March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Imisoro: Abacungiraga kuri Mutation bararye bari menge!

Leta y’u Rwanda yemeje Itegeko rishya rigena Inkomoko y’Imari n’Umutungo by’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage hagamijwe gukuraho imbogami zituma Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage zitabasha kwihaza mu mutungo wazo.

Iri tegeko No 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigaragaramo imisoro itatu  ariyo Umusoro ku mutungo utimukanwa ukubiyemo (Umusoro ku Nyubako n’Umusoro ku Kibanza), Umusoro ku nyungu z’Ubukode n’Umusoro w’Ipatanti.

Inzego za Leta zivuga ko Impamvu iri tegeko ryavuguruwe by’Umwihariko ku bijyanye n’Umusoro ku mutungo Utimukanwa (Ubutaka n’amazu) hagamijwe gushaka aho inzego z’Ibanze zikura umutungo hagamijwe kugera ku Iterambere rirambye ndetse no kubaka Ibikorwaremezo bishyigikira imibereho myiza y’Abaturage.

Muri Iki cyumweru ubwo abakozi ba Rwanda Revenue na Minisiteri y’Imali baganiraga n’abanyamakuru kuri iryo tegeko rishya, bavuze ko amazi atakiri yayandi kuko kuri ubu iri tegeko noneho rigaragaza n’ingano y’Ibihano ku batishyura imisoro ku bikorwa byavuzwe ruguru.

Jonathan Nzayikorera wari waturutse muri Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi yavuze ko abantu bajyaga bacungira kuri Mutation (Ihererekanya ry’umutungo hagati y’ugura n’ugurisha) bakabona kwishyura imisoro ubu iri tegeko ryabashyiriyeho ibihano.

Yagize ati “Abantu bacungiraga kuri Mutation akaba aribwo bishyura, ariko ubu uzajya atishyurira igihe amande azajya ahita aba 40%.”

Avuga ko abanyarwanda bari bamaze kujya bakina n’imisoro ariko ubu hari icyizere ko bigiye gushira.

Gusa ku bantu babuze ubushozi bwo kwishyura imisoro kubera impamvu runaka, bazajya bandikira Njyanama bayibwira impamvu ituma badatanga imisoro bityo baka basaba kwishyura mu bice cyangwa gusonerwa.

Gusa ku muntu wigeze kunyereza imisoro, icyo gusonerwa ntiyakibona ahubwo akomeza kuyibarwaho byaba ngombwa hakifashishwa amategeko.

Ernest Karasira, Umukozi muri Rwanda Revenue avuga ko Itegeko riteganya ko agaciro ku mutungo utimukanwa ugomba kukamenyesha bitarenze itariki ya 1/1 y’umwaka wa mbere w’umusoro (First Taxable Year).

Avuga ko kumenya agaciro ku mutungo wawe hari ubwo werekana facture y’umutungo waguze, kwifashisha abagenagaciro babifitiye uburenganzira cyangwa wowe ubwawe ukabyikorera bitewe urugero nkayo wagiye utanga wubaka iyo wayabaze neza.

Kugeza ubu agaciro ku musoro w’Ubutaka kari hagati ya 0 na 300 Frw.

Gusa Inama y’Abaminisitiri izagena uko umusoro wa buri hantu uhagaze bitewe n’ibihakorerwa n’ahariho’

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.