April 20, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

INAMA NAKUGIRA KUBIGENDANYE N’UBUTAKA

Merard Mpabwanamaguru, Impuguke mu Iterambere n’Imikoreshereze y’ubutaka PHOTO/Internet

Uko Abantu biyongera, ubutaka bwo ntibwiyongera, ahubwo burushaho gukoreshwa cyane kugira ngo butunge abantu. Ubusanzwe, Ubutaka buri mu murage rusange w’imbaga y’Abantu bose: abakurambere, abariho ubu ndetse n’abazavuka mu gihe kiri imbere.

Abantu bahamya ko ibiri ku butaka, munsi yabwo no mu kirere cyabwo byaba bihari ku bwa kamere cyangwa byarahashyizwe n’abantu nabyo bibarwa mu mutungo w’ubutaka.

Ku wa kabili, taliki ya 12/12/2017 ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’Ibarurishamibare havuzwe ko Abaturage b’u Rwanda bavuye kuri Miliyoni 4.8 mu 1978, bagera kuri miliyoni 10.5 mu 2012 kandi biteganyikwe ko bazaba bageze kuri miliyoni 16.3 mu 2032 na Miliyoni 22.1 mu mwaka wa 2050.

Ubu bwiyongere bw’abatuye igihugu cyacu bwagiye bugira impinduka ku mikoreshereze n’imicungire y’ubutaka.

  1. Ubutaka butabyazwaga umusaruro bwatangiye gukoreshwa,
  2. Ubwakoreshwaga bwatangiye guhindurirwa icyo bwakoreshwaga, ndetse bikorwa mu kajagari (urugero: Ahahingwaga hatangira kubakwa)
  3. Ibidukikije byari mu mutungo ukomye (Amashyamba n’ibishanga) byatangiye kuvogerwa,…

Kuko ubutaka ari n’umurage w’abazavuka mu gihe kizaza, Leta y’u Rwanda yashyizeho Gahunda, Politiki n’amategeko bihamye mu gukoresha no gucunga neza ubutaka. Hagenwe uburyo bugomba gukoreshwa hakorwa ibishushanyombonera ndetse hanabungwabungwa ibidukikije mu rwego rwo guhanga n’ihindagurika ry’ikirere.

Iyo uzengurutse muri Kigali ndetse ukanasohoka hanze yayo, ubona imwe imisozi yahingwagaho ndetse n’iyaririho amashyamba yubatseho inzu nini cyane, zihenze kandi ugasanga zimwe ziri ahahanamye hatanagera ibikorwaremezo.  Ibi bamwe babyishimira barata aho batuye ko hamaze kuba umujyi, kandi byagakwiye kubatera gutekereza ejo hazaza heza n’ubukungu burambye by’igihugu cyacu.

Abenshi bubaka inzu zo guturamo, bazubaka mu mafaranga y’inguzanyo yewe ntizinarangire kandi ugasanga harimo n’ibyumba by’inyubako bashobora kumara n’amezi atatu cyangwa atandatu badakoresha, bityo ikibazo cy’ubukungu cyahinduka zikaba zakwinjira muri cyamunara.

Kubera ko ubutaka dukoresha uyu munsi, ari umutungo n’abazadukomokaho bazakoresha, muri iyi nkuru ngufi, ndashaka kugira abasomyi inama zikurikira:

  1. Gusobanukirwa ko ubutaka bwose bw’igihugu atari ubwo kubakwaho; kuko hari n’ibindi bikorwa biba bikenewe (Ibikorwaremezo, Ubuhinzi n’ubworozi, Amashyamba, Amarimbi, imyidagaduro, …)
  2. Gusobanukirwa no kubahiriza ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, hibandwa ku kubyaza umusaruro mwinshi ubuso buto,
  3. Gukorera ingendo-shuri ahatandukanye hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo (Model Villages) kugira ngo bidufashe kumenya kubaka inzu ziberanye n’imiryango yacu hashingiwe ku bukungu, bityo igiciro n’ubuso byakoreshwaga mu kubaka inzu nini ifite n’ibyumba bidakoreshwa hubakwe inzu igendanye n’igihe kandi icumbikira imiryango myinshi.
  4. Gusobanukirwa ko ubutaka bugenwa n’ibishushanyombonera ko ari ubwo guturaho, atari ubwo guhita bukatakatwa ibibanza bwose ngo buturweho ahubwo ko bikorerwa igenamigambi bitewe n’ubukungu ndetse n’uko abaturage bagenda biyongera.

Merard Mpabwanamaguru

Impuguke mu Iterambere n’Imikoreshereze y’ubutaka

Print Friendly, PDF & Email
TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.