April 24, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Nyuma yo Kwirukana Abakozi kubera Amakosa, SACCO Kinyinya Yashyize Imyanya yabo ku Isoko

Mu minsi ishize humvikanye amakuru mu binyamakuru ko SACCO Icyerekezo Kinyinya yirukanye abakozi bayo babiri bakaba baragaragarizaga Itangazamakuru ko barenganyijwe n’Inzego z’Ubuyobozi, ariko nyuma Ubuyobozi bw’uyu murenge bwaje gutangariza Itangazamakuru ko nta karengane kabayeho ahubwo ko abo bakozi bacungaga umutungo nabi ndetse byagera kugutanga Inguzanyo bikaba agahomamunwa.

Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS cyamenye amakuru ko hari n’amafaranga yabaga agenewe abafata inkunga ya BDF yaba yaragiye ahabwa abo muyindi mirenge itari Kinyinya kandi ngo ayo mafaranga yabaga yagenewe abatuye uwo murenge.

Uretse kuba SACCO Kinyinya yarafunze imiryango y’Ishami rya Batsinda, Bivugwa ko iyo haba kurangara nayo yari kugwa mu bihombo itari kwikuramo.

Dore Imyanya yashyizwe ku Isoko

Iyi SACCO iri muza mbere z’Icyitegererezo mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi rero humvikana uruntu runtu muri iyo SACCO ariko bikaba bikekwa ko abakozi bari birukanwe baba barafashe iya mbere mugukwirakwizaza Ibihuha mu Itangazamakuru, ubu noneho imyanya yabo yashyizwe ku Isoko nk’uko byagaragaye ku rubuga rutangaza akazi mu Rwanda.

Ubuyobozi buherutse gutangariza Umunyamakuru wacu ko “Ababitsa muri iyo SACCO badakwiye kugira impungenge na gato ko yaba igiye guhomba ko ahubwo icyakozwe kwari ukurwanya icyazateza igihombo muri iyo Sacco.”

Bunongeraho ko badakwiye guha amatwi abakwirakwiza Ibihuha ko SACCO Icyerekezo Kinyinya yaba irimo amakimbirane.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.