April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Dore ibiciro bishya by’amazi mu mijyi

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko guhera ku wa 1 Gashyantare 2018 ibiciro by’amazi bizahinduka, aho nk’uko bisanzwe ikiguzi cy’amazi kuri metero kibe kizajya cyiyongera bitewe n’ingano y’amazi akoreshwa.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje ibiciro bishya by’amazi mu mijyi. Ibiciro bisanzweho byakoreshwaga guhera ku wa 1 Nzeli 2015.

Mu biciro bishya byatangajwe, ku nganda nta cyahindutse ku kiguzi cya metero kibe imwe kuko cyagumye kuri 736Frw. Ku mavomo rusange naho metero kibe yagumye kuri 323 Frw.

Ku mazi akoreshwa mu ngo ho habaye impinduka kuko nk’aho bakoresha hagati ya metero kibe 0-5 bazajya bishyura 340Frw kuri metero kibe imwe, avuye kuri 323Frw.

Abakoresha hagati ya metero kibe 5-20 bazajya bishyura 720Frw avuye kuri 331Frw; abakoresha metero kibe 20-50 bishyure 845Frw avuye kuri 413Frw naho abakoresha amazi hejuru ya metero kibe 50 bishyure 877 Frw avuye kuri 736Frw.

Naho ku nzu zitagenewe guturwamo, abakoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0-50 bazajya bishyura 877Frw kuri metero kibe imwe, abakoresha hejuru ya metero kibe 50 bishyure 895 Frw kuri metero kibe imwe.

Nk’uko RURA yabitangaje, “ibiciro byavuguruwe hitawe ku ishoramari rikenewe mu kongera uburyo abantu bagerwaho na serivisi z’amazi nk’uko biteganywa mu mujyi, ibyiciro bishya by’abafatabuguzi hagendewe ku buryo bakoresha mu ngo no mu nyubako zitagenewe guturwa, gusana imiyobo y’amazi no guta agaciro k’ifaranga.”

RURA ivuga ko mu kugena ibi biciro hanazirikanywe ku kurushaho korohereza abashoramari no kwita ku bibazo by’uburyo amazi aboneka. Mu kugena ibiciro kandi ngo yanahawe agaciro ibitekerezo by’abafite aho bahurira na serivisi z’amazi.

WASAC yakoreraga mu bihombo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, Muzola Aimé, yabwiye IGIHE ko ibiciro byari bimaze imyaka ine bitari bigihagije kugira ngo amafaranga ashorwa mu bikorwa byo gutunganya amazi agaruzwe.

Ati “Ikibazo cyari gihari gikomeye cyane, kuko n’ubundi ikigo cyakoraga gihomba. Ubwo rero igihe kiba kigeze aho leta ivuga iti igihe kirageze ngo ibintu bihinduke, kibashe gusubira ku murongo, ucuruza uhomba ntaho waba ujya.”

Nubwo atatangaje ingano y’igihombo, Muzola yavuze ko iyo basesenguye amafarannga ashorwa mu gutunganya amazi n’aboneka nyuma yo kugurishwa, harimo ikibazo.

Mu mpinduka zakozwe, ikiguzi cyo ku mavomo rusange ntabwo cyahindutse ku buryo ijerikani iraguma mu mafaranga 20.

Muzola ati “Iyo habayeho guhindura ibiciro tuba rureba na bariya baturage bo hasi ko nabo bagomba kubona amazi kuko ni uburenganzira bwabo. Dukora ku buryo baturage baba bagomba kubona amazi bitabagoye. Nicyo gituma n’igiciro cyabo usanga kitahindutse.”

Yavuze ko hari gahunda zateguwe zigenewe kongera amazi no gusana imiyoboro ihari kugira ngo abantu babashe kuyabona igihe cyose, ku buryo abaturage bakwitega impinduka mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu inzego bireba ziracyasesengura neza igipimo cy’abaturage bafite amazi meza mu gihugu. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abaturarwanada abose bazaba bafite amazi meza, aho yiyemeje kongera ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi akava kuri metero kibe 182,120 mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.