November 14, 2026

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the truth

Francophonie: Afurika ikwiye kwirebera mu ndorerwamo y’icyubahiro n’agaciro kayo

Ikicaro cya OIF kibarizwa i Paris mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, i Phnom Penh muri Cambodia, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) urahitamo umuyobozi mushya uzawuyobora mu gihe cy’imyaka ine. Ni ubwa mbere mu mateka yawo uyu muyobozi agiye gutorwa binyuze mu matora yisanzuye, arangwa n’ubwisanzure, gukorera mu mucyo no kubahiriza demokarasi.

Afurika, yakunze guhora yigishwa ibijyanye na demokarasi no kubaha ibitekerezo by’abaturage, ifite amajwi 26 muri 53 azakoreshwa mu matora. Ibi bivuze ko ifite ubwiganze bw’amajwi. Icyakora, hari abasa n’abashaka gukoresha amayeri atandukanye kugira ngo Afurika itagaragaza ubwo bwiganze bwayo.

Ibi bigaragaza imyumvire isa n’iy’ubukoloni bushya, aho bashaka guhatira Afurika kwemera umukandida utari Umunyafurika, bikaba byakorwa mu nyungu z’abandi no mu gihombo cy’uyu mugabane, bitwaje ko bashaka kumvikana ku mukandida umwe. Iyi myumvire yanashyigikiwe n’ubukangurambaga bw’itangazamakuru budakwiye, bwibutsa uburyo bwo guharabika abandi bwakorwaga kera.

Afurika yatanze abakandida batatu muri bane bahatanira kuyobora uyu muryango, ariko ubu irasabwa kureka gutora, ngo kuko hari umukandida umwe wumvikanweho, kandi uwo mukandida akaba atari Umunyafurika. Ibi biratangaje!

Nyamara, ihame ryo gutora umuyobozi ryari ryarafashweho icyemezo n’abanyamuryango 53 bafite uburenganzira bwo gutora, bose babyemeje mu mwaka wa 2022.

Iyi nzira isimbura amatora isa n’iyatesha agaciro kandi igasuzugura Abanyafurika bose. Ni amatora bamwe bashaka gusubika, amategeko agenga amatora bamwe bashaka kurenga ku masezerano yayo, abatora bamwe bashaka gucamo ibice, ndetse n’ibizava mu matora bamwe basa n’abatiteguye kwemera.

Guverinoma n’ibihugu byacu byagiye binengwa cyane ku bijyanye no kubahiriza amahame ya demokarasi, rimwe na rimwe hakagaragara no gucira imanza bishingiye ku mahame adakoreshwa kuri bose kimwe. Ariko ubu, igihe Afurika ifite amahirwe yo kugaragaza ko na yo yubaha ayo mahame, hari abashaka gusenya ubumwe n’icyerekezo rusange by’uyu mugabane, bakawusubiza mu bihe by’ubutegetsi bwafatirwaga ibyemezo n’abantu bake, aho ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babo ari bo bonyine bagiraga ijambo mu gufata ibyemezo.

Tubyumve neza: mu mwaka wa 2022, Afurika n’Umuryango wa Francophonie byari byiyemeje guhindura uburyo bwo gutoranya umuyobozi, bivuga ko igihe cyo gufata ibyemezo mu buryo budasobanutse kirangiye.

Hashyizweho uburyo bushya: abakandida bagomba gutangazwa ku itariki yagenwe, buri mukandida akagaragaza ku mugaragaro imigabo n’imigambi ye imbere y’abandi, kandi igihe habuze ubwumvikane ku mukandida umwe, hagakorwa amatora. Uwegukanye amajwi menshi ni we uba atsinze. Icyo ni cyo cyemezo cyafashwe.

Ikiganiro mpaka cy’abakandida cyabaye muri Kamena, imbere y’abaminisitiri bashinzwe ibijyanye na Francophonie. Mu gihe cy’imyaka ine ishize, nta muntu wigeze asaba ko aya mategeko ahindurwa.

Igihe kirageze rero ngo amajwi abarurwe. Kandi buri wese yirebe mu ndorerwamo y’icyubahiro n’agaciro ke.

Ni ubwa mbere Afurika ifite amahirwe akomeye yo kumvikanisha ijwi ryayo no kugaragaza ko ishobora kuba urugero rwiza mu kubahiriza demokarasi mu bigo n’imiryango mpuzamahanga.

Iyi ni intambwe ikomeye Afurika idakwiye gupfusha ubusa.

About The Author

SUBSCRIBE TO OUR NEWSLETTER

Leave a Reply

ALSO READ THESE STORIES

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com