April 23, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Reba amafoto y’Iwabo wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019

Ikinyamakuru cy’Imyidagaduro ISIMBI.RW cyasuye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 iwabo mu rugo i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya.

Nimwiza ni umwe mu bakobwa bari bafite ubwiza n’ikimero muri Miss Rwanda 2019, hejuru ya byose afite ubuhanga mu kuvugira mu ruhame. Ni umwe mu bakobwa bagaragaje kuba intyoza mu kuvuga adategwa bikaba akarusho iyo avuga Icyongereza.

Mu ijoro rya tariki 26 Gashyantare 2019 Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagaragiwe n’abakobwa babiri Uwihirwe Yasipi Casmir (igisonga cya mbere) na Uwase Sangwa Odile (igisonga cya kabiri).

Nimwiza, ni mwene Ruvebana Gaspard na Basiime Betty, ni imfura mu muryango w’abana batatu, avukana n’abakobwa gusa.

Nyampinga mushya w’u Rwanda n’umuryango we batuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gacuriro mu Mudugugu wa Akaruvusha[ni mu kilometer kimwe uvuye kuri Hotel Villa Portofino].

Yavutse ku itariki ya 10 Ukwakira 1998 mu Bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya. Amashuri abanza yayize ku bigo bitandukanye, yahereye kuri Apacope ahava ajya gukomereza kuri Good Foundation[ari naho Iradukunda Liliane yize].

Yasoreje kuri Le Petit Poussin hanyuma ayisumbuye ayatangirira kuri Kigali Christian School. Yahavuye ajya kuri Marie Reine de la Paix, ntiyahamaze igihe kinini kuko yahise ajya kuri Wellspring Academy aho yarangirije icyiciro rusange hanyuma ayisumbuye ayasoreza kuri SOS mu ishami rya Computer Science.

Ubu yifuza gukomeza Kaminuza mu byerekeye Ubuhinzi ari na wo mushinga afite nka Nyampinga w’u Rwanda.

Print Friendly, PDF & Email

2 thoughts on “Reba amafoto y’Iwabo wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.