November 23, 2026

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the truth

Abahinzi 40,000 bo mu Burera na Gicumbi bagiye kungukira mu mushinga wo gutera ibiti mu mirima

Kigali, Rwanda – Abahinzi bato bagera ku 40,000 bo mu turere twa Burera na Gicumbi bagiye kungukira mu mushinga mushya ugamije guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije binyuze mu guhuza ibikorwa by’ubuhinzi no gutera ibiti.

Uyu mushinga witwa Agroforestry for Resilience (RAFOR) uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo Removall Carbon cyo mu Bufaransa na Green Solutions & Supply Ltd cyo mu Rwanda.

Uzibanda ku gufasha abahinzi gutera ibiti mu mirima yabo, hagamijwe kubungabunga ubutaka, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko hazaterwa ibiti miliyoni 4.5, bigizwe n’amoko agera ku 10, ku buso bwa hegitari 15,000. Abahinzi bazahabwa ingemwe nziza z’ibiti ndetse banahabwe ubufasha mu gukoresha uburyo burambye bwo gucunga ubutaka n’imirima.

Mu gihe cy’imyaka 40, uyu mushinga uteganyijwe gufasha gukurura no kubika mu bidukikije imyuka ihumanya ikirere ingana na toni miliyoni 3.2 za CO₂ .

Umuyobozi Mukuru wa Removall Carbon, Jérôme Beilin, yavuze ko uyu mushinga ugamije guhuza inkunga ishorwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe n’inyungu zifatika ku bahinzi bato.

Ku ruhande rwa Green Solutions & Supply, Umuyobozi Mukuru wayo, Félix Rurangwa, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abahinzi kwinjiza ibiti mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, bityo bakarushaho kunoza imibereho yabo no gusana ibidukikije.

Ubufatanye bw’ibi bigo bwitezweho guteza imbere ubuhinzi burambye, gusana ubutaka bwangiritse no kongera uruhare rw’abahinzi bato mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER

Support Our Work 💚
Donate instantly via Mobile Money

More Stories

Leave a Reply

ALSO READ THESE STORIES

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com