April 24, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kizito Mihigo Yabaye nkusobanura ku Uwahoze ari Umukunzi we utarihanganye

Hari hashize imyaka ine n’igice, Kizito Mihigo adaca iryera umucyo wo hanze, ngo agende yisanzuye muri Kigali no mu nkengero zayo.

Bijya gutangira, benshi mu bafana be yaba abakomeye n’aboroheje ntibemeraga ko uyu musore bihebeye yaba yarakoze ibyaha, benshi bashimangiraga ko byaba ari ibihimbano, abakuze bakungikanya mu majwi bati ‘uwo mwana ararengana rwose!’

Yaje gutungura benshi ku munsi wa mbere we mu rukiko, yemera ibyaha byose yaregwaga, anasaba imbabazi. Kuva ubwo icuraburindi ryatashye mu mitima ya benshi batiyumvishaga uko umuntu nka Kizito yagwa mu byaha nka biriya.

Iyo muganira aba avuga mu magambo make. Ni umwe wa kera w’amaso manini mwavuganaga areba hasi, mu mvugo ze akagaruka ku ijambo imbabazi no kubabarira byose bikubiye mu butumwa buri mu ndirimbo ze nyinshi.

Aracyari wa wundi kandi uhamya ko indirimbo nziza irushaho kunogera uyumva iyo ikubiyemo ubutumwa buzima kandi mu mvugo izimije aho kuba umudiho gusa.

Uyu musore w’imyaka 37 yavuye imuzi ubuzima bwe muri gereza mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE.

Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Kizito yavuze ko ubuzima yari abayemo aribwo bwamugushije mu mutego w’ibi byaha.

Muri iki kiganiro yasobanuye uko umunsi we muri gereza wari umeze, amasomo yigiyemo, ahazaza ha muzika ye, imibereho bwite ye n’utuntu n’utundi.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

IGIHE: Nyuma y’iminsi uvuye muri gereza wasanze ubuzima bwo hanze bumeze gute?

Kizito: Umujyi wa Kigali nahingukiyemo nasanze warahindutse cyane. Hari imihanda myinshi ntasize, hari n’inzu nasize zicyubakwa nasanze zaruzuye. Buriya na Convention Center nasize igipfutse n’amashitingi na Marriott yari itararangira.

Muri gereza narebaga amakuru ariko ntabwo impinduka zose wazibona. Hari imihanda myinshi ntari nzi nk’uva ku Nteko Ishinga Amategeko kugera kuri KBC. No ku Kibuga cy’Indege nabonye hari umuhanda wiyongereyeho iba ibiri.

Ikindi ni iterambere muri rusange uhereye ku buryo abantu babaho, uko bambara ndetse n’ikoranabuhanga ryateye imbere.

IGIHE: Waba waragerageje gutembera mu bice bya Kigali ureba impinduka zihari?

KIZITO: Hari aho nabashije kugera hake. Kugeza ubu nari nkiri kumwe n’umuryango wanjye. Numvaga icyihutirwa ari ukongera guhura n’abavandimwe n’inshuti bagasubiza agatima mu nda. Iyo ikibazo nka kiriya kibayeho si wowe gusa uba uhangayitse kigera no ku bantu bawe, bikababaza. Baba bakeneye kongera kumva ko wagarutse ngo musangire ubuzima. Mu minsi iza nibwo nzatembera neza.

IGIHE: Umunsi usohoka muri gereza byari ibirori mu muryango wawe? Wakiriwe ute?

KIZITO: Umuryango wo ntiwategereje kongera mu rugo kuko baje kunyakirira kuri gereza. Twarishimye, tunashimira Imana. Ku giti cyanjye ndashimira Perezida wa Repubulika. Ntabwo byabaye ibyishimo byo gusakabaka no kurengera, byakozwe mu buryo bwa gipfura.

IGIHE: Watangiye kwandika usaba imbabazi ryari?

KIZITO: Nanditse ngifatwa muri Mata 2014. Ubwa mbere nasabye kwandikira Perezida wa Repubulika nsaba imbabazi. Ngeze muri Brigade nongeye kwandika. Muri gereza ho nanditse inshuro eshatu. Numvaga nta kindi ngomba gukora atari ugutakamba. Ni byo nari narahisemo kugeza ubwo bibaye.

IGIHE: Ubwo wasabaga imbabazi z’ibyaha wemereye mu rukiko, watekereje ko uzababarirwa?

KIZITO: Nta muntu n’umwe udakwiye imbabazi ahubwo zitangirwa igihe cyazo. Numvaga nzikwiye cyane ko nari naremeye ko nakosheje kandi mfite ubushake bwo kwikosora. Ni ibintu byari bimbayeho bwa mbere.

Nta sezerano nari mfite ryo kubabarirwa ariko umutima wanjye wambwiraga ko aricyo cyiza nakora. Iyo umuntu ageze mu kibazo nka kiriya, yumva byinshi, agatekereza byinshi. Icya ngombwa ni ukumva ijwi ry’umutima.

Mu byemezo bikomeye mfata, ntega amatwi umutima wanjye. N’iyo bigenze nabi ntabwo nicuza ahubwo mvuga ko icyo nakoze ariryo hitamo nabonaga rikwiye.

Nabitekerejeho nsanga icyanogera ari ugusaba imbabazi. Mu buzima bwanjye sinkunda kuburana kuko rimwe na rimwe bizana amakimbirane. Kuburana ni uguhangana. Njye mbibona nk’intangiriro y’ikintu kimeze nk’amakimbirane cyangwa umwuka utari mwiza.

Naravugaga nti “nibwo buryo bwiza bwo kutaremereza ikibazo no guteza rwaserera.”Aho ngeze sinicuza!

IGIHE: Ku mugoroba wo ku wa 14 Nzeri 2018 nibwo watangajwe mu bababariwe na Perezida Kagame. Wabyakiriye ute?

KIZITO: Nabimenye saa tanu z’ijoro kimwe n’abandi. Aba mbere babyumvise kuri Radio Rwanda. Baje kumbyutsa babimbwira ariko sinashidukiye hejuru ngo nsaragurike kuko hari hamaze iminsi havugwa ibihuha byinshi.

Ku wa 1 Mata 2017 abantu bavuze ko narekuwe mbibwirwa n’Umuyobozi wa Gereza numva ni nk’abashinyaguzi. Naje gusanga atari byo ndetse umuryango wanjye na wo urababara.

Ibi byatumye ndindira ngo numve ko ari byo. Mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri nibwo nabyiyumviye kuri radio.

Numvise ko mu byemezo dufata, ibiva ku mutima aribyo bifite agaciro. Nasanze icyizere nagiriye Perezida wa Repubulika gifite ishingiro kuko ntiwasaba ikintu uziko kidahari. Nkurikije uko muzi afite ubumuntu kandi ashobora kugira imbabazi.

IGIHE: Uhuye na Perezida wa Repubulika ni iki wamubwira?

KIZITO: Gushima ni byo biza mbere kandi nanditse mushimira. Ikindi namwizeza ko ubufatanye nari mfitanye n’inzego z’igihugu nifuza ko bukomeza ngo umusanzu w’ubuhanzi utarangirana n’ifungwa ryanjye.

Inganzo y’umuhanzi iva mu masomo atandukanye abona mu buzima. Mu ruvangitirane rw’umwijima n’urumuri avanamo inganzo y’ubutumwa atanga.

Nk’umuhanzi nzakomeza guhanga kandi ni cyo nzashyiramo imbaraga ku buryo nongera guhura n’abakunzi banjye nkabaririmbira. Nyuma nzakomeza gukorana n’umuryango nashinze (KMP) mu kubungabunga amahoro mu gihugu n’akarere tubasangiza ubumwe n’ubwiyunge.

IGIHE: Watekerezaga iki kugeza ukoze ibyaha byatumye ukatirwa igifungo cy’imyaka 10?

KIZITO: Hari ibyo mu manza bita ‘Icyaguteye gukora icyaha’. Hari uburyo bwinshi nabisobanuye mu nkiko ariko icyaha n’amakosa yose biterwa n’uko mu buzima bw’umuntu uyakoze harimo akajagari. Muri icyo gihe ubuzima bwanjye ntibwari kuri gahunda.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa bwari mu ndirimbo yawe ‘Igisobanuro cy’urupfu’?

KIZITO: Nashakaga gutangamo ubutumwa bw’imbabazi, bwo kugira impuhwe, ubumuntu muri byose, kwifatanya n’ababaye, kwizera, gukunda Imana no kugira urukundo rutagira umupaka. Inyikirizo yayo ni yo ibumbiyemo igisobanuro cy’urupfu.

Urupfu ni cyo cyiza kiruta ibindi ariko rutubera inzira y’icyiza kiruta ibindi. Ni ikintu kiba umuryango ugahungabana. Abizera twemera ko ariwo muryango Imana yashyizeho ngo abantu babashe kuyisanga. Urupfu rero rufite igisobanuro gisa n’igitangaje.

IGIHE: Hari abashidikanyaga ko ibyaha ushinjwa wabikoze koko?

KIZITO: Abantu babyumvaga mu buryo butandukanye ariko ni njye wagombaga gufata icyemezo cyuko nabyitwayemo. Ntabwo byari binaniye kujya kuburana ariko siko nabigenje. Niba narahisemo kwemera ko nakosheje ngasaba imbabazi, uko kwicisha bugufi nibyo bakwiye gukurikiza.

IGIHE: Hari n’abagufashe nk’igicibwa!

KIZITO: Barahari. Ntabwo abantu aribo batubeshaho. Ntabwo ibyo badutekerezaho aribyo bituma tuba icyo tugomba kubaho. Nk’umuhanzi ukenera abamushyigikira, uko bagiye ni ko bagaruka. Ku Isi nta mumarayika ubaho. Umuntu yakosa ariko akazikosoza ibikorwa byiza. Muri gereza hari abatarishimiye ko mfungurwa. Uramutse ugiye gukora ibishimisha abantu ngo bakuvuge neza ntiwabaho mu mahoro.

IGIHE: Ni irihe somo wigiye muri gereza. Ni ibiki utazibagirwa mu gihe wahamaze?

KIZITO: Amasomo nigiye muri gereza ni ayo nigishaga imfungwa n’abagororwa mbere yuko mfungwa. Nanjye narushijeho kuyacengera nkumva andeba.

Natangaga amasomo yo kubabarira, nkigisha indangagaciro zo gufashanya. Nk’uwacitse ku icumu nabanye neza n’abakoze Jenoside. Muri gereza sinagezemo ngo nigunge ahubwo nabonye amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo nemera.

Mu byo nize harimo kwicisha bugufi, kugira impuhwe no gusaba imbabazi kandi kugira ngo zibe zuzuye umuntu agomba kubabarira akamenya no kuzisaba.

Ikindi nize ni ukubaha no kubahiriza amategeko kuko abenshi batayazi. Narasomye menya uko umuntu yirinda kugongana nayo. Gereza si ihaniro gusa ahubwo ni n’igororero.

IGIHE: Umunsi wawe muri gereza wabaga uteye ute?

KIZITO: Muri gereza abantu babyuka kare. Nabyukaga hagati ya saa moya na saa moya n’igice nkajya muri siporo kugeza saa tatu. Navagayo njya koga mbere yo kujya gutoza korali (Choeur Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu) yari igizwe n’abantu 150. Navaga gusubiramo indirimbo nkajya gukina igisoro. Ubwo byabaga byegereza amasaha yo gufata ifunguro rya saa sita mu gihe naritumye muri Cantine cyangwa ngategereza irya rusange rya saa munani cyangwa saa cyenda.

Twagiraga umwanya wo kuganira mu ndimi zo mu mahanga tugahugurana mu Gifaransa n’Icyongereza hagati ya saa tanu na saa saba.

Nyuma ya saa sita nabaga ndi mu biro nk’uwari ushinzwe Uburere Mboneragihugu. Twari twarakoze ahantu mu nguni, mbika ibitabo byo kwigishirizamo, aho twateguriraga icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gahunda y’umugoroba yo buri wese yabaga ari we (ku buriri bwe) kuko yashoboraga guhinduka bitewe na gahunda gereza yateganyije.

IGIHE: Ukigera muri gereza ntiwagowe no kwiyakira no kwisanga mu bandi?

KIZITO: Iminsi ya mbere iba igoye kugira ngo umenyere ariko njye sinigeze nigunga. Kuva nagera muri Gereza ya Nyarugenge sinatinze kwinjira mu bikorwa bifasha abantu. Nahise mpura n’abakirisitu ba Kiliziya nkajya mbacurangira. Byantwaraga umwanya munini kuko indirimbo zabo nazandikaga mu manota ngo ningenda abazasigara bazazibigishe.

Naje kwegera ubuyobozi bwa gereza mbabwira ko nanatanga umusanzu muri gahunda zitandukanye nk’ubumwe n’ubwiyunge. Ku minsi mikuru nateguraga ikiganiro kigenewe imfungwa n’abagororwa bose, kibutsa icyo umunsi uvuga. Iminsi mikuru yose twarayizihizaga.

Nasuwe n’umuryango n’inshuti nke na bamwe mu bari bagize KMP ariko abangeragaho bambwiraga ko nta kibazo mfite.

IGIHE: Mu myaka ine n’igice wamaze muri gereza wanditse indirimbo zingahe?

KIZITO: Nari mfite akazi kenshi muri gereza. Sinafashe umwanya wo guhimba ibintu bishya. Nakusanyije ibitekerezo by’ibanze kandi iyo mbifite biba bisa n’ibyarangiye. Nimara gutuza izo ndirimbo nzazishyira ku rupapuro. Korali nabagamo muri Gereza nayihimbiye indirimbo yitiriwe Mugatifu Tereza w’Umwana Yezu.

IGIHE: Ni iki muhishiye abakunzi b’ibihangano byanyu?

KIZITO: Mbere y’uko umwaka urangira ndaba nasohoye indirimbo. Nshobora gusohora album y’indirimbo zihimbaza Imana. Ndifuza gukora ibitaramo byo gushima Imana nkongera kwifatanya n’abakirisitu bakunda ibihangano byanjye. Ndateganya ko nanasohora indi ndirimbo y’ubuzima rusange. Indirimbo z’Imana nzandika ndizera ko zizashimisha benshi.

IGIHE: Indirimbo yakuzagamo cyane uri muri gereza ni iyihe?

KIZITO: Iyo ncurangaga muri misa padiri ataraza nakundaga kuririmba iyitwa ‘Ni wowe ndangamiye Nyagasani’. Hari n’izindi bakundaga kunyaka zirimo ‘Nyina wa Jambo’, ‘Inuma’, ‘Arc-en-Ciel’ n’izindi.

IGIHE: Ubwo wafungwaga n’ibihangano byawe ntibyongeye kumvikana, urateganya kubikoraho iki?

KIZITO: Nteganya kwegera inzego twakoranaga mbere yuko mfungwa tugasubukura ubufatanye ku buryo ibihangano byanjye byacurangwa mu gihe bikenewe. Ntabwo bishimisha ariko urabyakira. Ikibazo cyabaye ariko ni iyihe nzira yagikemura?

Sinashatse kwerekana ko ndi umumarayika, ndengana kuko hari aho nari mpuriye n’ibyo naregwaga. Nahisemo kwemera ikosa nakoze nca bugufi nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo kwikosora.

IGIHE: Ugeze he umushinga wo kurushinga wasohokanye muri gereza?

KIZITO: Mu buzima busanzwe nemera ko ubuzima bw’umuntu wubatse buba buri ku murongo.

Nta mufasha ndabona ariko bindimo. Ntabwo umuntu ashaka umugore ahubwo barahura. Nemera abavuga ko umugore atangwa n’Imana. Ubwo bushake ndabufite kandi nizeye ko isengesho nzavuga rizumvikana, tugahura.

IGIHE: Ariko mbere y’uko ufungwa hari uwo mwakundanaga

KIZITO: Ntabwo byakomeje. Umuntu aragusura yagera aho akarambirwa. Ashobora kuba yarumvise ko imyaka icumi muri gereza ari myinshi.

IGIHE: Imirimo ya Fondation byagenze bite ngo ihagarare?

KIZITO: Maze gufungwa nasabye abanyamuryango ko bafunga imiryango kuko umwuka wari uhari ntiwari gutuma ibikorwa bikomeza. Kiriya gihe nticyari cyiza kuko twari dufitanye ikibazo na Leta n’abafatanyabikorwa bacu. Nababwiye ko ikibazo nigikemuka tuzayifungura. Ntabwo turashyiraho itariki izatangiriraho ibikorwa. Turacyari kwitegura.

IGIHE: Mbere y’uko ufungwa, wari ufite imodoka ya RAV4. Iracyahari?

KIZITO: Ntabwo nayisanze. Twahagaritse ibikorwa biba ngombwa ko nayo tuyigurisha

IGIHE: Ni ubuhe butumwa wagenera Abanyarwanda muri rusange?

KIZITO: Urubyiruko naruha ubutumwa bwo gukunda igihugu n’Imana. Buri wese agomba kwiyumvamo inshingano zo kugira icyo amarira igihugu. Nashinjwaga kurwanya ubutegetsi, iyo umuntu ashaka gufasha igihugu si ngombwa kubikora ubarwanya.

Ushobora gutanga ibitekerezo ariko bitabaye guhangana. Nize ko hari umuntu utanga ibitekerezo bigatera intugunda ariko hakaba n’ubikora nta kibazo biteye mu gihugu. Ibyo byose abantu bagomba kubyitoza. Abantu bakwiye kwitoza ingendo idahungabanya umudendezo w’abaturage.

INKURU YOSE KANDA HANO

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.