April 27, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Birashoboka ko Kayumba yaba azagarurwa mu Rwanda

Kayumba Nyamwasa

Mu minsi ishize Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS cyanditse Inkuru cyakeshaga ibinyamakuru byo muri Afurika Y’Epfo kibaza niba Leta y’Afurika y’Epfo ishobora guha u Rwanda Kayumba Nyamwasa cyangwa ikaba yanasabwa kureka ku mucumbikira nk’umwe mu bantu bakurikiranweho ibyaha na Leta y’u Rwanda.

Nta minsi yaciyeho Ikinyamakuru IGIHE nacyo cyandika inkuru ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.

Ikindi cyari cyatangajwe ni uku uyu Minisitiri w’Afurika y’Epfo azabonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera.

Abasesengura Politiki bibaza ukuntu hatangazwa iby’uruzinduko ruhuza ibihugu byombi ariko bagakomeza bagaruka kuri Kayumba Nyamwasa.

Si ibyo byatangajwe byonyine kuko Iki Kinyamakuru cyamenye andi makuru ataremezwa ko Perezida Paul Kagame ashobora guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyrill Ramaphosa aho bazahurira hakaba hatazwi

Mu minsi ishize Perezida Kagame yagiye ahura na Perezida Ramaphosa aho babaga bahuriye mu nama zitandukanye ndetse mu Budage aba bombi baherutse guhurira mu biganiro byagezwaga ku bihugu bikize ku Isi aho bari batumiwe nk’abagomba gutanga ibiganiro.

Ramaphosa ariko aherutse mu Rwanda muri Werurwe 2018.

Muri iyi minsi kandi nta gihindutse aba bombi bashobora guhurira i Adisabeba muri Ethiopia ahagiye guteranira inama idasanzwe y’Afurika yunze ubumwe yabanjirizwe n’Iy’Abaminisitiri ikaba inakomeje, iyabaye kuri uyu wa Gatatu ikaba yaranayobowe na Dr. Richard Sezibera.

Uko Perezida Kagame agiye mu nama mpuzamahanga akunze kugirana ibiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye byose biba bigamije gutsura umubano mwiza w’u Rwanda n’andi mahanga.

Afurika y’Epfo yiteguye kuganira n’u Rwanda

Ibinyamakuru byakomeje kwandika ko Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye kuganira n’u Rwanda hagamijwe kunoza umubano mwiza nyuma y’aho wagiye uzahara kubera ko icyo gihugu cyagiye kiba icumbi ry’Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barimo na Kayumba Nyamwasa wahoze ayobora urwego rw’Ubutasi mu Rwanda.

Lindiwe Sisulu

Igishya ariko n’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo Lindiwe Sisulu yatangaje kandi ko kuri icyo kibazo yakiganiriye na nyirubwite Kayumba Nyamwasa ndetse n’abayobozi bo mu Rwanda.

Ibi kandi biri gukurikira andi makuru yatangajwe ko u Rwanda rwaba rugiye koherereza Afurika y’epfo inyandiko zo gufata Kayumba Nyamwasa.

Gusa Misitiri Sezibera yabwiye Ikinyamakuru Taarifa ko nta biganiro byigeze biba hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo byerekeye Kayumba.

Sisulu kandi avuga ko iby’uko Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwaba rugiye gusubukura iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya ntacyo abona cyaba gishobora guhungabanya inzira y’umubano mwiza uri gutsurwa hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Yanavuze ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa bakaganira ku izahurwa ry’umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Yavuze ko byamutunguye amaze kumva ko Kayumba Nyamwasa yiteguye kuganira na Leta y’u Rwanda mu gukemura icyo kibazo.

Gusa birashoboka ko Kayumba azanye iby’ameza y’Ibiganiro bitewe n’ibiganiro avuga bitashoboka.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rwerurira abarurwanya ko nta meza y’ibiganiro ariko rwakunze kujya rwibutsa ko Amarembo afunguye kuri buri munyarwanda ushaka gutahuka ndetse rukongeraho ko “ufite ibyaha azajya abikurikiranwaho.”

Iki kinyamakuru kizakomeza kujya kibakurikiranira amakuru atandukanye. Kanda hano udukurikire kuri Twitter “https://twitter.com/TopafricanewsC”

Muri iyi Video mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Cyrill Ramaphosa mu Rwanda

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.