July 24, 2026

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the truth

Intumwa Nshya y’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika

Deparitoma ya leta y’Amerika itangaza ko Dr. J. Peter Pham ari we wagizwe intumwa yihariye ya perezida w’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari k’Afurika. Mu nshingano nshya ahawe, Dr Pham azahuza ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umutekano ku mipaka, politiki n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari. Ni we kandi ushinzwe gushyigikira iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impumzi ku bushake.

Mu mirimo ye, Dr. Pham azafatanya hafi na hafi na Su-sekreteri wa Leta ushinzwe ibibazo by’Afurika hamwe na ba ambasaderi bahagarariye Amerika mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari. Bzaarebera hamwe uko Amerika yatanga umusanzu mu guharanira amahoro arambye, n’iterambere ry’ubukungu muri ako karere.

Dr. Pham yakoze imirimo itandukanye ku mugabane w’Afurika, no mu burasirazuba bwo hagati. Yari amenyerewe kandi no mu nzego z’uburezi muri kaminuza zo muri Amerika nka James Madison University aho yibandaga ku bumenyi bw’umugabane w’Afurika.

About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER

Leave a Reply

ALSO READ THESE STORIES

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.
Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com
Verified by MonsterInsights