Abahoze ari Abarwanyi ba M23 batangiye gutahuka
Abahoze ari abarwanyi ba M23 babaga muri Uganda batangiye gutahuka ku bushake basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS cyamenye ko hatahutse abarwanyi 70 n’imiryango igera ku 10 yabaga muri Uganda.
Aba barwanyi bamaze Imyaka 5 batsinzwe urugamba rw’amasasu bahanganyemo n’Ingabo za FARDC na MONUSCO.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Moses Kasujja yavuze ko Igihugu cye cyashyikirije RDC abahoze ari abarwanyi 70 n’imiryango icumi kandi bikaba byanyuze muri gahunda yo gutaha ku bushake.
Hari abayobozi ba UN ubwo abo bahoze ari abarwanyi burizwaga indege ku Kibuga cya Entebbe.
Abandi barwanyi bahoze muri M23 bacumbikiwe mu bihugu by’ibituranyi na DRC, hakaba harakunzwe ku ibazwa ku iherezo ryabo n’abayobozi bawo barimo Sultan Makenga n;abandi bahagarariye uwo mutwe.
Hakomeza kwibazwa kandi ku Iherezo ry’impunzi z’abanye-Congo bacumbikiwe mu bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari.
Abakurikirana umutekano n’Ituze mu Karere basanga DRC iramutse ibonye amahoro ikagira n’Inzego z’Ubuyobozi zitajegajega hazabaho n’igihe cyo gutahuka ku Impunzi z’Abanyekongo bazwi nk’Abanyamulenge bacumbikiwe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.