Perezida Kagame yakebuye Abagishidikanya ku mikoreshereze ya AI, asaba Afurika kudasigara inyuma mu ikoranabuhanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kudakomeza kubona ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) nk’ikintu cy’abandi, ahubwo bakagira uruhare mu kuriteza imbere no kuribyaza umusaruro. Yagaragaje ko Afurika ifite impano, ubumenyi n’abahanga bashobora kuyifasha kuba umwe mu bafatanyabikorwa bungana mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, yahuje urubyiruko rusaga 3,000 n’abayobozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Shaping the Generational Mission.”
Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko mu kiganiro cyibanze ku nshingano zo kuyobora no gutanga icyerekezo kizafasha ibisekuruza bizaza by’urubyiruko rw’Afurika.
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Sam Matekane, na Visi Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko ubwenge buhangano, avuga ko Abanyafurika badakwiye gukomeza kwibona nk’abagenerwabikorwa gusa b’ikoranabuhanga rikorwa ahandi ku isi.
Yagaragaje ko hari Abanyafurika benshi basanzwe bagira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu bigo bikomeye byo ku isi, ndetse ko umugabane wa Afurika ufite abahanga mu by’ubwubatsi bw’ikoranabuhanga, gusesengura amakuru no guhanga udushya.
Yagize ati: “Muri byinshi muri ibi bigo biri inyuma y’ikoranabuhanga rigezweho, usanga mu bakozi babyo harimo Abanyafurika.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo atari ukubura impano cyangwa ubumenyi muri Afurika, ahubwo ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’urubyiruko rufite ubumenyi butandukanye kugira ngo ubwo bushobozi buhinduke ibisubizo bifatika.
Yashimangiye ko Afurika ikeneye gushora imari mu bikorwaremezo, gukomeza guhugura abaturage no korohereza abahanga kubona igishoro kibafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo.
Ati: “Nta mpamvu Afurika yakomeza kuba inyuma cyangwa idafite aho ihuriye n’ibi, kandi dufite ibyo byose. Icyo dukeneye ni uguhuriza hamwe ubushobozi bwacu, tukabukoresha, tukabuteza imbere kugira ngo budufashe.”
Afurika ntigomba guhora ari umufatanyabikorwa muto
Perezida Kagame yanenze imyumvire ituma Afurika ikomeza gufatwa nk’umugabane utegereza guhabwa ikoranabuhanga n’ibindi bihugu, aho kugira uruhare mu kurihanga no kuriteza imbere.
Yavuze ko ubufatanye bukwiye kubanza kubakwa hagati y’ibihugu by’Afurika, hanyuma bukagurwa bugahuza umugabane n’ibindi bice by’isi.
Yashimangiye ko ubwo bufatanye bukwiye gushingira ku bwubahane no kungana, aho Afurika itagomba guhora ifatwa nk’umufatanyabikorwa ufite uruhare ruto.
Ati: “Ntitwakomeza guhora turi abafatanyabikorwa bato muri buri kintu. Tugomba kugera igihe tukaba abafatanyabikorwa bangana.”
Yongeyeho ko inshingano zo kugera kuri iyo ntego zireba urubyiruko, za Leta n’abikorera, kuko ubumenyi n’impano bikenewe kugira ngo Afurika itere imbere bisanzwe bihari.
AI ifite amahirwe menshi ariko ikeneye imikoreshereze yitondewe
Ku bijyanye n’ubwenge buhangano, Perezida Kagame yavuze ko ari ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi kandi rifite ubushobozi bwo gufasha gukemura ibibazo byinshi.
Yagaragaje ko AI ishobora kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, ubwikorezi n’izindi nzego z’ubuzima n’ubukungu.
Icyakora, yibukije ko iri koranabuhanga rifite n’ingaruka zishobora guterwa n’imikoreshereze idahwitse, bityo ko hakenewe ingamba zo kurigenzura no kurikoresha mu buryo burengera inyungu z’abaturage.
Ati: “Rifite amahirwe menshi, rifasha gukemura ibibazo byinshi, ariko rifite n’ingaruka nyinshi. Tugomba kureba uko turikoresha neza, tukibanda ku nyungu zaryo.”
Yashimangiye ko hakenewe ingamba zirengera umutekano w’abantu, ubuzima bwite n’amakuru yabo, kugira ngo iterambere ry’ubwenge buhangano ritajyana n’ingaruka zishobora kubangamira uburenganzira bw’abaturage.
Yavuze ko ari ngombwa ko inzego bireba zitekereza kuri ibi bibazo mu buryo bwimbitse kandi zishyize hamwe, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.
Urubyiruko rusabwa kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’Afurika
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku nshingano z’urubyiruko mu kubaka Afurika ifite ubushobozi bwo guhanga, guteza imbere ikoranabuhanga no gukemura ibibazo byayo yifashishije impano n’ubumenyi by’abaturage bayo.
Yagaragaje ko Afurika idakwiye kwishimira gusa kwakira ikoranabuhanga ryakozwe ahandi, ahubwo ikwiye kugira uruhare mu kurihanga, kuriteza imbere no kurikoresha mu guhindura imibereho y’abaturage.
YouthConnekt Africa Summit 2026 yahurije hamwe urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye, itanga umwanya wo kuganira ku ruhare rw’ibisekuruza bishya mu miyoborere, guhanga udushya no guteza imbere umugabane.
Ubutumwa bw’ingenzi bwatanzwe ni uko Afurika ifite ubushobozi bwo kugira uruhare rungana mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi, ariko ko bisaba ko urubyiruko, Leta n’abikorera bahuza imbaraga, bakubaka ubushobozi bwabo kandi bagashyira imbere ubufatanye bufite intego n’umusaruro.
About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER