April 20, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

“Byaba ari kugosorera mu rucaca igihe hakwigishwa ubwiyunge no kubabarira kandi abantu bashonje”

Perezida Kagame asanga “Byaba ari kugosorera mu rucaca igihe hakwigishwa ubwiyunge no kubabarira kandi abantu bashonje”

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa asubiza ibibazo byinshi bitandukanye yabazwaga n’umunyamakuru w’Icyo Kinyamamakuru.

Hari aho umunyamakuru yamubajije ku iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi agira ngo amwumve icyo abivugaho maze Perezida Kagame amusubiza ko Iterambere u Rwanda rwagezeho ryihuse ku buryo nawe atiyumvisha uko byagenze.

Ninaho yamusobanuriye ko ntawari gushobora kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira mu gihe abantu bashonje.

Yagize ati “Impinduka zarihuse cyane mu Rwanda, cyane ku buryo ntabitekerezaga. Ubu u Rwanda ni igihugu gifite amahoro kandi cyunze ubumwe. Iterambere ni inkingi ibindi byose byubakiyeho. Dushobora kwigisha ubwiyunge no gutanga imbabazi n’ubutabera ariko byaba ari nk’amagambo yo mu cyuka igihe abantu baba bashonje batanavurwa…”

Perezida Kagame kandi yaneretse uyu munyamakuru ukuntu u Rwanda rukora ibyarwo mu  buryo bwihariye kandi isaha n’isaha abantu bakabona ko rutari rwayobye.

Yavuze ukuntu u Rwanda rutangiza gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuze hari imiryango yagiye isaba ko yajya ibutangira imiryango itishoboye ariko rukanga hagamijwe ko umuturage wese yagira uruhare atanga rumuturutsemo nyamara nta nabi yindi yaririmo uretse kugerageza kubohora abaturage imyumvire yo kubaho bategereje imfashanyo.

Ati “Kabone nubwo yatanga duke ariko tumuturutseho, bifasha mu guhindura imyumvire yo kubaho adategereje imfashanyo.”

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza aho abanyarwanda bageze bigira, gusa ikigaragara n’uko muri iki gihe usanga buri wese ashaka kugira icyo akora cyamuzamurira imibereho aho gutegereza akava imuhana.

Muri iki gihe uri gusanga urubyiruko ruri kugerageza kwihangira imirimo itandukanye kandi rushishikajwe no gukora, ibi kandi bikajyana n’umubare w’abakuze nabo bashikajwe no gukora uturimo tubyara inyungu.

Perezida Kagame kandi yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, Ihanurwa ry’indege ya Habyalima, Ifungwa rya Diane Rwigara na Victoire Ingabire, ibi byose akaba yabisubije agaragaza ko hari ibifite inyungu za Polititiki zibyihishe inyuma, ndetse ku bijyanye n’Ihanurwa ry’indege ya Habyalimana, Kagame avuga ko amaperereza yose yakozwe n’abafaransa yagiye arangira amaraporo akozwe arimo ubusa (vide), ati “Nyamara abayihanuye barazwi.”

Kuri ibi byose Kagame yabwiye umunyamakuru ko u Rwanda rutagikeneye kuba imbohe y’amateka ndetse anavuga ko yishimira u Bufaransa bw’Iki gihe kuko butandukanye n’Ubufaransa bwo Hambere.

Ati “Mu by’ukuri Perezida Emmanuel Macron atandukanye n’abamubanjirije, haba mu myumvire n’uburyo atwaramo ibintu.”

 

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.