Umunyarwanda witabiriye imikino ya Special Olympics yapfiriye muri Jamaica
Jamaica – Pascal Mushimiyimana, Umunyarwanda w’imyaka 24 ukomoka mu Karere ka Karongi, yitabye Imana ubwo yari muri Jamaica mu mikino ya Special Olympics Caribbean Beach Games yabereye mu mujyi wa Montego Bay.
Minisitiri wa Siporo muri Jamaica, Olivia Grange, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, bagenzi be bakinanye ndetse n’Abanyarwanda bose, nyuma y’iyi nkuru y’incamugongo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Grange yavuze ko yasuye intumwa z’u Rwanda zari muri Jamaica kugira ngo azihumurize nyuma y’urupfu rwa Mushimiyimana.
Yavuze ko nyakwigendera yari umukinnyi mwiza wo koga, wigeze kwegukana umudari wa zahabu, kandi yari yitabiriye iri rushanwa agamije kongera kwitwara neza.
Minisitiri Grange yashimye uburyo bagenzi be bari kumwe bamufashije kwihanganira ibyago, avuga ko bizabagora gusubira mu Rwanda batari kumwe na mugenzi wabo.
Yongeyeho ko hateguwe ubujyanama bufasha mu guhangana n’agahinda ku bakinnyi bari kumwe na nyakwigendera.
Yatanze ubutumwa bw’akababaro mu izina rya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, n’abaturage b’icyo gihugu, yihanganisha umuryango wa Mushimiyimana n’Abanyarwanda muri rusange.
About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER