Ikiganiro n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya Ku bibazo byibazwa kuri Uwo murenge
Kinyinya ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo. Ufite ubuso bwa km2 26.3 ukaba ugizwe n’abaturage bagera ku bihumbi 77.
Uyu murenge ufite utugari 4 n’imidugudu 22.
Mu ihererekanyamakuru Umurenge wa Kinyinya ukoresha uburyo bw’itumanaho bwa Email na Whatsap n’Imbuga nkoranyambaga z’abantu ku giti cyabo batuye uwo murenge.
Mu tugari tugize Umurenge wa Kinyinya aritwo Gasharu, Murama, Gacuriro na Kagugu, mu rwego rwo Kwegera abaturage hakorwa inama muri Midugudu zigamije kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu Iterambere ry’Igihugu.
Kinyinya ibumbye icyahoze ari Segiteri Kagugu na Segiteri Kinyinya.
Uyu murenge utuwe n’Ingeri zose z’abanyarwanda bishyira bakizana nta kibakumira.
Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS.COM cyaganiriye n’Umuyobozi w’uwo murenge Umuhoza Rwabukumba ku bibazo bitandukanye byibazwa n’abatuye uwo murenge, ibiwuvugwaho n’ibikorwa biwuteganyijwemo.
Bimwe mu bisubizo yatanze harimo ibijyanye na gahunda y’Isibo ku rwego rw’Umudugudu, ishyirwa mubikorwa ry’Imiturire mu Kagali ka Gasharu ahavuzwe ko ari mu marimbi, Guca amatungo muri uwo murenge, Iyubakwa ry’Isoko rya Murama na Gasharu, Umuhanda wa Kaburimbo ugomba kuzenguruka Kinyinya ugaca no muri Gasharu, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ibiyobyabwenge, Kwesa imihigo y’Umurenge, Imibereho myiza y’abaturage n’Ibindi bitandukanye
REBA Ikiganiro cyose hano:
Nibyiza rwose ,njyewe ndumuturage womumudugudu was binunga my kagali kamurama turasaba mutubarize gitif wacu impamvu badusaba gutora comite nyobozi yumudugudu nyuma tukabwirwako uwotwatoye yakuweho twasosobanuza abamukuyeho aribo bayobozi ba kagali ka kacu bakatubwirako tuzaba tubimenyehwa nadufashe adusobanurire kuko umuturage niwe umenya umuyobozi mwiza ntamenkwa nta komite yakagali murakoze