w’Uwishe

“Umwana wanjye ubwo yiteguraga batisimu, arareba asanga ntawundi muntu ushobora kumubyara muri batisimu uretse wa mwana wa Maria umwe warokotse kuri ubu ni Marraine we.”

“Twabaye mu macakubiri na Jenoside yateguwe na Guverinoma y’Icyo gihe ariko ubu ndashimira Perezida Paul Kagame wazanye Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

Muri uyu mudugudu havutse Abanyarwanda

Ubuhamwa bwa Giraneza John bugaragaza ukuntu yashyingiranwe n’Umukobwa wo mu ryango wakoze Jenoside bakaba bishimira ko babyaye abanyarwanda.

Ati “Tugitangira abantu barishishanyaga bagatinya kuba muri izi nzu batekereza ko abicanyi bagaruka bakabica.

“Njyewe Ubwanjye naguze Umuhoro nkararana nawo ntekereza ko hari uwagaruka nkirwanaho

“Ariko Iminsi yakomeje kwicuma baranyigisha bagiye kurangiza namaze kuvuga ngo ndababariye.

“Nkimara kubabarira nibwo natangiye kubona urumuri rw’Izuba.

“Iyo utarababarira uba uri mu mwijima.

“Nahise ntangira kubona abantu ari beza ntitaye ku bwoko.

Giraneza John Yahise ashaka Umugore

Ubwo rero ko narimaze kugira imyaka 35 nshaka umugore,

“Imana irangije Impa umukobwa wo mu muryango wakoze Jenoside.

“Ubwo natangiye urugendo rwo kujya kurambagiza nawe ntiyazuyaje ahita ankunda kuko yaranzi kuva kera.

“Ikinshimisha nuko abana twabyaranye bane nta Mututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa urimo.”

“Ubu ni Abanyarwanda

“Ndikubatoza kuba abanyarwanda no kugumana Ubunyarwanda”

Byakusanyijwe na Ange de la Victoire Dusabemungu

Mu mudugudu wa Gikoma

Mu Murenge wa Rweru

Mu Karere ka Bugesera.

Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru watwandikira kuri:

vickange@gmail.com

Bugesera: Irreversible Pardon to Genocide Perpetrators 

 

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.