September 8, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ese koko urifuza “Girl Friend?” Dore icyagufasha hano

Ubuzima buryoha iyo ufite uwo mubusangira. Niba utarigeze ugira Girl Friend (Umukunzi w’Umukobwa) byaba byiza Umushatse niba koko umwifuza kandi uzi neza ko umushaka.

Si byiza ko wafata igihe cyawe ugamije kubabaza Umutima w’Umwana w’Umukobwa umubwira urukundo nyamara wowe rutakurimo. Gusa na none no ku bakobwa si byiza ko bakora abahungu ibisa ni ibyo. Icya mbere ni ukubanza ukumva neza koko niba wifuza Umukunzi.

Aha rero niba wifuza Girl Friend bikurimo dore utuntu tubiri ugomba kubanza gukora niba ugiye kwigira mu cyo twakwita urukundo rufite Intego.

Intambwe ya 1: Mu by’ukuri Urifuza Girl Friend?

Mbere yo kwiroha mu mukino w’Urukundo ibaze iki kibazo ukisubize utibeshya, wibaze uti ese koko ndamushaka? Ese koko nditeguye? Ubuzima bwawe bufite icyerekezo? Urumva utakirarikiye uwo mwahoranye niba waramwigeze? Ufite Intego n’Intumbero y’ejo hanyu hazaza? Niba ibi babazo byose ari YEGO itegure gushaka Umukunzi noneho kuko Igihe ari cyo. Gusa niba hari aho ufite OYA itondere Umukino ushaka gukina. Ubundi ubusanzwe Urukundo si imikino ahubwo ni ikintu gifatika icyo ni cyo ushaka ubu.

Intambwe ya 2: Menya neza Umukunzi wifuza.

Aha bivuze ko noneho kuko wiyemeje ugiye gusubiza amarangamutima yawe akuyoboye ku cyo ushaka. Si byiza kwandika Urutonde rw’Ibyo wifuza ko uwushaka aba yujuje. Nurwandika uzamara igihugu cyose Ugishakisha uwujuje byose wifuza kandi ntuzamubona.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.
Verified by MonsterInsights