April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Amerika Yohereje Ingabo ziryamiye Amajanja ku bishobora gukurikira amatora muri Congo

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamaze kohereza abasirikare 80 n’ibikoresho kuri ubu bakambitse muri Gabon baryamiye amajanja ku buryo hagize igikoma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’Itangazwa ry’ibyavuye mu matora zirahita zinjira muri icyo gihugu nta nteguza.

Ibaruwa Perezida Trump yandikiye Congre ya Amerika irasobanura ko izo ngabo zishobora kongerwa kandi zikagumayo kugeza igihe ibintu bisubiriye mu buryo.

Mu by’Ibanze izo ngabo zishinzwe harimo kurinda abaturage b’Amerika bari muri Congo, Ambasade ndetse n’ibikoresho byabo.

Perezida Trump aherutse gusaba ko amatora ya Congo agomba kugenda neza kandi ibarura ry’amajwi rigakorwa mu mucyo.

Abasesengura politiki ya Congo n’akarere basanga Congo iramutse yinjiye mu kaduruvayo gatewe n’amatora byarushaho kuzamba dore ko iki gihugu kinini gikize ku mutungo kamere w’Amabuye y’Agaciro n’ubusanzwe ari isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi kandi bavuga ko umukandida Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Kabila aramutse adatsinze bitazapfa koroha.

Gusa kugeza ubu ntawuramenya ibyavuye mu matora doreko amakuru avuga ko bishobora gutangazwa ejo ku cyumweru.

Wadukurikira kuri Twitter ukazamenya Ibikurikira

Kanda hano : TWITTER TOPAFRICANEWS

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.