March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Dr. Richard Sezibera wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ni muntu ki?

Dr. Richard Sezibera ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 5 Kamena 1964, avukira I Kigali mu Rwanda. Ni inzobere mu buvuzi, akaba umudiplomati bijyana no kuba Umunyepolitiki.

Uhereye tariki ya 18 Ukwakira 2018, Sezibera ni Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Minisiteri ayoboye ikaba yarahoze iyobowe na Louise Mushikiwabo kuri Ubu uyoboye Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Richard Sezibera yabaye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) akaba yarashyizwe kuri uwo mwanya n’abakuru b’Ibihugu bya EAC ku wa 19 Mata 2011 akaba yaramazeho imyaka itanu. Yaje gusimburwa n’Umurundi Libérat Mfumukeko tariki ya 26 Mata 2016.

Sezibera yize amashuli abanza I Burundi. Mu 1984, yagiye kwiga mu Ishuli ry’Ubuvuzi rya Makerere (Makerere University Medical School) muri Uganda aho yakuye Impamyabushobo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuvuzi ndetse no mu Kubaga (Bachelor of Medicine and Bachelor of Surgery (MBChB)).

Mu 1989 yabonye Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza Master of Arts (MA) na Liberal Studies, zombi akaba yarazikuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa Georgetown University

Imirimo yakoze

Akirangiza amashuli muri Kaminuza ya Makerere, yahise akora mu bitaro bya Mbuya biherereye I Kampala nyuma aza kwimurirwa mu bitaro bya Mbale biherereye mu Burasirazuba bwa Uganda.

Mu 1990 yinjiye mu ngabo za RPF nk’umuganga wafashaga abasirikare bari ku rugamba nyuma aza kuzamurwa ku ipeti rya Majoro mu ngabo za RPA ubwo hari mu 1993.

Mu 1994, Dr. Sezibera yari umwe mu baganga bakurikiranaga Ubuzima bwa Paul Kagame

Mu 1995, Yinjiye mu Nteko Nshingamategeko y’U Rwanda. Yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo Ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Nshingamategeko akaba yaranakurikiranaga Ishami ry’Ubuzima mu Rwanda.

Mu 1999, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse akanakurikirana inyungu z’ u Rwanda mu bihugu bya Mexique, Argentine na Brazil.

Yakoze mu biro by’Umukuru w’Igihugu nk’Intumwa idasanzwe mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse aba n’umujyanama mukuru wa Perezida w’u Rwanda. Yagize uruhare mu masezerano yo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Yabaye n’Umuyobozi mukuru wa Komisiyo yari ishinzwe gukurikirana ibijyanye no kwinjiza u Rwanda mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu 2008, Dr. Richard Sezibera yagizwe Minisitiri w’Ubuzima kugeza mu 2011.

Kuva 2011 yahise yerekeza ku buyobozi bwa EAC kugeza 2016.

Ku bijyanye n’Umwuga yize w’Ubuvuzi, Sezibera ashinzwe Imyanya Itandukanye mu ruhando mpuzamahanga aho ari umwe mu bagize Ihuriro ry’Abaganga mu Rwanda (Rwanda Medical Association). Yakoze mu Umuryango mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima akaba yarakozemo ku myanya Itandukanye ndetse kuri Ubu ni umwe mu banyamuryango ba GAVI (Global Alliance for Vaccine), ukunze gutanga Inkingo mu Rwanda.

Amwe mu masomo ya Gisirikare Sezibera yakurikiranye harimo:

Sezibera yashyingiranywe na Eustochie Agasaro Sezibera bakaba bafitanye abana batanu.

Source: WIKIPEDIA

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.