Ese wari uziko Wihombya kubera kudakorera Ubucuruzi bwawe kuri Internet?
Waruziko Abantu bafite business uko yaba Ingana kose ari byiza ko bagira Website batangarizaho ibyabo? Waruziko utanayifite wadusaba tugashyira kuri website yacu ahagenewe ibikorwa byawe gusa birimo Inkuru, amafoto, amavideo, Ubuhamya bw’abagenerwabikorwa bawe n’Ibindi.
Kuri Iki gihe Abantu basigaye bamenya serivisi zitandukanye bibereye iwabo ntakwirwa bazenguruka ku buryo icyo bakora ari ukuguhamagara gusa Ukabazanira serivisi yawe iyo bayishimye.
Muri iyi minsi abantu bafite amaserivisi bacuruza, IREMBO, MOBILE BANKING, UBUVUZI BUTANDUKANYE, UBUCURUZI BWA ELECTRONICS, AMAKURU, N’IBINDI ariko Ndakubwiza Ukuri Uko u Rwanda rutera imbere benshi bazava muri Business bazira kutanoza Serivisi. Niba mbeshya Unyomoze.
Ese waruziko abanyarwanda amamiliyoni bafite Smart Phones kuri Ubu serivisi nyinshi bazibonera cyangwa bakazitanga kuri Phone? Abandi ku ma-Computers muri Offices zitandukanye?
Ibi byose ni byiza ariko se wowe ufite Business ukora iri Online cyangwa wifuza gushyira Online waruziko impamvu itabona abakiliya cyangwa abagura Serivisi bakomeza kuba bake ari wowe wabiteye cg uzabitera n’utitondera icyo nakwita Customer care ariko mu buryo bwiza “Apparence physique” imyambarire ya serivise yawe n’Uko inyura abakiriya?.
Uyu munsi turagucukumburira imikoreshereze ya Website cg Online Business ku buryo bubyara Inyungu.
INTANGIRIRO:
Ubundi Ubusanzwe abantu bagira Website ukayifungura Ugasoma Ukigendera! Ariko se uriya wabyanditse nyiri website yunguka Iki? Yewe hari nubwo atamenya ko wabisomye cg nta menye n’abasura Website ye.
Igihe ni iki rero ngo utangire ujye ukoresha Internet binyuze kuri Website ku buryo bufite Intego bwuzuza neza icyo ugeza ku bandi bitabaye ibyo ntacyo waba uri gukora mu gihe iterambere rikomeza kwihuta.
USHOBORA KUBA UKORESHA WEBSITE cg ukora INDI ONLINE BUSINESI YAWE UGAMIJE IBI:
- Urashaka kubona aba-Subscribers benshi ba Newsletter yawe, ba Page You Tube yawe, Abakurikira Imbuga nkoranyamba zawe kubera Igikorwa business yawe igamije n’ibindi…
- Urashaka ko basoma Ibyo wanditse ari benshi
- Urashaka ko Ubona ibiri kuri Website azajya abanza akiyandikisha-Subscribe by Email…bityo ukagwiza umubare muri Database yawe ku buryo uzajya Uclick rimwe bose bikabageraho.
- Kwamamaza Ibikorwa byawe by’Ubuhanzi, Ubugeni, Ubukorikori, ubucuruzi n’Ibindi
- Ushaka Gusobanura neza Igicuruzwa cyawe..
- Ushaka ko abantu baguha Comments kuri Business yawe n’Ibindi,
Hari Uburyo bwinshi bw’Ibyo Ubusanzwe gukoresha Website biba bigamije. Gusa Iki ingenzi nuko twemeranya ko akenshi kugera kubyo Twifuza biravuna ariko Iyo Ubishyizeho Umuhate birashoboka cyane.
Perezida Kagame yigeze kuvuga Ijambo mu cyongereza ati “There is no shortcuts to Development” bishatse kuvuga ko utagera ku itrerambere unyuze mu nzira y’Ubusamo.
Biravuna ariko nyine Imana iyo igufashije ubigeraho.
Tugarutse ku ntego y’Iyi nyandiko, ubundi abamenyereye imikorere ya Online Business bemeza ko ibi byoroshye.
Buriya wari Uziko na Koperative ihinga Ibijumba mu cyaro iwacu cg iwanyu wayigira inama igashinga website icururizaho ibijumba cyangwa Ikatwegera tukayifasha gucuruza ibijumba byayo binyuze mu kuyifasha kugera ku Isoko hifashishijwe iyamamazabikorwa ricishwa ku rubuga rwacu n’Imbuga nkoranyamba zarwo?
Benshi bagira ngo Website cg Kwamamaza birahenda! Ibyo byari ibya Kera cyane Ubu no Ku mafaranga ibihumbi 20 kuzamura wahabwa serivisi zijyanye n’Ubushobozi bwawe ugamije kugera ku bakiliya wifuza.
Ababigezeho batanga Ubuhamya kandi bufatika. Bagura Imodoka, Inzu, bakubaka ingo bakabyara abana ndetse hari nubwo bibinjiza aho batari kuzigeza muzabaze abo muzi uko babigenza.
NKORE IKI Ngo Ngere ku ntego yanjye?
Nta kindi gituma Business yawe yaba Successful uretse:
- Content: Ibyo Uyivugaho ugomba kubiha Umurongo ukareka kuvangavanga. Mu itangazamakuru nibyo twita Ligne Editorial kuri Business Ugamije Iki, Mukora Iki, Serivisi zanyu ni Izihe? Twabasangahe? Hari abacuruza kuri Internet Ibiciro ni ngombwa. Aha iyi ntego twagufasha kuyigeraho
- Sobanura Inyungu abagukurikira bazakura mu byo ukora cg ushaka kubagezaho. Iyi serivisi twagufasha kuyigukorera neza mu buryo buri Strategic.
- Call to Action: Ushobora kuba ari Paji ikusanya imfashanyo ku gikorwa runaka
- N’Ibyinshi cyane.
Mu gice gitaha tuzarebera hamwe Noneho Uko Abantu bashobora kunguka amafaranga ariko hagati aho niba nawe Ushaka gutangira cg ku improving uko wabikoreraga kuri Internet igihe ni iki ntariranga.
Niba Wifuza ko Ibikorwa byawe by’Ubucuruzi bizajya bivugwa na TOPAFRICANEWS.COM cg Kugukorera amakuru yajya kuri website yawe watwandikira kuri E-mail: vickange@gmail.com cg Ugahamagara kuri : 0787105131
Thank you for considering donating to our media organization! Your support helps us continue to provide independent and informative news and content to our audience. We appreciate your generosity and support. SCAN TO DONATE:
Also you can subscribe to our E-Newsletter for daily updates