March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Gikomero: Ikigonderabuzima cyahawe Uruzitiro, Abatishoboye bahabwa Amashanyarazi

Umuryango Health Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima washyikirije ku mugaragaro Ikigonderabuzima cya Gikomero uruzitiro rukizengurutse rukaba rwaruzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.

Ni igikorwa cyabanijrijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo

Nyuma yo gusura urwibutso, abakozi ba HDP bari kumwe n’Inzego z’Ubuyobozi kuva ku murenge kugeza ku Karere bafunguye ku mugaragaro uruzitiro rw’Ikigonderabuzima cya Gikomero bahita berekeza mu mudugudu wa Rudakabukirwa gutaha ku mugaragaro Umuyoboro w’Amashanyarazi wabagejejweho ku nkunga ya HDP ingana n’amafaranga miliyoni zirindwi.

REBA Incamake y’Ibyakozwe hano:

Ikigonderabuzima cya Gikomero kandi nacyo cyubatswe na HDP uretse ko kimaze igihe gikora.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo Mberabahizi Raymond yashimiye HDP n’Itorero rya Pentekoti ku ruhare rwabo bakomeje kugira mu Iterambere ry’Akarere ka Gasabo.

Umudugudu wa Rudakabukirwa wubatswe na ADEPR uherereye mu murenge wa Gikomero ukaba utuwe n’abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.