April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

U Rwanda rwemeje ibyo Gutwika Imirambo; Hamaze Gutwikirwa 10

Hashize imyaka itandatu hasohotse iteka rya Misitiri ufite umuco mu nshingano ryemeza ko gutiwaka umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda.

Ubusanzwe bukoreshwa bivugwa ko bumara ubutaka nyamara abaturage biyongera buri munsi.

Gusa ubu buryo bwo gutwika imirambo nta munyarwanda urabukoresha ashyingura uwe wapfuye, ariko abanyamahanga baba mu Rwanda biganjemo Abahinde barabukoresha.

Mukesh Sahu uyobora Ihuriro ry’Abahinde bakorera mu Rwanda, yabwiye The East African ko mu myaka 10 ishize bashyize ifuru mu Bugesera inatanga serivisi yo gutwika imirambo ku buntu.

Ati “Mu myaka 10 ishize, imirambo 10 niyo yatwitswe gusa, itatu y’abahinde, indi ni Abanyaburayi n’Abashinwa”.

Akomeza agira ati “Gutwika imirambo ni umuco w’Abahindu. Ntibyatangiye gukorwa kubera ikibazo cy’ubutaka ahubwo ni umwe mu migenzo y’idini yacu.”

Mukesh avuga ko iyo umuntu yapfuye baba badashaka gukomeza kubona umurambo we kuko aba yasubiye ku Mana, bityo agasubira kuba amazi, umuriro n’ubutaka ari nabyo bimugize.

Kuba mu Rwanda uyu muco batarawutora bizatuma ubuso bwa metero kare 1.5 bwashyingurwagamo umuntu umwe buzajya bushyingurwamo abantu 20. Ibi bivuze ko bazajya bacukura imva ndende.

Fred Mugisha ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali avuga ko “mu kugerageza kuzigama ubutaka buturwaho, ubwubakwaho ibikorwa remezo n’inganda, hakenewe amarimbi n’ibimoteri bigezweho”.

Mugisha avuga ko irimbi rya Rusororo ryari ritegerejweho kumara hagati y’imyaka 15 na 20 ariko mbere y’imyaka ku gihe cyateganyijwe ryaruzuye.

Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.