April 24, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ntamukunzi Théogène yakoze amashusho y’indirimbo zitandukanye yatuye Kagame-VIDEO

Ntamukunzi Théogène wavutse mu 1964 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ benshi bise ‘Koloneri Ujirajira’ ndetse na ‘Horana Ijambo’ yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’inyiturano y’ibyo yamukoreye n’amahoro aganje mu Rwanda.

Ntamukunzi ni kizigenza mu baririmbyi bacengeye mu mitima ya benshi mu myaka yo hambere. Ni umunyamuziki w’ibihangano byashyize itafari ku Bumwe, Amahoro, Ubwiyunge n’Itahuka rya bamwe mu Banyarwanda bari baraheze mu mahanga. Muri muzika ye yifashisha ibicurangisho gakondo bya Kinyarwanda birimo iningiri isohora ijwi rinyura igoma z’amatwi, inanga, umuduri n’icyembe.

Indirimbo ye yise ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ igizwe n’iminota itanu n’amasegonda 22’,  yatumbagije izina rye mu myaka yo hambere kugeza n’ubu. Yacuranzwe mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda byo gukangurira abanyarwanda gutahuka, Radio, Televiziyo, ahabaga hateraniye imbaga nyamwinshi  n’abandi bifashishaga iyi ndirimbo bacinya akadiho basanganiwe n’amahoro mu gihugu cyababyaye.

Iyi ndirimbo ndetse n’iningiri ye byatumye akingurirwa amarembo yicarana n’abakomeye kugeza atumiwe muri Village Urugwiro no mu bindi birori byabaga birimo abanyacyubahiro batandukanye, kuri we ati ‘Ni urwibutso rudasaza mbitse’ . Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA Ntamukunzi yavuze inkomoko yo kwandika indirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ yuzuye umudiho n’impanuro zafashishije benshi gutaha mu gihugu cy’imisozi igihumbi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GARUKA DUFATANYE KURWUBAKA’ YA NTAMUKUNZI THEOGENE

Yavuze ko ari indirimbo yanditse bitewe n’ibyo yabonye ageze mu Rwanda atahutse. Ngo akiri mu Congo, yumvaga bavuga ko ugeze mu Rwanda ahita yicwa ariko ngo ibyo yabonye yasanze bitandukanye n’ibyo yabwirwaga yiyemeza guhimba akangurira abandi yasizeyo gutahuka bagafatanya kubaka igihugu cyari cyarashengabaye.

Yagize ati” Ikintu cyamfashije kugira ngo ntekereze iriya ndirimbo. Nari mvuye hanze nahutse uko twari hanze hakujya hariya mu mashyamba ya Congo kuko njye natahutse muri 1996. Hanze byari bibi, bavugaga ngo mu Rwanda nta mahoro nta iki? Bariya bantu basize bakoze amahano ntibifuzaga ko hagira abanyarwanda bataha…Mpageze nsanga ni amahoro nk’umuhanzi rero nahise ntekereza uko biriya bintu nari nsize hanze nabishyira mu ngazo.”

Ntamukunzi

Ntamukunzi n’umukobwa we Furaha bafata amashusho y’indirimbo

Yavuze ko yari asanzwe ari umuhanzi ndetse ngo indirimbo ye ya mbere yacuranzwe kuri Radio Rwanda mu 1986. Iyi ndirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ yayanditse ubwo yari mu ngando i Nkumba. Yayanditse agamije gukangurira abasirikare, abasivire bari bagitinya gutahuka mu Rwanda. Yashyize ikaramu ku rupapuro yandika iyi ndirimbo mu 1996.

Urupapuro yanditseho iyi ndirimbo n’ubu aracyarufite nk’icyemetso cy’uko ubutumwa yatanze bwahinduye umuryango Nyarwanda.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’  hagaragaramo imfura ye y’umukobwa, yitwa Mukandayisenga Furaha. Ntamukunzi yavuze ko uyu mukobwa we asanzwe ari umuhanzi azi no kubyina, ngo yanaririmbye muri ‘Ballet National’ .

Yavuze ko akimara kwandika iyi ndirimbo yifashishije umukobwa we wari ukiri muto akamufasha kuyiririmba, ngo amubona nk’umusigire we mu muziki. Avuga ko uyu mukobwa we ataramenya gucuranga neza iningira ariko ngo ku muduri ni kabuhariwe.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HORANA IJAMBO’ YA NTAMUKUNZI THEOGENE

Ubwo hitegurwaga amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri 2017 nawe yatanze umusanzu we kuri Perezida Paul Kagame amukorera indirimbo yise ‘Horana ijambo’. Ntamukunzi,  ati “ Ndavuga nti nkanjye nk’umuhanzi ngomba gutanga umusanzu nanjye nkawuha Perezida wa Repubulika ngahanga indirimbo. Iriya ndirimbo ndayihanga ndayitunganya,..’

Yavuze ko akimara kuyitunganya yayijyanye kuri Perezidansi ariko ngo ntazi neza niba yarageze kuri Perezida Kagame. Ngo yatanze amajwi yayo(Audio) arateganya no kujya kuri Perezidansi amashusho y’iyi ndirimbo ‘Horana Ijambo’ yamaze gushyira hanze.

Amashusho y’izi ndirimbo ‘Garuka dufatanye kurwubaka’ ndetse na ‘Horana ijambo’ yafashwe mu gihe cy’amezi atandatu. Amajwi, ifatwa ry’amashusho byatunganyijwe na Jimmy Pro Umuyobozi w’inzu itunganyamuzika Level 9.

avuga

Ntamukunzi avuga ko umukobwa we amubona nk’umusigire w’inganzo ye

Amashusho yakozwe ku nkunga ya Gasore Serge Foundation. Yafatiwe i Rusororo, Convention Center, Car free zone, Rwanda Revenue n’ahandi henshi hagaragaza iterambere u Rwanda rugezeho.

Ntamukunzi yateguje abanyarwanda ibihangano by’umwimerere mu minsi iri imbere. Yavuze ko ari byinshi ari gutegura abanyarwanda azabagezaho. Inganzo ye ayerekeje mu gukangurira abantu kubana neza mu mahoro n’ibindi byinshi azandika bizagirira akamaro umuryango Nyarwanda.

yihaye

Yihaye intego yo kudacogora mu rugendo rw’umuziki

ntamuunzi

 

AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HORANA IJAMBO’ YA NTAMUKUNZI

AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GARUKA DUFATANYE KURWUBAKA’ YA NTAMUKUNZI

 REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NTAMUKUNZI THEOGENE

IYI NKURU YOSE NI IYA www.inyarwanda.com

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.