March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Hari Abatazi “Ingengo y’Imari” n’ubwo bari gutanga Ibitekerezo ku bizibandwaho mu ya 2019-2020

Abaturage banengwa kuba bigira ntibindeba mu gusobanukirwa Ingengo y'imari n'imikoreshereze yayo

Mu gihe mu Rwanda hatangiye gahunda yo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi rya 2019-2020, bamwe mubaturage batuye mu mirenge ya Akarere ka Gasabo baravuga ko nubwo basabwe gutanga ibitekerezo bijyanye n’ibizashingirwaho hagenwa ibikorwa bizibandwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha; bakwiye kubanza bagasobanurirwa neza ibyerekeye ingengo y’imari kugira ngo babanze basobanukirwe.

UMVA IBITEKEREZO BY’ABATURAGE

Mu duce umunyamakuru wa TOPAFRICANEWS yagezemo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo byagaragaye ko nubwo batanze ibitekerezo kubyo babona byazibandwa mu ngengo y’imari, umubare munini ntibazi icyo ingengo y’imari ivuze n’aho ikomoka ikibanze n’uko bababona ibikorwaremezo bibageraho.

Ku byiciro bitandukanye buri wese afite uko ayumva ariko bose bahuriza ku bikorwaremezo bigomba kubegerezwa.

Hari umuco wa “Ntibindeba” mu gusobanukirwa ingengo y’imari

Umwe mu bakecuru twasanze mu mudugudu wa Gisasa mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo twamubajije niba azi icyo ingengo y’imari ari cyo ahitamo guseka yipfutse mu maso ubona afite amasoni ati “Ingengo y’imari se si imihanda n’amavuriro.”

Ikindi cyiciro cy’urubyiruko cyo bigaragara ko hari abazi muri rusange ikiba kigamijwe mu ngengo y’Imari nubwo ku rundi ruhande uhasanga n’ababa babigize ntibindeba cyangwa mbona biba, hari n’abavuga ko ari “Iby’abize” bivuze ko abize aribo bagomba kubimenya.

Ubundi Leta y’u Rwanda ibinyujiji mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yakunze kwegera abaturage mu bice bitandukanye basobanurirwa ingengo y’imari ndetse hari n’udutabo tw’imfasha nyigisho ku ngengo y’imari twashyizweho uretse wenda ko tutapfa kugera ku muturage wo hasi.

Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi buri mwaka ishyira ahagaragara agatabo kagamije gufasha abanyarwanda gusobanukirwa neza uko Leta iteganya kwinjiza amafaranga  n’uburyo  azakoreshwa  kugira  ngo  hashyirwe  mu  bikorwa  gahunda  zitandukanye.

Ni ishingano ya Leta gusobanurira abaturage uburyo iteganya kwinjiza amafaranga n’uburyo asaranganijwe mu bikorwa bitandukanye hakurikijwe iby’ingenzi kurusha ibindi.

Akaba ari nayo mpamvu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itegura uburyo bwo gusobanura  mu ncamake ibikorwa by’ingenzi bikubiye mu ingengo y’imari ya buri mwaka mu buryo bworoheye buri wese gusobanukirwa

Umwe mubayobozi b’inzego z’ibanze mu mudugudu wa Gisasa, Kimenyi Jean Baptiste avuga ko hari abaturage baba birengagiza ibyo bazi ariyo ya ntibindeba twavugaga haruguru.

Abo twaganiraga kandi bose wajyaga kumva ukumva bagize bati “Ahubwo mwebwe abanyamakuru mujye mudusobanurira tumenye ibyo aribyo.”

Abaturage banengwa kuba bigira ntibindeba mu gusobanukirwa Ingengo y’imari n’imikoreshereze yayo
Barasaba ko umuhanda Zindiro-Gasanze mu Karere ka Gasabo waba Kaburimbo, Amazi, Ivuriro, Ikigo cy’Imari n’ibindi byibanze

SOBANUKIRWA INGENGO Y’IMALI

Ingengo  y’Imari  y’Igihugu  ni  uburyo  Leta  yifashisha  mu  gushyira  mu  bikorwa  gahunda  n’ibikorwa biba byaremeranijweho.

Impamvu yo kwegera umuturage ni ukumufasha kurushaho gusobanukirwa  uko  ingengo  y’imari  itegurwa  ndetse  n’uko  ishyirwa  mu bikorwa.

Ibi bituma ingengo y’imari itaba ubwiru, ikabasha kumvwa na buri wese, bikanoroha kuyibona; bityo bigafasha abaturage kugira imyumvire iboneye kubijyanye n’uburyo ingengo y’imari itegurwa, bakaba bashobora kuyigiramo uruhare.

Ibi bikaba ari ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda cyahisemo gushingira gahunda za Leta zose ku baturage binyuze mu kugira uruhare mu bibakorerwa.

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.