November 24, 2026

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the truth

Iraq igiye kugurisha indege ya Saddam Hussein imaze imyaka irenga 30 muri Tunisia

Baghdad, Iraq – Sosiyete y’indege ya Iraq, Iraqi Airways, yatangaje ko igiye kugurisha indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 747 zimaze imyaka irenga 30 ziparitse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Tozeur Nefta muri Tunisia.

Izo ndege, zakozwe mu 1982, zashyizwe ku isoko ku giciro cy’ibihumbi 900 by’amadolari ya Amerika buri imwe, bivuze ko zombi zifite agaciro ka miliyoni 1.8 z’amadolari.

Imwe muri zo, Boeing 747SP ifite nimero YI ALM, yakoreshwaga nk’indege yihariye y’abayobozi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Saddam Hussein.

Izo ndege zombi zajyanywe muri Tunisia mu 1991, ariko ntizigeze zisubira mu bikorwa byo gutwara abagenzi. Ubu zigiye kugurishwa uko ziri, nta cyemezo cy’uko zishobora kongera kuguruka cyangwa garanti y’imikorere yazo.

Abazifuza kuzigura, baba ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo, bashobora gusaba kugura imwe cyangwa zombi. Abazatsinda isoko bazasabwa kwishyura amafaranga yose mu minsi itanu nyuma yo kwemezwa.

Uzazigura ni we uzishyura kandi ibijyanye no kuzimura, imisoro, ibyangombwa bya gasutamo n’andi mafaranga ajyanye no kuzitwara.

Iraqi Airways ivuga ko komisiyo ishinzwe kugurisha izatangira gusuzuma ubusabe bw’abaguzi kuva ku wa 21 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 5 Mutarama 2027, nyuma y’uko Minisiteri ishinzwe gutwara abantu muri Iraq ibyemeje.

About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER

Support Our Work 💚
Donate instantly via Mobile Money

Leave a Reply

ALSO READ THESE STORIES

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com