March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Miss Rwanda 2019 ishobora gusiga Isura Nshya kuri Nyampinga ubereye u Rwanda

Bimaze kuba akamenyero ko mu Rwanda hatorwa Nyampinga w’Igihugu binyuze mu Irushanwe ritegurwa n’ababishinzwe ndetse rikunze kwamamazwa hifashishijwe Amagambo akubiye mu Ndirimbo y’Abanyarwandakazi Maria Yohani  na Tonzi aho bagira bati “Turashaka Nyampinga, Ufite Ubwiza, Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, Wihesha agaciro….bati “Turashaka Nyampinga ubereye u Rwanda…”

Ni Kenshi nagiye nkurikirana irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda haba ku mbuga Nkoranyamba, mu binyamakuru ndetse no mu biganiro nakunze kugirana na bagenzi banjye bakurikirana uko iri rushanwa ry’Ubwiza n’Uburanga rigenda ndetse n’uko abarushanwa babigiramo uruhare.

Benshi bakunze kuvuga ko ribamo amanyanga n’amacenga kugeza ubwo abarikurikirana baba bagira bati reka dutegereze turebe uwo abakemurampaka batangaza wanashishoza ugasanga nta cyizere baba bafitiye Uwatowe dore ko hari n’abavuga ngo ni “Uwatoranyijwe.”

Kimwe nindi myaka yatambutse no muri uyu wa 2019 mu Rwanda amarushanwa ararimbanyije ariko ikigaragara kugeza ubu hagendewe kubiri gutangazwa na benshi mu mbuga zitandukanye nkimara kubona ibivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, nasanze abanyarwanda tutumva neza icyo uburanga aricyo.

Ikigaragara cyo nuko iyo usesenguye usanga amateka y’Abakoloni agira ingaruka ku myumvire y’Abanyafurika ndetse by’umwihariko no mu banyarwanda bamwe na bamwe ku gisobanuro cy’Ubwiza bwa Nyampinga.

Ni mugihe ariko kuko uko imyaka yagiye ishira, uburanga cyangwa uko abanyafurika babona umwari mwiza, byajemo politike ya gikoroni, bityo uko abakurambere b’Abanyafurika bumvaga ubwiza biteshwa agaciro.

Ibi ntibyagarukiye aho gusa, kuko byaje kuzamo n’amacakubiri ashingiye ku buryo umuntu ateye mu maso ku kigereranyo n’isura y’abera b’abanyaburayi (white).

Uwera Delila wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1993

Mu yandi magambo uko ubwiza cyangwa uburanga byumvikana, haba muri Afurika cyangwa mu Rwanda, ku rugero runaka biracyafitanye isano n’ubukoroni.

Abanditsi benshi barimo Gelfand (1973) mu gitabo cyitwa “The Genuine Shona”  ku rupapuro rw’ i 146 avuga ko ubundi ubwiza bushobora kuba intera iri hagati y’imico y’umuntu nuko agaragara mu maso, nubwo aruko abyumva ariko avugako muri Afurika, abakurambere bayo bari bazi neza neza ko imico iruta uko umuntu agaragara.

 Muri rusange, mu nzego zose z’ubuzima, bizwi ko abanyafurika benshi ubu ikibakoronije kinini atari abazungu b’abanyaburayi, ahubwo ari ugutsindwa kwiyaka cyangwa guhindura imyumvire abakoroni babasigiye mu bintu byinshi ijyane n’uko babaho, batera imbere cyangwa se babona ibintu. 

Mu kinyejana cya 18, ubwo mu bihugu byinshi harimo n’u Rwamda hageraga abanyaburayi, hari uburyo abanyarwanda babagaho, bigira, ntankunga y’amahanga bahabwaga ndetse byumwihariko bari bafite uko bumvaga uko umukobwa w’uburanga yagakwiye kuba asa cyangwa yitwara.

Ibi kandi byageraga no ku muhungu rudasumbwa cyangwa umusore mwiza ugasanga uko abakurambere bumvaga umusore mwiza bijya gutandukana n’uko byumvwa ubu cyokoze na none ntawaveba iterambere kuko burya Umuco nawo urakura ugasaza ukavugururwa ariko biba byiza iyo usigasiwe kuko burya ubitse byinshi by’Agaciro.

Iyo uganiriye n’abakecuru bo hambere bakubwira ko Urugero nko ku musore mwiza babaga bavuga umusore uzi gukora, mutiganda ndetse urangwa n’imico ya Kigabo. Iyo bavuga kigabo hari nubwo bagukoraga mu Kiganza bakumva imisusire yacyo basanga cyorohereye bati uyu musore ntacyo abashishije dore arera amaboko.

Ku bakobwa Umwari mwiza ngo yabaga afite imico myiza imbere n’inyuma, ugasanga n’umwari uhorana imbaduko ariko adasamara, umwari ucyesha irembo agakesha ibyansi, akaboha akarago agatinya gusebya abamubyaye aharanira agaciro ku muryango we kandi akumvura ababyebyeyi n’umuryango mugari.

Nubwo ntawakwemeza ko uko abanyarwanda ba mbere bumvaga ibintu, nta sano bifitanye nuko abubu babyumva, hari ibimenyetso ndakuka ko abubu uko bumva ibintu ku mpuzandengo runaka bihuye neza neza nuko abakoroni babibasigiye bamaze gusenya wa muco twavuzeho gato ruguru ndestse yewe byageze aho biba ngombwa ko tubimira kugeza na nubu tukirwana n’ibisigisigi by’ubukoloni bwabo.

Nk’urugero, bakihagera babwiye abakurambere ko iyobokamana ryabo ari Nta gaciro rifite ko irya-gikirisitu ariryo ryiza.

Ku bijyane n’ubwiza cyangwa uburanga, muri ya gahunda yabo ya Euro-centrism yo gukurura byose wishyira bagerageje guhuza imyumvire y’ ubwiza cg uburanga (ku isura) nuko ubwabo basa.

Ibi kandi ntawakwirengagiza amateka y’igihugu cyacu aho mu gucamo ibice abanyarwanda bagamije kubasumbanisha babikoreye ubwende babihuza neza n’icyo twakwita ubwiza aho bagiye berekana bati kanaka araba Umututsi tugendeye ku ndeshyo, Izuru, amaso n’ibindi.  Bati na none kanaka araba Umuhutu tugendeye ku mpwempwe, Izuru, Ibigango n’Ibindi. Bati kanaka araba Umutwa tugendeye ku ndeshyo, imisatsi n’ibindi. (Ibi bisobanurwa neza mu gitabo cyanditswe n’uwitwa Prunier kijyanye n’amateka y’amoko mu Rwanda.)

Kubera ko bari bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gucengeza aya matwara yabo, haba ku bushake cyangwa ku mbaraga, ibi byarafashe, kugeza magingo aya  concept y’ubwiza ku banyafurika no ku banyafurikakazi akaba ijya gusa naho ntaho itaniye nuko abazungu babyumvaga.

Uko imyaka yagendaga ishira niko noneho bamaze kubona ko uko bashatse ko abanyarwanda cyangwa abanyafurika bumva ubwiza mu ndorerwamo kizungu byafashe, baje kongeraho utunkucenge twa politike aho bashingiye ku isura bavuze ko hari abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa hejuru y’inzego z’ubukungu bari babashiriyeho.

 Ibi ntibyageze mu Rwanda gusa, uzumva ko no muri Afurika bayicamo ibice bibiri bashingiye ku buryo abantu basa ku masura, bihuzwa n’ubwiza cyangwa uburanga.

 Ibyo bice bibiri ni Abanilotike (peuple Nilotike) ndetse n’aba Bantu (Peuple Bantu).

Ibi ntibishyiraho gusa amacakubiri ashingiye ku bwiza ahubwo byari bije noneho kuyashyira no ku rwego rwa politike aho uko usa bifite icyo bivuze kuruta ibyo ushoboye gukora. Mu yandi magambo ubwiza cyangwa uburanga, ikaba ibaye iturufu ndakuka y’ivangura nsobanura bwiza.

Uyu mwari yakomeje kuvugisha benshi bagaruka ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

Ngarutse kuri Miss Rwanda 2019, nta cyemeza ko  imyumvire y’abanyarwanda ku bijyanye nuko abantu bumva uburanga bw’umwari yaba yarigobotoye inyigisho za gikoroni zihuza ubwiza n’imiterere mu maso y’abera b’abanyaburayi.

Uretse nubu nakunze gusoma ibivugwa nyuma y’itorwa rya Nyampinga runaka ndetse na nubu nakomeje gusoma ibiri kuvugwa ku Itorwa rya Nyampinga uhatanirwa ubu bikomeza kuntera inkeke ko kugeza ubu abanyarwanda bamwe batarasobanukirwa Nyampinga icyo bivuze niba ntibeshye buri umwe mubasoma iyi nyandiko nawe afite uko ari kubyumva cyangwa n’icyatuma atekereza kuri Nyampinga ukenewe uko agomba kuba ameze n’ibyo agomba kuba yujuje.

Aha naboneraho nkananenga abategura iri rushanwa kuri kimwe mu bisabwa abahatanira iri kamba byaba ku mugabane. U Rwanda cyangwa Isi yose, kuko kugeza ub u ntawuransobanurira neza ikiba kigenderewe iyo hapimwa Ubureburebure bw’Abitabira Irushanwa aha nkasanga bivaniramo gukumira abari bose ntakurobanura mu kwitabira irushanwa riba ryateguwe.

Njye nanatanga inama ko uyu mwari yajya atorwa bihereye ku rwego rwo hasi bakazamuka batoranya kandi bikanakorwa n’ababifitiye ubushobozi hatarebewe kubyo kuvuga ngo runaka aramenyereye kuko ari Umusitari uzwi azabasha no gukemura impaka z’Ubwiza abanyarwanda bakwiye kuba babona.

Ese Abakemurampaka bumva Uburanga mvamuco nyarwanda?


Akiwacu Colombe yatowe mu ruhuri rw’ibibazo
Muri 2014 Akiwacu Colombe yabayemo uwa mbere ryari rigoye cyane dore ko kuva ryatangira wasangaga harimo utubazo twa hato na hato. Bamwe mu bakobwa bavugaga nabi indimi , ugasanga byasakaye mu Rwanda hose ko ba Nyampinga ari abaswa mu ndimi nyamara ari wa mukobwa uba umwe agatukisha bose.

Nta cyemeza kandi ko abakemurampaka bagize akanama gatora, baba bazi neza uko abakurambere bumvaga ubwiza cyangwa uburanga. Mu gihe duteza uburezi imbere, ni ngombwa ko tugaruka ku muco, dore ko n’aya marushanwa ubundi abarizwa muri Minisiteri iwushinzwe. Haracyari ikibazo ko kumva umuco mu ndirimbo n’imbyino gusa, bikibangamiye imiterere n’iterambere ryawo ku buryo waba isoko yo guhanga udushya, kwigira mu bukungu no kugira akarango twihariye.

Muri Afurika, kimwe no mu Rwanda, turacyafite inshingano zo kwiyambura ku rwego runaka imyumvire gikoroni, mu rwego rwo kwigira no kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye mu muco.

Hari ibimenyetso ko imyumvire (concept) y’ubwiza, yihishe inyuma y’ubukoroni ariyo igikoreshwa mu kugaragaza  umunyafurika kazi uhiga abandi mu buranga. Aha ntiwakwiyibagiza ko umukobwa udafite imisatsi kizungu (Meche) cyangwa ikoze nkayo (Defrise) kumuhuza n’ubwiza bigora benshi mu bagabo ku mugabane wacu.

Iki kibazo cy’Ubwiza n’imyumvire uzagisanga mu bihugu hafi ya byose dufashe urugero uwitwa Lupita Nyongo wo muri Kenya yavugishije benshi birakomeza n’ahandi ndetse by’umwihariko mu gihugu cy’Abaturanyi cya Uganda Umukobwa uherutse gutsindira Ikamba mpuzamahanga yashimwe n’abenegihugu ariko mu Izina ryabo bose Perezida Yoweli Museveni ati “Turagushimye ariko ubutaha ubu bwiza bujye bunajyana n’umwimerere w’Abagandekazi.” Aha yakemangaga imisatsi y’uwo mwali kuko itari umwimerere doreko yari yambaye imikorano twakwita iya Kizungu bikaba bifitanye isano nay a myumvire ikituboshye navugaga haruguru.

 Ibi ntibitesha agaciro gusa uwo mwari wacu iyo yaserukiye umugabane, ahubwo binatesha agaciro abanyafurika ko badakunda uko basa, ahubwo bashaka gusa nk’uwabakolonije.

Umunya-Kenya wavukiye muri Mexique Lupita Nyongo yatsindiye Ikamba ry’Igihugu cye icyo gihe yakundiwe byinshi birimo n’uko azi Gukama no gutereka amata. Ni Umukobwa ufite ibigango nk’iby’abasore. Yatsindiye ibihembo byinshi birimo n’icya Oscar

Nko mu gihugu cya Nigeria, benshi mu bakobwa baho ntibagishaka gutunga imisatsi y’umwimerere yabo mu rwego rwo guhiga ubwiza karemano. Hari ikibazo cyuko mu mashuri yacu nta mateka y’uburanga ahaba bityo ngo habe haba n’uko iyo myumvire yubwiza gikoroni yajorwa (deconstructed).

Ugendeye kuri ibi, nta gushidikanya ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azagaragaza uko abanyarwanda twumva ubwiza cg uburanga, mu buryo butaziguye.

Abakurambere bari bazi neza ko nyampinga ari umwari w’imico, ikinyabupfura n’umurezi w’umuco ku bazamukomokaho. Inshingano nyamukuru ze kwari ugutsura umubano hagati y’udusozi, ibihugu n’ishyanga.

Ubu ni bumwe mu butumwa buri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Nsoje Iyi nyandiko yanjye nsaba abanyarwanda bose gukomeza gukurikira irushanwa rya 2019 ndetse nkanifuza ko uko ryagenda kose twazagenda turushaho kungurana ibitekerezo byubaka irushanwa kugeza ku rwego rizajya riba irushanwa rihiga andi yose yo ku isi nacyo kikiyongera ku kirango cy’umuco wacu dusangiye nk’abanyarwanda.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni Ibitekerezo bya Jean Ngendahimana, Umushakashatsi, umunyamakuru ndetse n’umuyobozi Muri sosiyete civile yo mu Budage.  Afite impamyabumenyi y’ikirenga ( Masters)  muri European Migrations n’imibanire y’imico.

Wifuza kudusangiza Ibitekerezo byawe wakohereza kuri: vickange@gmail.com

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Miss Rwanda 2019 ishobora gusiga Isura Nshya kuri Nyampinga ubereye u Rwanda

  1. Niko se Nyakubahwa Jean nta kuntu wasubira ugasibira mu ishuri ariko nabwo ritari iry’abakoloni( mbese ugataha). Ntibavuga imbuga nkoranyamba bavuga imbuga nkoranyambaga. Ikindi uyu mutwe w’inyandiko niwo wari kuba unwanzuro ariko nabwo ushingiye kubitekerezo bifatika. Reka nkomeze manuke njye mu mutima w’inyandiko. Wagirango miss ni irushanwa riri hagati y’abazungu n’abirabura. Mu nyandiko yawe il n’y a rien de scientifique. Ubwiza beauté mu mico yose uzahasanga critères un groupe donné igenderaho ku gushima ubwiza. Amasunzu ntavukanwa arategwa, uzasanga mu mico yose hari ugusumba ibisanzwe kugira ngo utahiwe ( umugeni, umunyabirori) yizihire abamubona. Iyo uba ukurikira wari kubona coiffure ya Lupita Nyongo ubwo yasokoje yasokoje nk’amasunzu. Bikakurinda gushaka guca umurongo ugororotse hagati y’Ibya gakondo n’ibyo wita iby’abakoloni. Ari naho jye mpagaze. Sinzi imyaka ufite ariko bariya bato babireva bareke bakore ibyabo.

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.