April 26, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Perezida Kagame asize Umukoro uzasuzuma Ubushake bwa AU mu kugera ku mpinduka

Perezida Kagame ageza ijambo ku nama ya 11 idasanzwe ya AU yateraniye muri Ethiopia ku matariki ya 17 na 18 Ugushyingo 2018

Perezida Paul Kagame uri mu nzira zo gusoza manda ye ku buyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) awusigiye umukoro uzagaragaza niba koko ibyo uyu muryango wiyemeje ku buyobozi bwe bizubahirizwa.

Ku Ikubitiro haza Isoko rusange n’Ibijyanye n’Ikoreshwa ry’Ikirere kimwe bijyana no gufungura amarembo ku rujya n’uruza rw’abatuye umugabane, hakiyongeraho ibikubiye mu mavugururwa y’uyu muryango yari yarashinzwe Perezida Kagame ndetse Aya mavugururwa akaba yemejwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya AU yasojwe ku cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018.

Perezida Kagame yashinzwe kuyobora Afurika yunze ubwo hasozwaga inama y’uyu muryango ku nshuro ya 29 yabereye muri Ethiopia.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Bivuze ko umwaka utaha hagomba gutorwa ikindi gihugu kiyobora uyu muryango nk’uko bigenda bisimburana.

Ku bijyanye n’amavugurura ya AU, Umwaka ushize Perezida Kagame yavuze ko AU yajya yibanda ku ntego nke nk’izirebana na politiki, amahoro n’umutekano, kwishyira hamwe kw’ibihugu no kuzamura ijwi rya Afurika ku ruhando rw’Isi.

Ibi kandi yabigarutseho mu nama idasanzwe ya AU yateraniye muri Ethiopia muri iki cyumweru dusoje aho yatanze urugero ku kuntu guhuza kwa Afurika kwatumye Louise Mushikiwabo agera ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Perezida Kagame yigeze gusaba ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe.

Yakomeje agira ati“Abakuru b’ibihugu bakwiye kujya bahagararirwa mu nama n’abayobozi batari munsi y’urwego rwa Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe.( Kuri iyi ngingo by’umwihariko, hari ubwo Perezida aba adahari, yaba Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri, ba ambasaderi, ugasanga byageze ku banyamabanga ba za ambasade n’abandi.Ndatekereza ko ibi bidakwiye.”

AU igomba kwishakamo ingengo y’imari

Perezida Kagame yakunze kuvuga ku ngingo yo gutera inkunga ibikorwa bya AU, ingingo yafashweho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu ko bagomba kwishakamo ubushobozi bukenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.

Gusa ngo ukwigira kwa Afurika ntikwashingira ku bihugu bikomeye, ahubwo buri kimwe kigomba kuzuza uruhare rwacyo ngo intego za AU zigerweho.

Ku bw’ibyo, ngo imyanzuro yafatiwe i Kigali ku kwishakamo ubushobozi igomba kubahirizwa uko yakabaye, nta gukererwa, ndetse hakarebwa n’uburyo iyo myanzuro yakubahirizwa neza.

Harimo ko igihugu cyajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu, ukajya muri AU.

Muri iki cyumweru kirangiye kandi Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihe Afurika ikomeje kunyuramo kimwe n’Isi muri rusange, bigaragaza ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa.

Yabigarutseho mu nama idasanzwe ya 11 ya AU igamije kwihutisha amavugurura mu muryango.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura ya AU. Ibintu biri kubera kuri uyu mugabane wacu no ku ruhando rw’Isi bikomeje gushimangira ubwihutirwe bw’uyu mushinga. Igikenewe kirumvikana, ni ukugira Afurika umugabane ukomeye no guha abaturage bacu ahazaza hababereye.”

Perezida Kagame yahaye Umukoro abagiye kumusimbura

Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 11 idasanzwe ya AU

Ubwo hasozwaga inama idasanzwe y’uyu muryango yaberaga muri Ethiopia, Perezida Kagame yashiye Abakuru b’Ibihugu bigize AU kuba bemeranyije ku mpinduka zigomba kuganisha uyu mugabane ku rundi rwego mu myaka iri mbere.

Yagize ati “Ndifuza kuvuga ko hari ibyo twagezeho muri uyu mwaka umwe. Twakoze ibyo dushoboye bivuze ko umuyobozi uzakurikiraho azahera aho twari tugeze ndetse tukazagera no kubirenzeho.”

Perezida Kagame yashimiye Akanama njyanama kamufashije mu gutegura amavugurura ya AU kuva bayamushinga kugeza none ubwo yagaragazaga ibyavuyemo anasaba abazamusimbura kubishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame yabwiye abakuru b’Ibihugu ko Amavugurura ubwayo Atari ryo herezo ahubwo Ibihugu bigomba kwihutira gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuyemo.

Imwe mu myanzuro harimo ishyirwaho ry’isoko rusange ku mugabane, korohereza urjya n’uruza mu bihugu bigize umugabane, guhuza ijwi nk’Afurika, kwigira ku Muryango wa AU, n’ibindi.

Kuba umukoro Perezida Kagame yari yashinzwe asa n’uwugejeje ku musozo nawe yasigiye abazamusimbura umukoro wo gushyira mu bikorwa ibyavuye ku mukoro yari yahawe. Ibi rero nibyo bizagaragaza koko ko AU ifite ubushacye bwo kujyana n’impinduka.

 

Print Friendly, PDF & Email

3 thoughts on “Perezida Kagame asize Umukoro uzasuzuma Ubushake bwa AU mu kugera ku mpinduka

  1. Great post. I used to be checking continuously this weblog and I am impressed!
    Very helpful information specially the ultimate section 🙂 I take
    care of such information much. I was seeking this particular
    info for a very lengthy time. Thank you
    and best of luck.

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.