March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

“Abanyarwanda baratwitswe barakongoka bavamo Zahabu”

Muri Iki gihe u Rwanda ruzirikana ubutwari bw’abarwitangiye kuva aho rwavuye kugeza ubu, iyo ufashe umwanya ugatekereza bitewe n’Ikigero cy’Imyaka ufite usanga koko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu rwaraciye muri byinshi bisa nk’umuriro w’Itanura ugurumana akaba ari n’aho wahera koko wemeza ko abanyarwanda iyo bava bakagera batwitswe bakagurumana ariko nyuma yo guhora bakaba baravuyemo  Zahabu.

Mu nyigisho ziganisha ku butwari bw’Abanyarwanda bitangiye igihugu, biba byiza kurusha iyo uri kubwirwa ayo mateka n’umuntu wayanyuzemo neza n’ubwo utabona uwayanyuzemo kuva u Rwanda rwaremwa ariko iyo uyabwiwe n’uwabashije kuyasogongeraho niho wumva neza ko ubutwari buharanirwa kandi ukanasanga ku rundi ruhande koko intwari zindi zikenewe muri iki gihe ari izirengera ubuzima bwazo n’abaturanyi kuko byagaragaye ko icyo intwari z’u Rwanda zakoze havuyemo icyo twakwita “Ubuzima” bw’Umunyarwanda bugomba kurengerwa bukitabwaho nka Zahabu iruta izindi.

Uwitwa Musafiri John avuga ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangira yagiye mu ngabo zarubohoye afite imyaka 18. Ati “Abazi icyo gihe n’abakibayemo barabizi si ibyo mpimba, abanyarwanda bari babayeho nabi mu ivangura n’ibyo bitaga iringaniza.”

Musafiri yinjiye mu Nkotanyi mu 1993 yinjirira aho bita I Karama mu Mutara. Yarakiri muto akiri n’umunyeshuli arabireka ajya gufatanya n’abandi kubohora u Rwanda.

Kuri ubu ni Rwiyemezamirimo upiganira amasoko yo gutekera amahoteri mu Rwanda.

Musafiri yemeza ko ubu nta muntu wahagarara hejuru y’undi afite umuhoro ati Tega ijoshi nkuteme. Ati “Nuwabigerageza ntiyamenya ikimubayeho”

Musafiri avuga ko Nyakwigendera Fred Gisa Rwigema muri za 1990 ahagurukana n’izindi ngabo bari baje bafite gahunda yo kubohora abanyarwanda bagizwe imbohe mu gihugu cyabo ndetse no gusubiza mu gihugu abanyarwanda birukanwe mu gihugu cyabo.”

Aha rero ninaho habaye urugamba rw’amasasu ndetse bigeze muri 1994 noneho abanyarwanda baca mu muriro ugurumana, ati “Abanyarwanda twarahiye turakongoka ariko tumaze guhora dushibikamo zahabu.”

Yongeraho ati “Zahabu ya mbere ni Ubunyarwanda bwacu. Iyo umunyarwanda umwe apfuye tuba duhombye zahabu.”

Akomeza asobanura ko kuva umunyarwanda yahabwa agaciro ubu arasora igihugu kigatera imbere, akaba ariho ahera avuga ko umuturage wese mu Rwanda ari zahabu.

Ati “Twese turabizi harabavuga ngo uyu ni umututsi, uyu ni umuhutu ariko burya ibyo byose ntibisumba ko twese turi umwe. Iyo imvura iguye ntivuga ngo ndanyagira uyu n’aho uriya mureke. Twese itunyagirira hamwe.

“Muri twe harimo ubunyarwanda. Uko utekereza kose ufite ubunyarwanda muri wowe. Buriya tumeze nka CD. Nubwo ntabasha kureba ibiri mu mutima wawe ariko ndakubona uri umunyarwanda. Imana yo iradusoma. Ifata ya CD ikayishyira muri Machine yagenewe gusoma CD ikabibona. Tugomba guha agaciro ikiduhuza, ugaharanira kuba igisubizo cya mugenzi wawe nawe bikaba uko.”

Musafiri akomeza asobanura Uburyo abanyarwanda ari Zahabu ati “Ubu dufite Telefoni, uraterefona burya hakavaho 18% y’umusoro, ugura icupa ry’inzoga hakavaho 18% akinjira mu musoro, n’ingofero wambaye ku mutwe havaho 18% akajya mu musoro. Urumva rero ko umunyarwanda upfuye tuba dutakaje zahabu yacu.”

Aha ninaho ahera akaganisha ku rubyiruko rwiyandarika mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge, ati “Ubuse koko mumbwire bene urwo rubyiruko rwavamo intwari?”

Aha Urugamba rwari rugeze ku musozo. Musafiri ari kumwe n’Umwana w’Umukobwa yarokoye muri Jenoside. Ubu uyu mwana yarakuze rabyara afite abana batatu

Yongeraho ati “Naba nanjye ndavuga ibikorwa nakoze by’ingirakamaro by’ubutwari, ubuse wowe ufite izo ngeso uzavuga ko wakoze ikihe gikorwa cy’ubutwari? Hera ubu urengere ubuzima bwawe nabyo ni ubutwari guharanira kubaho neza n’ubuzima buzira umuze.”

Musafiri afite umudari yahawe nk’umwe mubagize uruhare n’ubutwari mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.