Kabila yasobanuye Impamvu Yateretse Ubwanwa
Mu kiganiro Perezida Joseph Kabila yagiranye na Jeune Afrique mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 30 Ukuboza 2018 yahishuye byinshi birimo abamwita Umunyarwanda ndetse anasubiza ku kibazo cyabibaza impamvu yateretse Ubwanwa ndetse ubona ko abwitaho cyane.
Kabira Igisubizo yahaye Jeunne Afrique kiratangaje kuko ubwanwa bwe yemeje ko ari nk’Inyeshyamba zivumbagatanyije imbere muri we.
Kabila yagize ati ” Iki ni ikibazo cy’ubuzima bwanjye bwite. Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba undimo imbere. Hashize imyaka ibiri n’igice nibaza ibibazo byinshi ku nkomoko y’urwango abantu bangirira. Byatumye muri njye habamo ibyiyumvo byo kwivumbagatanya. Ubu bwanwa rero ni nk’ubw’inyeshyamba nakomeje kuba kugeza ku iherezo. “
Soma Indi nkuru bifitanye Isano hano
It?¦s in point of fact a nice and useful piece of information. I am satisfied that you just shared this useful info with us. Please keep us up to date like this. Thanks for sharing.