Itangazo rya SINIYOBEWE ryo guhinduza amazina
Uwitwa SINIYOBEWE Eugéne mwene HABYARIMANA Celestin na MUKAGASANA Jennifer utuye mu mudugudu wa Nyakibando II Akagari ka Nyakiganda, Umurenge wa Katabagema, Akarere ka Nyagatare ,Intara y’Uburasirazuba ubarizwa kuri telephone no 0783622112
Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe SINIYOBEWE Eugene, agasimbuza izina SINIYOBEWE, izina MUKUNZI, akitwa MUKUNZI Eugéne mu irangamimerere
Impamvu atanga ni uko izina SINIYOBEWE ari izina rimutera ipfunwe
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura izina SINIYOBEWE akarisimbuza izina MUKUNZI mu mazina asanganywe, SINIYOBEWE Eugéne bityo akitwa MUKUNZI Eugéne mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’Ivuka