April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ndahimana wasezeranye mu mategeko yambaye kambambili, yasezeranye imbere y’Imana aberewe na costume (Amafoto)

Ndahimana Narcisse wagiye gusezerana n’umugore we Mutuyemariya Consilie mu mategeko yambaye kambambili, yahamije isezerano rya babiri imbere y’Imana mu birori binogeye ijisho byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana hagati ya Nahimana na Mutuyemariya byabereye kuri Cité de Nazareth de Mbare, mu kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Ku wa 30 Ugushyingo 2018, nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakwirakwije amafoto ya Ndahimana w’imyaka 42 afashe ku ibendera, azamuye ukuboko kw’iburyo nk’ikimenyetso cyo guhamya isezerano rya burundu na Mutuyemariya w’imyaka 33.

Ubukwe bwa bombi bwagarutsweho biturutse ku kuba ubwo Ndahimana yajyaga gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Shyogwe, yari yambaye kambambili n’ishati y’amaboko magufi, yarengejeho karuvati.

Icyo gihe uyu mugabo yabwiye IGIHE ko umwanzuro wo gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11, banabyaranye abana batatu, yawufashe nyuma yo kurwara igihe kinini ariko agakomeza kumwereka urukundo ntamutererane.

Ndahimana yavuze ko yarwaye akiri muto, kandi afite ubundi burwayi ku mubiri we ari nabwo bwatumye yambara kambambili agiye gusezerana, kuko nubwo ari umukene, atari gushobora kwambara inkweto n’iyo aba anazifite.

Bitandukanye no gusezerana imbere y’amategeko, uyu munsi Ndahimana yari yambaye inkweto n’ikositimu nziza yakozwe n’Inzu y’Imideli ya Moshions.

Turahirwa Moses ukuriye Moshions yambitse uyu mugabo yabwiye IGIHE ko akimara kubona amafoto yabo acicikana ku mbuga nkoranyambaga yiyemeje kuzambika umugabo.

Yagize ati “Twishimiye ko ubukwe bwabaye, twebwe twambitse umugabo kuva ku nkweto n’ikoti n’ibindi byambaranwa hamwe.”

Inkuru y’urukundo rwa Ndahimana na Mutuyemariya yakoze benshi ku mutima ndetse biyemeza gufasha uyu muryango. Mu minsi ishize wahawe inzu ya miliyoni 3.7 Frw yubatswe mu mafaranga yakusanyijwe n’abagiraneza bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ikigo Nahimana yashyingiriwemo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Giherereye aho yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti ubwo yasuraga u Rwanda ku wa 7-9 Nzeri 1990.

Inkuru bifitanye isano: Urukundo ruruta byose! Ibyo utamenye ku bukwe bwa Ndahimana wagiye gusezerana yambaye kambambili

Ndahimana na Mutuyemariya bari bagaragiwe n’inshuti n’imiryango

Abari bambariye abageni bari bakeye bigaragara

Ndahimana na Mutuyemariya basezeranye imbere y’Imana

Ubwo bajyaga gusezerana imbere y’Imana

Uyu munsi yagiye gusezerana yambaye inkweto n’ikoti byo muri Moshions

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byari binogeye ijisho

Ndahimana n’umugore we bafata ifoto y’urwibutso bafite akanyamuneza

Ndahimana na Mutuyemariye basezeraniye i Shyogwe ku wa 29 Ugushyingo 2018


Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.